Itangazo ryashyizwe
hanze n’uyu muryango, rivuga ko Rachel Gupta yirengagije inshingano yari afite
nka Nyampinga, ajya mu mishinga y’inyuma atabiherewe uburenganzira n’abategura
irushanwa, ananga kwitabira urugendo rwari ruteganyijwe kubera muri Guatemala.
Bitewe n’ibyo byose,
ubuyobozi bwa Miss Grand International bwatangaje ko butagifite icyizere ku
bushobozi bwa Rachel Gupta bwo guhagararira irushanwa ku rwego mpuzamahanga,
bityo icyemezo cyo kumwambura ikamba gifatwa nk’icyemezo ntakuka.
Itangazo riragira riti:
"Rachel Gupta ntiyemerewe kongera kwitwa Miss Grand International 2024,
ndetse arasabwa gusubiza ikamba mu cyicaro gikuru cy’irushanwa mu gihe
kitarenze iminsi 30 uhereye ku itariki y’iri tangazo."
Rachel Gupta yari
ahagarariye u Buhinde mu irushanwa ryabereye muri Vietnam mu mpera z’umwaka wa
2024, aho yegukanye ikamba rya Miss Grand International. Ku nshuro ya mbere u
Buhinde bwari buhawe iri kamba kuva irushanwa ryatangira mu 2013.
Uyu mukobwa yari asanzwe
azwi nk’umunyamideli, akanakora ibikorwa by’ubugiraneza byibanda ku burezi
n’iterambere ry’abagore. Gusa nyuma yo kwegukana ikamba, hagiye hagaragara
amakuru y’uko atitwaye neza mu nshingano ze, none birangiye aryambuwe.
Kugeza ubu, nta tangazo
ryasohowe rivuga niba hari umusimbura mushya wa Rachel Gupta, cyangwa niba ikamba rizaguma mu bubiko kugeza irushanwa risubukuwe umwaka utaha.
Iri rushanwa rya Miss
Grand International rishingiye ku ntego yo guteza imbere amahoro no kurwanya
intambara, aho uba wegukanye ikamba asabwa kwitabira ibikorwa binyuranye byo ku
isi byose byibanda ku mahoro n’iterambere ry’abagore.
Icyemezo cyo kwambura Rachel Gupta ikamba gitanzwe nk’igisubizo cy’uko irushanwa ridashyira imbere isura y’ubwiza gusa, ahubwo rishyira imbere imyitwarire, ubunyangamugayo n’ubushobozi bwo guhagararira neza irushanwa ku rwego mpuzamahanga.
Yazize kutubahiriza inshingano no kwica amasezerano