Ni mu muhango wabaye kuri iki Cyumweru ubera ku cyicaro cya Minisiteri y'Ingabo ku Kimihurura.
Uyu muhango warimo abakinnyi ba APR BBC, abayobozi bayo ndetse na bamwe mu bayobozi b’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda,FERWABA.
Minisitiri w’Ingabo yashimiye ikipe ya APR kuba imaze gutera imbere ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane ko yegukanye umwanya wa gatatu muri Basketball Africa League (BAL) ku mugabane wa Afurika.
Yavuze ko kuba barabaye aba gatatu muri BAL ari icyemenyetso kerekana ko ikipe iri kurushaho gutsinda.
Yagize ati”Iyi ntsinzi ni ikimenyetso cyerekana ko ikipe iri mu nzira nziza yo kurushaho gutsinda, kandi ni ishema ry'igihugu.
Mwageze ku nshingano nta gutsindwa nta kabuza kandi mwerekanye ishusho y’ikipe ko yitangira intsinzi kurwego rwo hejuru. Imyitwarire yanyu, ubuhanga bwanyu n'amahame abayobora byabaye isoko y'ibyiringiro n'ishyaka ku bakinnyi bakiri bato bo mu Rwanda. ”
Minisitiri kandi yashimiye abafana n’abandi bagize uruhare mu intsinzi APR BBC yagezeho.
Muri uyu mwaka APR BBC yatwaye ibikombe 3 birimo; Igikombe kiruta ibindi, Super Cup 2025, igikombe cy'irushanwa mpuzamahanga ryo kwibuka 'GMT 2025" ndetse n'igikombe cya shampiyona ya 2025. Iyi APR BBC kandi ikaba yarabashije kwegukana umwanya wa 3 mu mikino ya BAL 2025.
APR BBC ikaba ikiiri mu marushanwa y'igikombe cy’igihugu "Rwanda Cup 2025", aho igeze muri 1/4, aho ateganyijwe muri Nzeri 2025.
Minisitiri w’Ingabo yashimiye APR BBC yegukanye igikombe cya shampiyona