Umunyamakuru akaba na rwiyemezamirimo bwana Murenzi Emmanuel uzwi nka Emmalito witabiriye kiriya kiganiro cyatanzwe na Minisitiri w’Urubyiruko Dr. Utumatwishima yabwiye Inyarwanda ko cyavugaga kuri Gahunda ya Ndi Umunyarwanda, aho abatanze ibiganiro barimo Minisitiri w'Urubyiruko wasangije amateka yabayemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi , asaba Urubyiruko rutuye mu mahanga kumva ko rudakwiye guha agahenge uwo ariwe wese wabiba amacakubiri mu banyarwanda , aho yavuze ko hari bamwe bari mu mahanga barwaye indwara yo mu mutwe ( Psychose) bakomeza guhakana no gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.
Emmalito yasobanuye ko Minisitiri w’Urubyiruko yarusabye gukunda igihugu cyabo cy'u Rwanda anabakangurira kugiteza imbere bashora imari, ari nako bashyigikira gahunda ya Leta yo Guhanga imirimo.
Ati'' Yongeye kwibutsa abitabiriye Rwanda Youth Convention ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda igikomeje, anagira inama abanyarwanda batuye mu mahanga ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda bajya bayiganira mu biganiro byose bagira muri Community zabo."

Minisitiri w'Urubyiruko, Dr Utumatwishima yasabye Aba-diaspora kuzana imari iwabo bagateza imbere igihugu bahanga imirimo
Abarenga 2000 bahuriye mu mujyi wa Ottawa baganira ku ngingo zitandukanye
Urubyiruko rwaganirijwe kuri Ndi Umunyarwanda
Gukunda igihugu, kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, gushora imari mu Rwanda no kugira uruhare muri gahunda za Leta ni zimwe mu ngingo zibanzweho mu ijoro ryakeye
Ally Soudy ari mu bayoboye ibiganiro byibanze ku myidagaduro

Nyuma y'imyaka myinshi badahura, Abanyarwanda bongeye kwibukiranya ko bavuka mu gihugu kimwe bafite inshingano zo kugiteza imbere