Kuri uyu munsi,
hashimirwa aba babyeyi b'impuhwe bakora ibikorwa by'ubudashyikirwa byo kurera
no kubera ababyeyi abana batabyaye.
Mu birori byo kwizihiza
uyu munsi byabereye mu Mujyi wa Kigali ku rwego rw’Igihugu, Minisitiri
w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yagaragaje ko hari
byinshi bimaze gukorwa mu guharanira ko umwana w’Umunyarwanda akura neza; byaba
mu gihagararo mu bwenge no mu marangamutima, hagamijwe gutanga umurongo mwiza
ku mikurire y’umwana, kurengera uburenganzira bwe no kumugenera ejo hazaza
heza.
Yashimiye by’umwihariko
ba Malayika Murinzi ku bw’urukundo bagaragariza Umuryango Nyarwanda harimo
kwakira abana mu miryango yabo bakaba babitaho uko bikwiye anashimira
abagaragaje ubushake bari ku rutonde rw’abategereje kwakira umwana ubikeneye.
Ati: “Nta igihembo
cyangwa uburyo bukwiye dufite bwashimira akamaro gakomeye mufitiye Igihugu
cyacu. Gusa mujye muhora mwumva ko tubashimira, kandi mu byo mukora, ntabwo
muri mwenyine turabashyigikiye.”
Minisitiri Uwimana yasabye Abanyarwanda gukomeza kwirinda imigirire mibi mu miryango harimo; Amakimbirane,
ubusinzi, ndetse n'ibindi bikorwa bibi bigira ingaruka mbi ku mwana wakuriye
muri uwo muryango harimo kugwingira, guta ishuli bakajya mu buzererezi no mu
biyobyabwenge.
Yagize ati: "Mu
muryango niho buri wese akura urukundo n’uburere bimufasha kuzavamo umuntu
w’ingirakamaro ku muryango we no ku Gihugu muri rusange. Dukumire icyo ari
cyose cyatuma umwana ava mu muryango we."
Ba Malayika Murinzi bavuze
mu izina rya bagenzi babo, bagaragaje ko kwita ku mwana bidasaba ibya mirenge,
ahubwo ko bisaba guhuza ubushobozi umuntu afite no kwita ku bana mu buryo
bubereka urukundo rwa kibyeyi, kubabonera umwanya no kubatoza uburere bwiza mu
buryo butabahutaza.
Umuyobozi Mukuru wa NCDA,
Ingabire Assumpta, yavuze ko uyu munsi ari ukwizihiza ababyeyi bafite ubwitange
n'umutima ukunda bakakira abana mu miryango yabo. "Turashimira uburere
bwiza babatoza bagakura ari abana beza bafite umuco, urukundo n'intego bagomba
kuba bagezeho kuko barezwe neza."
Yakomeje agira ati: “Uyu
munsi ni umwanya mwiza wo kongera kwiyemeza ko nta mwana ukwiye kubura
umuryango umurera kuko buri mwana akwiye kugira umuryango umwitaho kandi
umukunda.”
Mu Rwanda habarurwa ba Malayika Murinzi barenga 4000, bakaba ari ababyeyi barangwa n’impuhwe n’urukundo, bakira abana batagize amahirwe yo kurerwa n’imiryango yabo bwite, bakabitaho nk’abana babo, nta gihembo cyangwa inyungu bategereje.
U Rwanda rwizihije umunsi ngarukamwaka wahariwe ba Malayika Murinzi
Ni umunsi wizihizwa hagamijwe gushimira ababyeyi biyemeje kurera neza abana batabyaye
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée yashimiye aba babyeyi, asaba Abanyarwanda bose kwirinda icyo aricyo cyose cyatuma umwana ava mu muryango
Umuyobozi Mukuru wa NCDA, Ingabire Assumpta yavuze ko uyu munsi ari uwo kwiyemeza ko nta mwana ukwiye kubura umuryango arererwamo
Mu Rwanda habarurwa ba Malayika Murinzi barenga 4000 biyemeje kurerera igihugu