Byabereye i Rebero mu Mujyi wa Kigali, kuri iki Cyumweru
tariki ya 9 Ugushyingo 2025.
Abitabiriye ibi birori bavuze ko umubano wabo wari umaze igihe cyiza
cy’urukundo rugaragarira buri wese, ndetse ibyo byasohoye ubwo Ag Promoter
yafashe impeta ayambika Micky mu buryo bwatunguye benshi.
Uyu mukobwa wamenyekanye cyane muri filime “Igeno” ndetse
n’izindi zitandukanye, amaze igihe ashyira imbaraga mu gukomeza urugendo rwe
muri sinema nyarwanda no mu bikorwa by’imyidagaduro.
Ku rundi ruhande, Ag Promoter ni umwe mu bantu bamenyekanye
mu bikorwa byo gukorana n’abahanzi no kwifashisha imbuga nkoranyambaga ze mu
bikorwa bye.
Micky yabwiye InyaRwanda ko yishimiye intambwe agiye
guterana n’umukunzi we. Ati “Nabyishimiye! Nari mbizi ariko sinari nzi igihe
bizabera. Nari nzi ko bizabera ku Gisenyi.
Ag Promoter wateye ivi we yabwiye InyaRwanda, ati
“Ntababeshye, nari naramaze kubona ko uyu ari we mugore wanjye. Mu buzima
busanzwe ndasenga, kandi nizera Imana. Ntabwo ari ibi gusa, hari n’ibindi
bigiye kuza vuba muzabibona. Umunsi wa mbere anzanira ikiraka cy’ibihumbi 500
Frw nahise mbona ko ari we mugore wanjye […]”
Igiraneza Pacifique [Ag Promoter] yanavuze ko we n’umukunzi
we bari gutegura gahunda y’ubukwe, irimo gusaba no gukwa, gusezerana imbere
y’Imana, ndetse yanaciye amarenga y’uko umugore we atwite. Ati “Nabonye
muzabimenya mu minsi iri imbere.”
Ibirori byitabiriwe n’abarimo Inkindi Aisha uzwi muri Cinema
Nyarwanda, umukinnyi wa filime wanashoye imari muri Cinema, Niyonkuru Aimee uzwi
nka Nyambo Jesca, umuraperi Khalifan Govinda uherutse gusohora indirimbo
“Urwuzuye” yakoranye na Kidum, ‘Buringuni’ wo mu itsinda rya ‘Burikantu na
Buringuni’, Bahati Makaca wamenyekanye mu itsinda rya Just Family, Muyoboke
Alex, Kalisa John (K John), Rukundo Patrick (Patycope), Niyonshuti Yannick uzwi
nka ‘Killaman’ n’abandi.
Ibi birori byasize benshi baryohewe n’uburyo bwateguwe mu
mutuzo no mu rukundo rwinshi, byongera kwandika izina rya Micky mu bantu
bamenyekanye mu myidagaduro nyarwanda batangiye urugendo rushya rw’ubuzima
bw’urukundo.
Ag Promoter yambitse impeta y’urukundo umukunzi we Micky mu
gihe bitegura kurushinga
Micky yatunguwe n’umukunzi we mu birori byabaye kuri iki
Cyumweru tariki 9 Ugushyingo 2025

Micky na Igiraneza Pacifique bamaze igihe mu munyenga w’urukundo ugejeje ku kwiyemeza kubana nk’umugore n’umugabo

Ag na Micky baciye amarenga y'uko bari kwitegura kwibaruka imfura yabo

Ag na Micky bavuze ko mu mezi ari imbere bazakorana ubukwe
