Rwanda Convention USA izabera muri Leta ya Texas mu Mujyi wa Dallas, kuva ku wa 4
kugeza ku wa 6 Nyakanga 2025. Ndetse mu bahanzi batumiwe harimo na Mugisha
Benjamin [The Ben] bagiye kongera guhurira ku rubyiniro nyuma y’igihe kinini.
Hanatumiwe kandi umuhanzi mu njyana gakondo, Massamba Intore.
Meddy
azataramira abitabiriye iki gikorwa cyimakaza indangagaciro z’umuco nyarwanda,
ubumwe, gusabana no gutekereza ku iterambere.
Usibye
Meddy, muri iyi Convention hazaba harimo ibice bitandukanye birimo: Ibirori
by’iramya n’isingizwa (Praise & Worship) bizayoborwa n’abaramyi bafite
ubunararibonye.
Hari
kandi ibiganiro byubaka ku rubyiruko, imiryango, ubucuruzi n’imiyoborere. Imurikabikorwa,
aho abikorera n’abanyamahirwe mu bucuruzi bazasangiza abandi ubumenyi
n’amahirwe ari ku isoko.
Abategura
Rwanda Convention USA batangaje ko ibiciro byagabanyijwe mu rwego rwo
korohereza abashaka kwitabira iyi Convention, kandi ko iyi ‘promotion’ izamara
igihe gito:
Ibiciro
bidasanzwe: Abanyeshuri: $35, Abatarashyingiwe (Single): $50, Abashakanye
(Couples): $85; n’aho Umuryango (Abantu kugeza kuri 5): $135.
Rwanda
Convention USA ni igikorwa ngarukamwaka cyatangiye mu 2010, kigamije guhuriza
hamwe Abanyarwanda batuye mu mahanga n’inshuti zabo, kugira ngo bungurane
ibitekerezo ku buryo bashobora kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu,
gukomeza kumenyekanisha umuco nyarwanda no kubaka umuryango uhamye.
Mu
myaka imaze kibaye, Rwanda Convention USA yabaye urubuga rw’ingenzi rwahurije
hamwe impuguke mu by’ubukungu, imiyoborere, ubuzima n’imibanire. Ikaba ifatwa
nk’imwe mu nama zifatika zihuriza hamwe Abanyarwanda baba hanze.
Meddy
yatangajwe nk’umuhanzi wa Gatatu uzaririmba muri Rwanda Convention USA
The
Ben aherutse kwemeza ko azaririmba muri Rwanda Convention izabera muri Amerika
Meddy
agiye gutamira muri Amerika nyuma y’ibitaramo yakoreye muri Canada