Minisitiri Uwimana yasabye Abanyarwanda gukumira ibintu byose byatuma umwana ahunga umuryango

Amakuru ku Rwanda - 30/05/2025 1:54 PM
Share:

Umwanditsi:

Minisitiri Uwimana yasabye Abanyarwanda gukumira ibintu byose byatuma umwana ahunga umuryango

Hirya no hino mu gihugu habereye ibirori byo kwizihiza umunsi wahariwe ‘Malayika Murinzi’ ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Wite ku mwana wese nk’uwawe’ ishishikariza buri wese kugira indangagaciro zafasha umwana kubona amahirwe yo kuba mu muryango.

Kuri uyu munsi, hashimirwa aba babyeyi b'impuhwe bakora ibikorwa by'ubudashyikirwa byo kurera no kubera ababyeyi abana batabyaye.

Mu birori byo kwizihiza uyu munsi byabereye mu Mujyi wa Kigali ku rwego rw’Igihugu, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yagaragaje ko hari byinshi bimaze gukorwa mu guharanira ko umwana w’Umunyarwanda akura neza; byaba mu gihagararo mu bwenge no mu marangamutima, hagamijwe gutanga umurongo mwiza ku mikurire y’umwana, kurengera uburenganzira bwe no kumugenera ejo hazaza heza.

Yashimiye by’umwihariko ba Malayika Murinzi ku bw’urukundo bagaragariza Umuryango Nyarwanda harimo kwakira abana mu miryango yabo bakaba babitaho uko bikwiye anashimira abagaragaje ubushake bari ku rutonde rw’abategereje kwakira umwana ubikeneye.

Ati: “Nta igihembo cyangwa uburyo bukwiye dufite bwashimira akamaro gakomeye mufitiye Igihugu cyacu. Gusa mujye muhora mwumva ko tubashimira, kandi mu byo mukora, ntabwo muri mwenyine turabashyigikiye.”

Minisitiri Uwimana yasabye Abanyarwanda gukomeza kwirinda imigirire mibi mu miryango harimo; Amakimbirane, ubusinzi, ndetse n'ibindi bikorwa bibi bigira ingaruka mbi ku mwana wakuriye muri uwo muryango harimo kugwingira, guta ishuli bakajya mu buzererezi no mu biyobyabwenge.

Yagize ati: "Mu muryango niho buri wese akura urukundo n’uburere bimufasha kuzavamo umuntu w’ingirakamaro ku muryango we no ku Gihugu muri rusange. Dukumire icyo ari cyose cyatuma umwana ava mu muryango we."

Ba Malayika Murinzi bavuze mu izina rya bagenzi babo, bagaragaje ko kwita ku mwana bidasaba ibya mirenge, ahubwo ko bisaba guhuza ubushobozi umuntu afite no kwita ku bana mu buryo bubereka urukundo rwa kibyeyi, kubabonera umwanya no kubatoza uburere bwiza mu buryo butabahutaza.

Umuyobozi Mukuru wa NCDA, Ingabire Assumpta, yavuze ko uyu munsi ari ukwizihiza ababyeyi bafite ubwitange n'umutima ukunda bakakira abana mu miryango yabo. "Turashimira uburere bwiza babatoza bagakura ari abana beza bafite umuco, urukundo n'intego bagomba kuba bagezeho kuko barezwe neza."

Yakomeje agira ati: “Uyu munsi ni umwanya mwiza wo kongera kwiyemeza ko nta mwana ukwiye kubura umuryango umurera kuko buri mwana akwiye kugira umuryango umwitaho kandi umukunda.”

Mu Rwanda habarurwa ba Malayika Murinzi barenga 4000, bakaba ari ababyeyi barangwa n’impuhwe n’urukundo, bakira abana batagize amahirwe yo kurerwa n’imiryango yabo bwite, bakabitaho nk’abana babo, nta gihembo cyangwa inyungu bategereje.


U Rwanda rwizihije umunsi ngarukamwaka wahariwe ba Malayika Murinzi

Ni umunsi wizihizwa hagamijwe gushimira ababyeyi biyemeje kurera neza abana batabyaye

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée yashimiye aba babyeyi, asaba Abanyarwanda bose kwirinda icyo aricyo cyose cyatuma umwana ava mu muryango

Umuyobozi Mukuru wa NCDA, Ingabire Assumpta yavuze ko uyu munsi ari uwo kwiyemeza ko nta mwana ukwiye kubura umuryango arererwamo

Mu Rwanda habarurwa ba Malayika Murinzi barenga 4000 biyemeje kurerera igihugu


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...