Kuba urubuga rwiza rw’intangarugero muri Afurika - Mbonyumugenzi Gentil ku mpamvu bateguye Kiddo Talents Show-VIDEO

Imyidagaduro - 12/08/2025 7:16 AM
Share:

Umwanditsi:

Kuba urubuga rwiza rw’intangarugero muri Afurika - Mbonyumugenzi Gentil ku mpamvu bateguye Kiddo Talents Show-VIDEO

Umuyobozi wa Kiddo Hub, Mbonyumugenzi Gentil Theodomire yavuze ko impamvu bateguye igitaramo cya Kiddo Talents Show ari ukugira ngo batange urubuga rwo kugaragarazimo impano ndetse urwo rubuga rukaba intangarugero muri Afurika.

Ku Cyumweru tariki ya 10 Kanama 2025 muri Kepler nibwo habereye igitaramo cya Kiddo Talents Show cyari kigamije guteza imbere impano z’abakiri bato.

Umuyobozi wa Kiddo Hub wateguye iki gitaramo, Mbonyumugenzi Gentil Theodomire, yasobanuye icyo Kiddo Hub ari cyo agira ati“Kiddo Hub ni ikigo kigamije guha abana urubuga rwo kugaragarizaho impano zabo, aho baza bagashyigikirwa bagahuzwa n’amahirwe atandukanye mu buryo bwagutse.”

Yavuze ko intego zabo ari ukuba urubuga rwiza rw’intangarugero muri Afurika, aho abana bose bagaragariza ubushobozi bwabo. Yagize ati: “Intego zacu nyamukuru ni ukuba urubuga rwiza rw’intangarugero muri Afurika, aho abana bose bakwiye kuza bakagaragaza ubushobozi bwabo, bakerekana ko bashoboye, natwe tukabashyigikira mu buryo bwagutse.”

Mbonyumugenzi Gentil Theodomire yavuze ko mbere abana batari bafite aho bagaragariza impano zabo. Ati: “Abana ntabwo bari bafite aho bagaragaza impano zabo, rero icya mbere ahangaha ni ho bagomba kuzigaragariza kugira ngo icyizere kizamuke n’abantu babarebe.”

Yakomeje agira ati: “Icya kabiri, nta buryo bufite umurongo buba buhari bwaho abana bashobora kuzanwa ngo bagaragaze impano zabo mu buryo bufite umurongo. Rero ni ho igitekerezo cyaturutse; twe nk’abarezi babana umunsi ku wundi twasanze abana bakwiye urwo rubuga kugira ngo ribagirire umumaro, ariko by’umwihariko kugira ngo banagirwe Imana.”

Yavuze ko mu guhitamo abagomba kwerekana impano muri Kiddo Talents Show barebye abasanzwe bahari ndetse bagashaka n’abandi bahagarariye intara, kubera ko byari ku nshuro ya mbere.

Mbonyumugenzi Gentil Theodomire yavuze ko bifuza ko iki gikorwa kitaba icyabo gusa, ahubwo kikaba icy’Abanyarwanda bose. Ati: “Ni cyo kifuzo cyacu, twifuza ko iki gikorwa kitaba icyacu gusa, ahubwo kiba icy’Abanyarwanda bose, bikaba ishema ryacu, tugashyigikira abana, ubundi bikabagirira umumaro mu buryo bwagutse.”

Yavuze ko ku nshuro ya mbere bashatse gushyiramo imbaraga bakoresheje ubushobozi bwabo gusa, kandi bikagenda neza, ariko ko ubutaha bazashaka n’abandi bafatanyabikorwa. Mbonyumugenzi yavuze ko zimwe mu mbogamizi bagihura na zo ari iz’uko hari ababyeyi batumva ko abana bakwiye kugaragaza impano zabo.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...