Uyu mukinnyi yavuze ko gukina filime ari ibintu yakunze kuva kera, ku buryo yabikoraga no mu gihe yari akiri ku ishuri. Amahirwe yo kwinjira muri Cinema yayabonye abifashijwemo n’umuntu wamwinjije muri uyu mwuga, atangirira kuri filime yitwa Dufite Imana.
Milly yagarutse ku bantu bakunze kuvuga ko hari abakobwa binjira muri Cinema bagamije gushaka abagabo, avuga ko atabihakana burundu, kuko buri muntu ashobora kugira intego ze bwite.
Yasobanuye ko hari abinjira muri uyu mwuga bashaka urukundo n’umugabo, abandi bakaba bashaka amafaranga cyangwa kwamamara. Ibi bigaragaza ko impamvu zituma abantu bahitamo Cinema zitandukanye bitewe n’ibyo buri wese aba agamije kugeraho.
Milly yanavuze ku rukundo rwe na Tonny, avuga ko bamaze hafi imyaka ibiri bari kumwe. Yavuze ko Tonny ari umuntu witonda kandi udakunda kuvuga byinshi.
Uyu mukinnyi yavuze ko Nana, wamenyekanye muri filime City Maid, ari we wamwongereye urukundo rwo gukina filime, bitewe n’uburyo yashoboraga gukina mu buryo butandukanye.
Yavuze ko yamukundishije gukina filime kuko yashoboraga kwerekana neza amarangamutima atandukanye, yaba ibyishimo, uburakari cyangwa amakimbirane. Abandi bakinnyi yavuze ko akunda uburyo bakina ni Bahavu Jeannette na Jojo.
Milly yavuze ko amaze imyaka ibiri n’igice muri Cinema, ariko ko ibyo agifite byo gukora no kugeraho biruta kure ibyo amaze kugeraho.
Yavuze uko yahanganye na ruswa y’igitsina
Milly yavuze ko abakobwa bashaka kwiteza imbere muri Cinema bashobora guhura n’abantu babasaba ibyo badashobora gutanga, birimo ruswa y’igitsina.
Yagize ati: “Umwana w’umukobwa ushaka kuzamuka ahura n’abantu benshi harimo abamusaba ibintu adashobora gutanga, harimo ruswa y’igitsina. Byambayeho kandi nahanganye na byo.”
Yakomeje avuga ko nubwo yahuye n’iyo mbogamizi, muri urwo rugendo yahuye n’abandi bantu beza bamufashije batamusabye ibyo atashoboraga gutanga, bikamuha imbaraga zo gukomeza.
Ati: “Uwa wansabye ibyo yabwiye ko ntaho nzagera, gusa icyo nshimira Imana ni uko naharenze. Nizera Imana; iyo ibintu byanze mu bantu, Imana irabikora.”
Milly yashimiye kandi abantu bamufashije mu rugendo rwe, barimo Bijiyobija na Jojo, avuga ko uruhare rwabo rwamubereye ingenzi.
Mu nzozi ze, Milly yavuze ko yifuzaga kuzagera aho akora filime ye bwite, agatumira abakinnyi bagafatanya kuyikora. Yavuze ko yatangiye gushyira mu bikorwa izo nzozi, aho ari gukora filime yise Tears of Uwera.
Yasobanuye ko umwihariko w’iyo filime ari uko yahisemo gukorana n’abakinnyi bakiri hasi mu rugendo rwabo muri Cinema, ariko bafite impano, kugira ngo babone umwanya wo kugaragaza ubushobozi bwabo.
Ibi bigaragaza ko nyuma y’imyaka ibiri n’igice muri Cinema, Milly atagamije gukomeza gukina gusa, ahubwo anifuza gutanga amahirwe ku bandi bafite impano no kwagura uruhare rwe mu ruganda rwa filime.

Milly yatangiye gukora filime ye yise Tears of Uwera

Milly yavuze uko yahanganye na ruswa y’igitsina yasabwe ubwo yinjiraga muri sinema
REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MILLY
