Menya zimwe muri filime za mbere zakinwe ku Isi

Cinema - 31/03/2025 10:19 AM
Share:

Umwanditsi:

Menya zimwe muri filime za mbere zakinwe ku Isi

Abashakashatsi bagaragaje zimwe muri filime ziri mu za mbere zakozwe kuva uruganda rwa cinema rwatangira ku isi.

Abahanga mu mateka ya Cinema benshi bemeranya ko amashusho ya mbere yageragezaga kuba filime yatangiye kugaragara mu mpera z’ikinyejana cya 19. Muri icyo gihe, abahanga benshi ku isi batangiranye ubushakashatsi bwo gushaka uburyo bwo gufata amashusho no kuyerekana ku bantu.

Muri abo bahanga bagerageje guhuza amashusho akabyara filime harimo Thomas Edison, Georges Méliès, William K.L. Dickson, ndetse n’abavandimwe Auguste na Louis Lumière. Dore zimwe muri filime za mbere zigaragara ko ari zo zatangiye urugendo rwa Cinema ku isi:

1. The Horse in Motion (1878)

Mu mwaka wa 1878, abafotozizi bari bamaze kumenya gukora amashusho ku buryo byagoranaga mu kugaragara kwayo ariko akagaragara. Icyo gihe hakoreshwaga uburyo bwo gufata amafoto agahuzwa, bakayakurikiranya ku buryo bwihuse ku buryo umuntu nabona ayo mafoto agenda gutyo biri bugaragare nkaho ari amashusho.

Aya mashusho ya mbere yafashwe, afatwa nkaho ari yo filime ya mbere yiswe “The Horse in Motion ". Ibi byakozwe n’umufotozi w’Umwongereza, Eadweard Muybridge, akaba yarakoze amashusho ya mbere mu buryo bwa filime,ariko yari amafoto ahuzahuje.

2. Roundhay Garden Scene (1888)

Umuhanzi wa filime w’Umufaransa Louis Le Prince, yakoze ibikorwa byinshi mu iterambere rya cinema mbere ya benshi. Mu mwaka wa 1888, Le Prince yakoze amashusho ya filime areshya n’amasegonda 2 gusa, akoresheje camera. Ni ku bw’iyi mpamvu, benshi bavuga ko ari we watangiye gukora filime bwa mbere.

Nubwo abantu benshi batamuzi, ibikorwa bye byagize uruhare runini mu guteza imbere ikoranabuhanga rya cinema, byatumye abahanga nka Thomas Edison na abavandimwe Lumière bashyira imbaraga mu gukora filime bahereye kuri iyi.

N’ubwo benshi bazi ibikorwa bya Thomas Edison, Georges Méliès, n’abavandimwe Lumière, ni ngombwa kumenya ko imirimo ya Eadweard Muybridge na Louis Le Prince, by’umwihariko, aribo babanje gukoresha ikoranabuhanga bagerageza gukora amashusho bwa mbere ari naho hagaragaye intangiriro ya cinema. Aba bantu bakoze ibikorwa bikomeye ariko abantu benshi ntibabumva cyane kuko cinema yari ikiri mu ntangiriro.

Nyuma y’igihe cy’itangira ryo gukora amashushoEdison, Méliès na the Lumieres bazanye impinduka zikomeye muri cinema ugereranyije na bagenzi babo ibyo bakoraga.

Dore zimwe muri filime zizwi na benshi ko ari zo za mbere zakozwe ku isi:

1. A Trip to the Moon (1902)

 

George wakoze iyi filime imara iminota 18

Abantu benshi bagiye bibwira ko filime "A Trip to the Moon" ari yo filime ya mbere yakozwe. Iyi filime ni imwe mu zifite agaciro gakomeye mu mateka ya cinema, kuko ari igikorwa cy’ingenzi cyakozwe na Georges Méliès. Iyi filime ituma benshi batekereza ko ari yo yayagaragaje ubuhanga bwa cinema. 

Méliès wo m’Ubufaransa, wari yaratangiye kugerageza gukora cinema mu mwaka wa 1996 ubu afatwa nk’umuntu wa mbere ukora filime kuko hamwe na hamwe biga filime ye nka filime yambere yakozwe ku isi.

2. The Great Train Robbery (1903)

Nubwo benshi bagiye batekereza ko "The Great Train Robbery" ari yo filime ya mbere, si yo yakozwe bwa mbere, ariko iyi filime yagize igarukwaho cyane ko ariyo filime ikomeye mu mateka ya cinema, aho yatumye benshi babona itangira rya cinema. 

Iki gikorwa cyagize ingaruka zikomeye muri cinema ya Amerika ndetse kugeza n’ubu biragaragaza mu bikorwa by’abahanzi benshi nka Martin Scorsese, ndetse no mu mashuri itangwaho urugero nka filime ya mbere yabayeho.


Umwanditsi:

Yanditswe 31/03/2025 10:19 AM

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...