Ni inkuru y’ibyishimo kuri Nishimwe
Naomie n’umuryango we, nyuma y’uko uyu mugore wamamaye ubwo yambikwaga ikamba
rya Miss Rwanda 2020 atangaje ko ari kwitegura kwakira imfura ye.
Naomie yabitangaje abinyujije kuri konti ye ya Instagram kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Kanama 2026, aho yashyize ubutumwa bushimira Imana ku bw’umugisha
wo kuba we n’umugabo we bagiye kuba ababyeyi.
Mu butumwa bwe, Naomie yavuze ko
umwana bategereje yamaze gukundwa bikomeye, ndetse agaragaza ko we na Michael
Tesfay bafite amatsiko yo kumubona.
Yagize ati: “Mana yanjye ni Yahweh.
Yesu, ndagushimira cyane kuba watugize ababyeyi. Ndagushimira ko wakomeje
gusohoza isezerano ryawe, ukaduha umugisha w’uyu mwana wacu w’agaciro, umaze
gukundwa kurusha uko amagambo yabasha kubisobanura. Ntidushobora gutegereza
igihe tuzabonera.”
Ijambo “rainbow” yakoresheje mu
gusobanura umwana wabo rifite uburemere bwihariye ku mateka y’umuryango wabo.
Mu gitabo cye More Than a Crown,
Naomie yigeze kuvuga ku kindi gihe yanyuzemo ubwo inda yari atwite yavagamo,
ibintu yavuze ko byabaye mu bihe byamugoye cyane mu buzima bwe.
Ni igice cy’ubuzima bwe
atagarukiyeho cyane mu ruhame, ariko yahisemo kugishyira mu gitabo cye,
agaragaza ko kuba Miss Rwanda no kuba umuntu uzwi bitavuze ko umuntu adahura
n’ibibazo by’ubuzima n’ubuzima bwite. Abigarukaho kuri Shapitire (Chapter) ya Cyenda mu gitabo
cye.
Ni nk’aho nyuma y’igihe
cy’ububabare, umuryango we wongeye kwakira inkuru y’ibyishimo.
Amakuru y’uyu mwana aje mu gihe
Naomie amaze hafi imyaka ibiri yubakanye na Michael Tesfay, ukomoka muri
Ethiopia.
Bombi basezeranye imbere
y’amategeko ku wa Gatanu tariki ya 27 Ukuboza 2024 mu Mujyi wa Kigali.
Nyuma y’iminsi ibiri, ku Cyumweru
tariki ya 29 Ukuboza 2024, bakoze ibirori byo gusaba no gukwa, aho imihango
yabo yaranzwe no kuvanga imico y’u Rwanda na Ethiopia.
Ubukwe bwabo bwitabiriwe n’abagize
imiryango yabo, inshuti ndetse n’abantu batandukanye bazwi mu myidagaduro
nyarwanda, barimo Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda 2016.
Kuva icyo gihe, Naomie na Michael
bakomeje kubaka ubuzima bwabo nk’umugabo n’umugore, kure y’urusaku rwinshi
rw’ubuzima bwo mu marushanwa y’ubwiza n’imyidagaduro.
Nishimwe Naomie ni umwe mu bakobwa
bagize amateka mu marushanwa ya Miss Rwanda, nyuma yo kwegukana ikamba rya Miss
Rwanda 2020.
Icyo gihe, ikamba ryamushyize mu
ruhando rw’abakobwa bamenyekanye cyane mu Rwanda, amenyekana mu bikorwa
bitandukanye bijyanye n’ubwiza, umuco n’imibereho y’urubyiruko.
Mu myaka yakurikiyeho, Naomie
yakomeje kugaragara mu bikorwa bitandukanye, ndetse nyuma y’igihe yinjira mu
buzima bw’urushako.
Mu Ukuboza 2025, yamuritse igitabo
cye More Than a Crown, cyibandaho ku buzima bwe kuva mu bwana, urugendo rwe
muri Miss Rwanda ndetse n’ubuzima bwe nyuma yo gukura no gushaka.
Ni igitabo yifashishijemo kuvuga ku
bice bitandukanye by’ubuzima bwe bitari bizwi cyane n’abakurikirana ubuzima
bwe, birimo n’ibihe bikomeye yanyuzemo.

Miss Nishimwe Naomie yatangaje ko
ari kwitegura kwibaruka imfura ye

Nishimwe Naomie n’umugabo we
barushinze mu mpera za 2024

Miss Naomie aritegura kwibaruka imfura ye
