Miss Nishimwe Naomie yiyamye abise umukunzi we Michael Tesfay umukene

Imyidagaduro - 17/07/2025 5:37 PM
Share:

Umwanditsi:

Miss Nishimwe Naomie yiyamye abise umukunzi we Michael Tesfay umukene

Nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amafoto agaragaza Michael Tesfay, umugabo wa Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie, ari mu modoka rusange, bamwe batangiye kumucira urubanza, bavuga ko ari "umukene". Ariko Miss Naomie ntiyihanganye yabihanangirije mu buryo butaziguye.


Mu kiganiro yakoze imbona nkubone kuri Instagram, Miss Naomie yagaragaje ko atishimye na gato, anagaragaza ko atazihanganira umuntu ugerageza gutesha agaciro umukunzi we.

Yagize ati: “Yajya hehe mujye mumureka kandi igihe muzajya mumubona, mujye mufunga umunwa. Icyo nzabafasha, ni ukubagurira ‘Super Glue’, nimujya mumureba nijoro mujye muceceka. Ariko kuri njye rwose mwemerewe kuvuga ibyo mushaka? Numvise muvuga ko akennye!”

Yongeyeho ko nubwo abantu bashobora kumuvugaho ibyo bishakiye, adashobora kwemera ko bavogera ubuzima bw’umugabo we. Yavuze ko Tesfay atigeze agaragara asabiriza, bityo nta mpamvu n’imwe abantu bakwiriye gukomeza kumucira urubanza.

Ati: “Mwigeze mumubona aza hano ku mbuga nkoranyambaga asabiriza? Nigeze nza hano ku mbuga nkoranyambaga mvuga ko hari ibitagenda kuri we? Oya, rero mumundekere. Ubundi ko mubereka naramubahaye? Ni uwanjye. Iyo nza kumushyira hano ku mbuga nkoranyambaga, hari ubwo nza mvuga ngo mumutware? Oya. Iyi ni isura y’umuntu wishimye, utari guhangana n’ibibazo.”

Umukunzi wa Naomie batangiye kumwita umukene nyuma yo kumubona mu modoka ya rusange 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...