Urutonde rw'abantu batangaje ku Isi:
1. Anthony Lofredo
Anthony Lofredo yamenyekanye cyane mu rwego rw'ubugeni bwo kwiyandikaho aguhindura umubiri, akaba yarabaye ikimenyabose. Uyu mugabo atinywa na benshi bihereye ku kuba yaribagishije agahindura imiterere y'ibice hafi ya byose by'umubiri. Ibi byanatumye abantu bamwita "Ikivejuru cy'umukara".
2. Didier
Umwana w'umunya-Colombia wamenyekanye kubera kugira uburwayi buteye ubwoba bwo kugira igikono kinini nk'icy'akanyamasyo ku mugongo, ariko nyuma yaje kubagwa hakurwaho icyo gikono kugira ngo ajye ku ishuri.
3. Tres Johnson

Tres Johnson ni umwana wavutse afite uburwayi budasanzwe aho yari afite umutwe umeze nk'aho uciyemo kabiri.
4. Claudio Vieira de Oliveira

Claudio Vieira de Oliveira utuye muri Brazil, afite uburwayi bukomeye bufite ingaruka ku mutwe we, aho umutwe we wahengamiye inyuma kandi bidashoboka kuwuhindura. Nyuma y'ibyamubayeho yafashe umwanzuro wo kujya akora urugendo yigisha abantu.
5. Lalit Patidar
Lalit Patidar, umunyeshuri ukomoka mu gace ka Nandleta muri Madhya Pradesh, yavutse afite uburwayi bukomeye butuma umubiri we wose uzura umusatsi. Yamenyekanye kubera kubaho mu buryo budasanzwe, ari ku isi nk’umuntu ugaragaza ibintu bisanzwe bidashoboka, ariko nyuma y'ibyo byose ntacyo ajya ahungabanya.
6. Linsay Hilton
Linsay Hilton yavutse atagira amaboko n’amaguru, ariko magingo aya ni umutoza wa Rugby muri Dalhousie University muri Halifax.
7. Mandy Sellar
Mandy Sellar, umugore wo mu Bwongereza wavukanye ikibazo kidasanzwe cyo kugira amaguru manini kurenza abandi ku isi. Uyu mugore afite amaguru afite ibiro birenga 95.
8. Gary Turner
Gary Turner ni umuntu wanditse amateka mu bantu batandukanye, afite uruhu rushobora gukweduka cyane, bimuhesha agahigo ko kuba afite uruhu rurerure kurusha abandi, ibi byanatumye atsindira ibihembo bya Guinness World Record.
9. Abigail na Brittany Hensel
Abigail na Brittany Hensel, abavandimwe b'impanga babaye ibyamamare muri 1990. Bafite imitwe ibiri ariko iteye ku gihimba kimwe.
10. Zion Clark
Zion Clark ni umukinnyi w’imikino y’intoki n’indi mikino imwe n'imwe yahariwe abafite ubumuga. Yavutse adafite amaguru kubera indwara yihariye ariko ubu akora ibitinywa na benshi kandi bitakorwa n'ubonetse wese.
Src: Dailymail.co.uk