Messi yemeje ko yashatse gusubira i Barcelona ariko ubuzima bumujyana muri Inter Miami

Imikino - 18/04/2025 10:00 AM
Share:

Umwanditsi:

Messi yemeje ko yashatse gusubira i Barcelona ariko ubuzima bumujyana muri Inter Miami

Lionel Messi yemeje ko ubwo yari asoje amasezerano muri PSG yashatse gusubira muri FC Barcelona ariko ku mahitamo yo gutuza aheza umuryango we, ahitamo kujya muri Leta Zunze Ubumwe za America muri Inter Miami.

Nyuma yo kuva muri Paris Saint-Germain (PSG), Lionel Messi, umwe mu bakinnyi b’ibihe byose ku Isi, yemeye ko yari afite icyifuzo gikomeye cyo kongera kwambara umwambaro wa FC Barcelona, ikipe yamugize uwo ari we uyu munsi.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ryitwa Simplemente Fútbol, Messi yavuze ko yari akeneye gusubira ahantu yitaga iwabo. Yagize ati: "Nifuzaga gusubira muri Barcelona. Nari nkeneye gusubira ahantu umutima wanjye ukunda. Ariko byarangiye bitabaye.

“Nifuzaga gukomeza gukinira Barcelona kuko ari yo yonyine mu makipe yo mu Burayi numvaga nshobora gukinira."

Uyu mukinnyi wubatse amateka atazibagirana muri Barcelona, yavuye muri iyi kipe mu mpeshyi ya 2021, kubera amategeko ya La Liga atemereraga Barcelona kumugumana bitewe n’ingano y’umushahara we.

Nubwo yifuzaga gusubira kuri Camp Nou, Messi yafashe icyemezo cy’ubuzima hamwe n’umuryango we, bimujyana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yasinyiye ikipe ya Inter Miami. Ni icyemezo cyatunguye benshi,

Ati: “Nifuzaga ahantu hatuje, hamwe n’umuryango wanjye tukaba dufite amahoro. Nari nzi neza ko ntari bujye ahandi mu Burayi uretse muri Barcelona.”

Ubu hari amakuru avuga ko uyu mukinnyi ari hafi kongera amasezerano muri Inter Miami, ibintu bishimangira ko yahisemo kuba ahantu heza ku muryango we kuruta gukomeza gusaba ibitari gushoboka.

 

Messi yemeje ko yashatse gusubira muri FC Barcelona ariko agahita ajya muri USA

Messi ari kubica bigacika muri Inter Miami 



Umwanditsi:

Yanditswe 18/04/2025 10:00 AM

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...