Miss Grand International 2024 yambuwe ikamba

Imyidagaduro - 28/05/2025 8:17 AM
Share:

Umwanditsi:

Miss Grand International 2024 yambuwe ikamba

Ubuyobozi bw’irushanwa mpuzamahanga rya Miss Grand International bwatangaje ko bwambuye ku mugaragaro Rachel Gupta ikamba yari yahawe nk’uwari wegukanye iri rushanwa mu mwaka wa 2024, kubera kutuzuza inshingano ze no kwica amasezerano.

Itangazo ryashyizwe hanze n’uyu muryango, rivuga ko Rachel Gupta yirengagije inshingano yari afite nka Nyampinga, ajya mu mishinga y’inyuma atabiherewe uburenganzira n’abategura irushanwa, ananga kwitabira urugendo rwari ruteganyijwe kubera muri Guatemala.

Bitewe n’ibyo byose, ubuyobozi bwa Miss Grand International bwatangaje ko butagifite icyizere ku bushobozi bwa Rachel Gupta bwo guhagararira irushanwa ku rwego mpuzamahanga, bityo icyemezo cyo kumwambura ikamba gifatwa nk’icyemezo ntakuka.

Itangazo riragira riti: "Rachel Gupta ntiyemerewe kongera kwitwa Miss Grand International 2024, ndetse arasabwa gusubiza ikamba mu cyicaro gikuru cy’irushanwa mu gihe kitarenze iminsi 30 uhereye ku itariki y’iri tangazo."

Rachel Gupta yari ahagarariye u Buhinde mu irushanwa ryabereye muri Vietnam mu mpera z’umwaka wa 2024, aho yegukanye ikamba rya Miss Grand International. Ku nshuro ya mbere u Buhinde bwari buhawe iri kamba kuva irushanwa ryatangira mu 2013.

Uyu mukobwa yari asanzwe azwi nk’umunyamideli, akanakora ibikorwa by’ubugiraneza byibanda ku burezi n’iterambere ry’abagore. Gusa nyuma yo kwegukana ikamba, hagiye hagaragara amakuru y’uko atitwaye neza mu nshingano ze, none birangiye aryambuwe.

Kugeza ubu, nta tangazo ryasohowe rivuga niba hari umusimbura mushya wa Rachel Gupta, cyangwa niba ikamba rizaguma mu bubiko kugeza irushanwa risubukuwe umwaka utaha.

Iri rushanwa rya Miss Grand International rishingiye ku ntego yo guteza imbere amahoro no kurwanya intambara, aho uba wegukanye ikamba asabwa kwitabira ibikorwa binyuranye byo ku isi byose byibanda ku mahoro n’iterambere ry’abagore.

Icyemezo cyo kwambura Rachel Gupta ikamba gitanzwe nk’igisubizo cy’uko irushanwa ridashyira imbere isura y’ubwiza gusa, ahubwo rishyira imbere imyitwarire, ubunyangamugayo n’ubushobozi bwo guhagararira neza irushanwa ku rwego mpuzamahanga.

Rachel Gupta wari Miss Grand International 2024 yambuwe ikamba

Yazize kutubahiriza inshingano no kwica amasezerano 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...