Mu gihe hasigaye amasaha
macye gusa abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bose bagahurira
muri Camp Kigali mu gitaramo cy’amateka Bosco Nshuti azamurikiramo album ye ya
kane, abantu b’ibyamamare mu ngeri zose bakomeje kugaragaza ko banyotewe n’iki
gitaramo.
Kuva Bosco Nshuti
yatangaza amatariki azakoreraho igitaramo yise "Unconditional Love -
Season 2" muri Camp Kigali tariki 13 Nyakanga 2025, abanyarwanda baba
abatuye mu Rwanda n’ababarizwa mu mahanga by’umwihariko ab’ibyamamare mu nzego
zose, bakomeje gushyira hanze amashusho agaragara ko bafite inyota yo
kuzitabira iki gitaramo cyitezweho gusiga inkuru, ari na ko bashishikariza
abandi kuzakitabira bagahurirayo.
Muri abo, harimo Nyampinga
w’u Rwanda wa 2020 Nishimwe Naomie, umuraperi Bushali ukunzwe cyane n’urubyiruko,
abakinnyi ba filime batandukanye barimo Mama Sava, Bahavu Tracy, Uwase Delphine wamenyekanye cyane nka Soleil muri filime y'uruhererekane yitwa 'Bamenya,' n'abandi bose bemeje ko bazaba bahari.
Ni mu gihe kandi abaramyi bakomeye nabo bagaragaje ko inyota bafitiye iki gitaramo. Muri abo harimo Aline Gahongayire, Aime Uwimana, Papi Clever & Dorcas, Gabby Kamanzi, Agasaro Tracy, Ben na Chance, Gentil Misigaro, Adrien Misigaro, Prosper Nkomezi, Diana Kamugisha, Serge Iyamuremye, Tonzi, Jean Christian Irimbere;
Nice Ndatabaye, Miss Dusa, Jessica Mucyowera, Muhoza Maombi, Grace Ishimwe, Gikundiro Rehema, Chryso Ndasingwa, Jado Sinza & Esther, Gisubizo Parfaite, Pretty Joy wa Gisubizo Ministries, Queen Ruziga uririmba muri Ambassadors of Christ Choir, Alicia na Germaine bari kuzamuka neza muri iki gihe, Danny Mutabazi, Bigira Elysee, Shalom Choir, Alice Big Tonny;
Siloam Choir, New Melody Choir, Kingdom of God Ministries, Korali Besalel, Shiloh Choir yitegura nayo gutaramira mu mujyi wa Kigali mu gitaramo cyabo bwite, abashumba bakomeye nka Pastor Senga Emmanuel, Prophet Titi, abanyamakuru bakomeye nka Juliet Tumusiime, Ingabire Egidie Bibio, Umugwaneza Charlotte ukinira APR WBBC, n'abandi benshi bafite amazina akomeye muri Gospel y'u Rwanda n'imyidagaduro muri rusange.
Igitaramo cya Bosco
Nshuti kizaba tariki 13 Nyakanga 2025 muri Camp Kigali. Ni igitaramo azaba
akoze ku nshuro ya kabiri akaba ariyo mpamvu yacyise Unconditional Love -
Season 2. Yaherukaga gukora igitaramo nk’iki ku wa 30 Ukwakira 2022 muri Camp
Kigali.
Iki gitaramo agiye gukora ni icy'amateka kuko yagihuje no kwizihiza isabukuru
y’imyaka icumi amaze mu muziki, kuko indirimbo ye ya mbere yagiye hanze mu
2015. Azaba anamurika Album ya kane yise "Ndahiriwe". Abazitabira iki
gitaramo bazahimbaza Imana mu ndirimbo za Bosco Nshuti, Aime Uwimana na Ben na
Chance.
Amatike yo kwinjira muri
iki gitaramo cyo mu Rwanda yamaze kugera hanze, akaba ari kuboneka ku rubuga
rwe www.bosconshuti.com. Itike yo mu bwoko bwa Bronze iragura 5,000 Frw, iyo mu
bwoko bwa Golden iragura 10,000 Frw, iyo mu bwoko bwa Silver ireagura 20,000
Frw, naho Platinum iragura 25,000 Frw. Ni mu gihe ameza [Table] y'abantu 8
igura 200,000 Frw.
Si aha gusa, kuko kuri
ubu aya matike ari no kuboneka mu Mujyi wa Kigali ahakorera inyarwanda.com mu
nyubako ya La Bonne Adresse, mu mujyi no ku Kisimenti kuri Samsung 250, Air
Watch hafi ya Simba yo mu mujyi, Sinza Coffe ku Kinamba cya Gisozi, no kuri
Camellia zitandukanye harimo iyo kwa Makuza, kuri CHIC no mu Kisimenti.
Bosco Nshuti witeguye
kumurika Album ye ya kane yise "Ndahiriwe", avuga ko yayitiriye
ubuzima bwe bwo kumenya Yesu, kuko kuri we ari yo soko y’amahirwe nyakuri. Ni
Album igizwe n’indirimbo 10, zirimo izatangiye gusohoka n’izindi zizashyirwa
hanze ku munsi w’igitaramo.
Indirimbo zimaze kujya
ahabona zirimo: "Ndahiriwe", "Ndatangaye",
"Jehovah", "Ni muri Yesu" n’izindi. Hari n'izindi yakoze
afatanyije n’abahanzi nka Aime Uwimana, Ben & Chance, Tracy na Rene,
n’abandi, zirimo n’izo azafatira amashusho mu gitaramo cye.
Yasobanuye ko yahisemo
kwita igitaramo cye Unconditional Love kuko kigaragaza urukundo Imana yakunze
abantu mbere y’uko bihindura, atari urukundo rushingiye ku byiza umuntu yakoze.
Yagize ati “Imana yadukunze tutaraba beza, nta kiguzi twatanze. Iyo ni yo
‘Unconditional Love’, urukundo rutagira imipaka.”
Bosco Nshuti ni umuhanzi
watangiye kuririmba mu makorali ya gikirisitu akiri muto. Azwi cyane mu
makorali nka Silowamu ya ADEPR Kumukenke na New Melody. Yatangiye kuririmba ku
giti cye mu 2015, ubu akaba afite Album eshatu ziri hanze arizo: "Ibyo
Ntunze", "Umutima" ndetse na "Ni Muri Yesu".
Azwi cyane mu ndirimbo nka "Umutima", "Utuma Nishima", "Nzamuzura", "Uranyumva", "Isaha y’Imana", "Ntacyantandukanya", "Dushimire", n’izindi nyinshi.
Miss Nishimwe Naomie ari mu byamamare bitegerezanyije amatsiko menshi igitaramo cya Bosco Nshuti