Nyuma
yo kuva muri Paris Saint-Germain (PSG), Lionel Messi, umwe mu bakinnyi b’ibihe
byose ku Isi, yemeye ko yari afite icyifuzo gikomeye cyo kongera kwambara
umwambaro wa FC Barcelona, ikipe yamugize uwo ari we uyu munsi.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru
ryitwa Simplemente Fútbol, Messi yavuze ko
yari akeneye gusubira ahantu yitaga iwabo. Yagize ati: "Nifuzaga gusubira
muri Barcelona. Nari nkeneye gusubira ahantu umutima wanjye ukunda. Ariko byarangiye
bitabaye.
“Nifuzaga
gukomeza gukinira Barcelona kuko ari yo yonyine mu makipe yo mu Burayi numvaga
nshobora gukinira."
Uyu
mukinnyi wubatse amateka atazibagirana muri Barcelona, yavuye muri iyi kipe mu
mpeshyi ya 2021, kubera amategeko ya La Liga atemereraga Barcelona kumugumana
bitewe n’ingano y’umushahara we.
Nubwo yifuzaga gusubira kuri Camp Nou,
Messi yafashe icyemezo cy’ubuzima hamwe n’umuryango we, bimujyana muri Leta
Zunze Ubumwe za Amerika aho yasinyiye ikipe ya Inter Miami. Ni icyemezo cyatunguye benshi,
Ati: “Nifuzaga
ahantu hatuje, hamwe n’umuryango wanjye tukaba dufite amahoro. Nari nzi neza ko
ntari bujye ahandi mu Burayi uretse muri Barcelona.”
Ubu hari amakuru avuga ko uyu mukinnyi ari
hafi kongera amasezerano muri Inter Miami, ibintu bishimangira ko yahisemo kuba
ahantu heza ku muryango we kuruta gukomeza gusaba ibitari gushoboka.