Aya masosiyete arimo Dongpeng ikora ibinyobwa, Mengniu ikora ibikomoka ku mata na Milkground ikora fromage, yatangaje ku wa Kabiri ko itazongera gukorana n’uyu mukinnyi w’imyaka 27, nyuma y’amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga.
Muri ayo mashusho, Mbappé agaragara avuga ku mashusho asekeje (memes) akunze kumugaragaza ku mbuga nkoranyambaga amugereranya na Mao Zedong wahoze ayobora u Bushinwa. Uyu mukinnyi yavuze ko ayo mashusho amushimisha, ariko anavuga ko Mao yari umunyagitugu.
Sosiyete ya Dongpeng yatangaje ko idashyigikira imyitwarire iyo ari yo yose ibabaza amarangamutima y’Abashinwa, ishimangira ko ifite politiki yo kutihanganira ibikorwa nk’ibyo. Yongeyeho ko ihagaritse ubufatanye na Mbappé ako kanya.
Izindi sosiyete ebyiri na zo zasohoye amatangazo asa n’ayo, zemeza ko zirangije amasezerano y’ubufatanye zari zifitanye na kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa.
Aya magambo yavuzwe na Mbappé mu kiganiro yagiranye na TheBridge, urubuga rw’itangazamakuru rwashinzwe na mugenzi we bakinana muri Real Madrid, Aurélien Tchouaméni.
Muri icyo kiganiro, Mbappé yasabwe guhitamo amashusho asekeje amugaragaza akunda kurusha ayandi. Yagaragaje ko akunda imwe imugereranya na Mao Zedong, avuga ko ayikoresha kenshi asetsa inshuti ze mu mikino yo kuri internet.
Yagize ati: “Iryo nakunze cyane ni irigaragaza umusore, umunyagitugu w’Umushinwa ntekereza, bashyizeho mu maso hanjye. Ndarikoresha cyane nsetsa inshuti zanjye kuri internet, cyane cyane mu mikino yo kuri mudasobwa.”
Amashusho y’iki kiganiro yasohotse ku munsi wo gutanga ibihembo bya Ballon d’Or, ariko nyuma yaje gukurwa ku rubuga rwa TheBridge.
Nubwo ikiganiro cyari kigamije gusetsa no kugaruka ku mashusho akunze gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, amagambo ya Mbappé yateje uburakari mu Bushinwa, aho ibitekerezo bivuga nabi abayobozi b’amateka bifatwa nk’agasuzuguro.
Guo Jiakun, umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa, na we yagarutse kuri iki kibazo ku wa Kabiri. Yavuze ko amagambo cyangwa ibikorwa bibabaza amarangamutima y’Abashinwa bisanzwe bihura n’ukutemerwa n’abaturage benshi b’iki gihugu.
Urubuga rukomeye mu makuru y’umupira w’amaguru mu Bushinwa, Dongqiudi, na rwo rwamaganye amagambo ya Mbappé, ruvuga ko yasuzuguye u Bushinwa n’abaturage babwo, ndetse akaba yarababaje abakunzi b’umupira w’amaguru.
Mbappé, ufite abayoboke bagera kuri miliyoni 1.1 ku rubuga nkoranyambaga rwo mu Bushinwa rwa Xiaohongshu, na we yahagaritswe gushyiraho ubutumwa kuri urwo rubuga, nk’uko byatangajwe kuri konti ihuzwa n’izina rye. Impamvu yatanzwe ni ukurenga ku mabwiriza agenga imikoreshereze y’urwo rubuga.

