Natasha Nyonyozi, Miss Uganda
2024/2025, yamaze gutangiza ku mugaragaro urugendo rwe rwo guhatanira ikamba
rya Miss World 2025 ribera mu Buhinde.
Yageze mu Buhinde, mu gace ka
Telangana, aho yitabiriye irushanwa rya Miss World ku nshuro ya 72, ryatangijwe
ku mugaragaro tariki ya 10 Gicurasi 2025 muri Gachibowli Indoor Stadium.
Miss World Uganda, Natasha Nyonyozi,
nawe yitabiriye iryo rushanwa hamwe n’abandi bakobwa bagera ku 110 bahagarariye
ibihugu n’uturere dutandukanye ku Isi, mu gutangiza irushanwa rya Miss World ku
nshuro ya 72.
Ibirori by’itangizwa ry’irushanwa byatangijwe na Minisitiri w’Intebe w’Intara ya Telangana,
A. Revanth Reddy, imbere y’imbaga y’abantu ibihumbi bari bateraniye muri
Gachibowli Indoor Stadium.
Irushanwa ryatangiranye n’umuhango wo
kumurika imico aho abakobwa bahagarariye ibihugu byo muri Amerika y'Amajyepfo
(Latin America) batambutse bambaye imyambaro ya kera ya gakondo ndetse
banagaragaza imihango yabo gakondo.
Nyonyozi ni umuhanga mu by’imari,
akaba yararangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu ishami rya Accounting and
Finance muri Coventry University mu Bwongereza. Uretse ibyo, azwi nk’umuvugizi
wihariye w’abana bafite ubumuga, cyane cyane ababa bafite autisme.