Iyi porogaramu nshya yatangajwe ku wa Kabiri, tariki ya 30 Mata 2025, ikaba isa n’izindi zifitwe na Alphabet (nyiri Google) na OpenAI, aho umufasha wa AI ubasha kuganira n’umukoresha byimbitse, akanamusubiza mu buryo bwihariye bushingiye ku byo akunda n’ibimuranga ku mbuga nkoranyambaga.
Iyi ntambwe ya Meta ishyira imbere icyerekezo cya CEO wayo Mark Zuckerberg wo gukomeza guhatana n’ibigo bikomeye bikora kuri AI nka OpenAI, Google na Anthropic.
Meta AI ishingiye kuri Llama 4, icyitegererezo (model) gishya cy’ubwenge bw’ubukorano cyashyizwe hanze na Meta. Llama 4 izwiho ubushobozi bwo kumva no gusubiza mu ndimi nyinshi, gutanga ibisubizo bishingiye ku mpamvu (reasoning), ndetse no gukora vuba kandi neza.
Ubuyobozi bwa Meta buvuga ko iyi porogaramu nshya izahuzwa n’andi matelefoni ya sosiyete, harimo Meta smart glasses, ndetse izinjizwa mu yindi porogaramu isanzwe ikoreshwa n’izo lunette.
Mu gihe iyi porogaramu yashyirwaga hanze, Meta kandi yari mu bikorwa byo gutegura inama yayo ya mbere y’abahanga muri AI yise LlamaCon, izibanda kuri porogaramu za Llama AI models.
Nk’uko Reuters cyabitangaje, Meta irateganya gutangaza inyungu zayo z’igihembwe cya mbere ku wa Gatatu nyuma y’isoko ry’imari rifunze.