Meddy agiye kuririmba muri ‘Rwanda Convention USA’

Imyidagaduro - 31/05/2025 8:21 AM
Share:

Umwanditsi:

Meddy agiye kuririmba muri ‘Rwanda Convention USA’

Umuhanzi w’icyamamare Ngabo Medard Jorbert [Meddy] agiye guhurira n’abakunzi be muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gitaramo giteganyijwe muri “Rwanda Convention USA”, kimwe mu bikorwa bikomeye by’Abanyarwanda baba hanze y’igihugu.

Rwanda Convention USA izabera muri Leta ya Texas mu Mujyi wa Dallas, kuva ku wa 4 kugeza ku wa 6 Nyakanga 2025. Ndetse mu bahanzi batumiwe harimo na Mugisha Benjamin [The Ben] bagiye kongera guhurira ku rubyiniro nyuma y’igihe kinini. Hanatumiwe kandi umuhanzi mu njyana gakondo, Massamba Intore.

Meddy azataramira abitabiriye iki gikorwa cyimakaza indangagaciro z’umuco nyarwanda, ubumwe, gusabana no gutekereza ku iterambere. Si ubwa mbere Meddy agaragaye muri iki gikorwa, gusa kuri iyi nshuro azahabwa umwanya wihariye nk’umuhanzi mukuru uzaririmba mu gitaramo nyamukuru.

Usibye Meddy, muri iyi Convention hazaba harimo ibice bitandukanye birimo: Ibirori by’iramya n’isingizwa (Praise & Worship) bizayoborwa n’abaramyi bafite ubunararibonye.

Hari kandi ibiganiro byubaka ku rubyiruko, imiryango, ubucuruzi n’imiyoborere. Imurikabikorwa, aho abikorera n’abanyamahirwe mu bucuruzi bazasangiza abandi ubumenyi n’amahirwe ari ku isoko. Amahirwe yo guhurira hamwe nk’Abanyarwanda, gusabana no gutekereza ku hazaza h’igihugu.

Abategura Rwanda Convention USA batangaje ko ibiciro byagabanyijwe mu rwego rwo korohereza abashaka kwitabira iyi Convention, kandi ko iyi ‘promotion’ izamara igihe gito:

Ibiciro bidasanzwe: Abanyeshuri: $35, Abatarashyingiwe (Single): $50, Abashakanye (Couples): $85; n’aho Umuryango (Abantu kugeza kuri 5): $135.

Rwanda Convention USA ni igikorwa ngarukamwaka cyatangiye mu 2010, kigamije guhuriza hamwe Abanyarwanda batuye mu mahanga n’inshuti zabo, kugira ngo bungurane ibitekerezo ku buryo bashobora kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu, gukomeza kumenyekanisha umuco nyarwanda no kubaka umuryango uhamye.

Mu myaka imaze kibaye, Rwanda Convention USA yabaye urubuga rw’ingenzi rwahurije hamwe impuguke mu by’ubukungu, imiyoborere, ubuzima n’imibanire. Ikaba ifatwa nk’imwe mu nama zifatika zihuriza hamwe Abanyarwanda baba hanze. 


Meddy yatangajwe nk’umuhanzi wa Gatatu uzaririmba muri Rwanda Convention USA 


The Ben aherutse kwemeza ko azaririmba muri Rwanda Convention izabera muri Amerika 


Meddy agiye gutamira muri Amerika nyuma y’ibitaramo yakoreye muri Canada 




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...