Ayo mashyirahamwe
yagize uruhare mu kwakira no gufasha impunzi zaturutse mu bihugu bitandukanye
mu gihe cy’imyaka myinshi, ndetse ko kuva mu 1993 amaze gufasha Abanyasomaliya
bagera kuri 29,000 kwimukira muri Minnesota.
Uko
Minnesota yabaye indiri y’impunzi
Minnesota,
imwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yabanje kumenyekana nk’ahantu hahurira
Abahmong, ubwoko bukomoka mu Majyepfo y’Uburasirazuba bwa Aziya.
Mu myaka
ya za 1970, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangiye gahunda yo kwakira Abahmong
bahungaga amakimbirane yo muri Laos, aho bamwe bari barafashije Urwego
rw’Ubutasi rwa Amerika, CIA, kurwanya imitwe y’Abakomunisiti.
Walter
Mondale, wari Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku butegetsi bwa
Jimmy Carter, n’uwari Guverineri wa Minnesota, Al Quie, bagize uruhare mu
gushyigikira gahunda yo kwakira izo mpunzi.
Amashyirahamwe
ya Catholic Charities na Lutheran Social Services yari asanzwe afite
ubunararibonye mu gufasha abantu bavanywe mu byabo n’intambara mu Burayi kuva
mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi, bituma Leta iyegera kugira ngo afashe
muri gahunda zo kwakira impunzi.
Miliyoni
62 z’amadolari zakoreshejwe iki?
Nk’uko ikinyamakuru
New York Post cyabitangaje, ayo mashyirahamwe yakiriye amafaranga ya Leta
agamije gufasha impunzi kubona ibikenerwa mu ntangiriro z’ubuzima bushya,
birimo ibiribwa, aho kuba ndetse n’abakozi babafasha kumenyera ubuzima bushya.
Iki kinyamakuru
cyavuze ko kuva mu 1993, ayo mashyirahamwe yagiye afasha Abanyasomaliya bagera
ku 29,000 kwimukira muri Minnesota, buri mpunzi ikabarirwa amafaranga agera ku madolari
2,500 yo kwishyura serivisi zitandukanye.
Parker
Thayer, impuguke mu by’abimukira ukorera mu kigo Capital Research Center i
Washington, yabwiye icyo kinyamakuru ko amafaranga Leta itanga mu bikorwa byo
kwimura no kwakira impunzi muri Minneapolis ari menshi cyane, ndetse ko yose
hamwe ashobora kugera kuri miliyoni amagana y’amadolari.
Yavuze
kandi ko kuva muri 2021, Ihuriro ry’Abepiskopi Gatolika muri Amerika ryakiriye
amasezerano ya Leta yo gufasha abimukira afite agaciro ka miliyoni 140
z’amadolari.
Icyakora,
ayo mafaranga yose ntasobanura ko ari inyungu ayo mashyirahamwe yakuye muri iyi
gahunda, kuko amasezerano agenewe kwishyura ibikorwa na serivisi zitandukanye.
Umubare
w’Abanyasomaliya muri Minnesota warazamutse
Nyuma
y’uko intambara y’abenegihugu itangiye muri Somalia mu myaka ya za 1990, Leta
Zunze Ubumwe za Amerika zatangiye kwakira impunzi z’icyo gihugu. Minnesota yari
isanzwe ifite uburyo bwo kwakira impunzi, bituma iba himwe mu hantu benshi
bimukira.
Nk’uko
inkuru ya New York Post ibivuga, kuri ubu Abanyasomaliya baba muri Minnesota
barenga 100,000. Ibi byatewe n’impunzi zahageze, abandi bimukirayo baturutse mu
zindi Leta, ndetse na gahunda yo guhurizayo imiryango.
Parker
Thayer yavuze ko gahunda z’ubufasha bw’imibereho muri Minnesota na zo
zashishikarije bamwe mu Banyasomaliya kwimukira muri iyo Leta, nubwo bari
barabanje gutuzwa ahandi muri Amerika.
Impaka
ku bufasha bw’impunzi n’imikoreshereze y’amafaranga ya Leta
Inkuru ya
New York Post yagarutse kandi ku mpaka zijyanye na gahunda zo kwakira impunzi
muri Amerika, cyane cyane nyuma y’iperereza ku buriganya mu mafaranga ya Leta
yagenewe ibikorwa by’imibereho muri Minnesota.
Mu mwaka
ushize hagaragaye ibirego by’uburiganya bushobora kugera kuri miliyari icyenda
z’amadolari.
Umuvugizi
wa Catholic Charities Twin Cities yabwiye New York Post ko iryo shyirahamwe
ryahagaritse gahunda zarwo zo gufasha impunzi n’abimukira muri 2018. Lutheran
Social Services of Minnesota yo ntiyugeze igira icyo ivuga kuri iyo nkuru.
