Meddy yashinze urusengero - VIDEO

Imyidagaduro - 09/11/2025 10:04 AM
Share:

Umwanditsi:

Meddy yashinze urusengero - VIDEO

Nyuma y’imyaka 12 abarizwa mu Bwongereza, umuhanzi Mpuzamahanga Kitoko Bibarwa yagarutse gutura mu Rwanda, aho yagarutse afite byinshi byo gusangiza abakunzi be, ndetse agaragaza uburyo afatanya n’inshuti ye ya kera Ngabo Medard Jobert [Meddy], mu ivugabutumwa ribera kuri murandasi.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri iki Cyumweru tariki ya 9 Ugushyingo 2025, Kitoko yemeje ko Meddy yashinze urusengero rukorera ‘online’, rukora ivugabutumwa buri wa Gatandatu, kandi ko ari umwe mu baryitabira kenshi.

Ati: “Meddy yari asanzwe ari umuntu usenga, yari atarerura ngo avuge ngo ndakijijwe, ariko nkanjye twabaga turi kumwe yari umurokore. Ubu ni umugabo ufite umuryango mwiza. Ikirenzeho, afite urusengero rukorera kuri murandasi, turasenga buri wa Gatandatu.”

Kitoko avuga ko we na Meddy ari inshuti kuva bakiri mu rugendo rwo kwiyubaka mu muziki. Bamenyanye Meddy akiri umuhanzi ukizamuka afite indirimbo “Amayobera.”

Ati: “Twahuriye i Butare duhita tujya mu bintu byinshi ntashobora kuvugira hano. Ariko twajyanye no kuririmbira muri Afurika y’Epfo mu gikombe cy’Isi, icyo gihe badutoyemo, turagenda bituma turushaho kumenyana.”

Kuva icyo gihe, ngo bakomeje kugirana ubucuti bwihariye — aho mu bihe bitandukanye Kitoko yagiye gusura Meddy muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nawe akamugenderera mu Bwongereza.

Ati: “Umbajije mu bantu twakoranye indirimbo nagarura Meddy. Meddy ni inshuti yanjye kurusha uko turi abahanzi, tuvugana hafi buri cyumweru. Nziko bitakoroha, ariko agarutse twakora igitaramo cyiza.”

Kitoko yagarutse gutura mu Rwanda nyuma y’imyaka 12 abarizwa mu Bwongereza, aho yari yaragiye mu bikorwa by’ubuzima busanzwe n’umuziki ariko atakiboneka cyane mu ruhando rw’iwabo.

Yageze i Kigali ku Cyumweru tariki ya 9 Ugushyingo 2025, avuga ko mu by’ibanze yitegura gukora harimo gushaka ibikorwa azitaho, no kwitegura igitaramo azahuriramo na Davido kizabera muri BK Arena tariki ya 15 Ukuboza 2025, cyatewe inkunga na Skol.

Ati: “Ntabwo nigeze ngira amahirwe yo gusabana n’abafana banjye cyane, iyo nayo ni impamvu yatuma ntaha. Hanze ni heza bitewe n’icyo ugiye kurebayo, ariko iyo ugiye gusa kuko abandi bagiye birakurangaza. Nanjye kuba nje hano nzi ibinzanye. Sinagize amahirwe yo gukora umuziki neza, n’ubwo habaye amahirwe yo kumenyekana byihuse.”

Mu myaka amaze mu Bwongereza, Kitoko yavuze ko yabonye abantu baho bafata umwuga nk’umwuga nyawo — bakawushyiramo umurava n’ubushishozi, bitandukanye n’uko yabonye umuziki ukorwa mu Rwanda.

Kuva yagarutse, Kitoko yavuze ko yiteguye gutangira ibindi bikorwa bigaragaza urugendo rwe rushya, harimo n’indirimbo nshya ndetse n’ibitaramo bizatuma yongera kuganira n’abafana be ku mugaragaro.

Kitoko Bibarwa ubwo yageraga ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali nyuma y’imyaka 12 yari amaze mu Bwongereza 

Umuhanzi Mpuzamahanga Kitoko Bibarwa yatangaje ko inshuti ye Meddy yashinze urusengero rukorera kuri murandasi 


Kitoko yavuze ko ari umwe mu bakurikirana ivugabutumwa rya Meddy ribera 'Online' buri wa Gatandatu 


Kitoko yagaragaje ko Meddy ari inshuti ye y’ukuri, bahujwe n’umuziki kuva ku ndirimbo “Amayobera" 


Kitoko yavuze ko yiteguye kongera gusabana n’abakunzi be mu gitaramo azahuriramo na Davido tariki ya 15 Ukuboza 2025 muri BK Arena


Kitoko mu kiganiro n’itangazamakuru kuri iki Cyumweru tariki ya 9 Ugushyingo 2025 agaruka ku rugendo rwe rw'umuziki

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO UBWO YARI AGEZE I KIGALI

KANDA HANO UREBE KITOKO AVUGA KURI MEDDY NDETSE NA ELEMENT


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...