Iyo nyigisho ifite mu mutwe ugira uti “Ukwezi ko kuramya no gushima Imana”, Pastor Gisanura akaba yasobanuye ko gutangira umwaka uramya Imana ari kimwe mu bintu by’ingenzi cyane, kuko bifasha umuntu gusozanya n’Imana, nk’uko biri muri Zaburi 150:4-6 “Muyishimishe ishako n’imbyino, Muyishimishe ibifite imirya n’imyironge. Muyishimishe ibyuma bivuza amajwi mato, Muyishimishe ibyuma birenga. Ibihumeka byose bishime Uwiteka. Haleluya.”
Pastor Gisanura Christian yasobanuye ko kuramya Imana atari ijambo ry’umutima gusa, ahubwo ari igikorwa kiganisha ku gushimisha Imana mu buryo bwose, harimo kuririmba, kubyina no kuyishimisha nk’abantu bafite umwuka w’abazima.
Ati: “Imana yaturemye mu ishusho yayo. Niba twishima, tukagira amarangamutima yo kurakara cyangwa kubabara, na yo ni ko imeze. Ikunda kuvugwa neza, gukundwa no kwishimirwa. Nk’uko twe twaremwe, ni ko na yo iteye, ikunda abayikunda, bakayizera, bakayifata nk’umubyeyi cyangwa inshuti, bakayitabaza kandi bakayikiranukira.”
Yasabye abizera kubana n’Imana mu byishimo no gufatanya nayo mu buryo bw’umwuka, ashimangira ko rimwe na rimwe kubyinira Imana ari uburyo bwo kuyishimisha. Ati: “Niba ufite amaguru akora neza kandi ushoboye kugenda, kuki utajya ubyinira Imana?”
Yatanze urugero rw’umusaza w’imyaka 90 wakundaga kubyinira Imana nubwo yari afite intege nke, ashimangira ko ku muntu ufite imyaka mike byoroshye kugira imbaraga zo kubyinira Imana, kandi ko atagomba kwishingikiriza ku by’akazi cyangwa ku cyubahiro cyo ku isi. Yongeraho ko kubyinira Imana ari igikorwa cy’umuntu ku giti cye, atari igikorwa cy’abapastori cyangwa bamwe mu bantu gusa.
Yagarutse ku rugero rwa Dawidi, umwami n’umusirikare ukomeye, wakundaga kubyinira Imana nubwo yari afite icyubahiro gikomeye. Ati: “None kuki twe tutaganduka tukayicira bugufi? Erega gusenga, kuririmbira Imana, kuyivuga no kuyibyinira ntabwo biteye isoni.”
Pastor Gisanura yanenze cyane abantu bishyuza abandi kugira ngo babaririmbire cyangwa bafatanye kubyinira Imana, ashimangira ko gutanga ku buntu mu murimo w’Imana ari ingenzi. Ati: “Ni ukuri Imana idufashe kuko uyu munsi mbabazwa n’abantu bishyuza ngo baririmbire Imana".
Mu nyigisho yanyujije ku kinyamakuru cya Gikristo cyitwa Paradise.rw, Pastor Gisanura Christian yavuze ko ababazwa cyane n'abantu bagurisha ubutumwa bwiza aho yavuze ku bishyuza abantu ngo babaririmbire indirimbo zivuga Imana, abibutsa ko baherewe ubuntu bityo ko bakwiriye gutanga ku buntu.
Yagize ati: "Sinkunda abantu bishyuza abandi ngo baririmbire abantu indirimbo zivuga Imana. Mwe muririmbira Imana yanyu, mwahawe ku buntu, mukwiriye gutanga ku buntu. Imana izandinde gukunda amafaranga, kuko iyo uyazanye mu murimo w’Imana uba uwishe.”
Yakomeje agira ati: “Niba umugisha w’Imana uwubona mu bantu, ubishyuza, uba wamaze kubona igihembo cyawe. Nta kindi gihembo uzabona ku Mana, kuko uba wahawe ibihembo, kandi nta muntu uhembwa kabiri. Niba ukorera Imana, ariko abantu bakakwishyura, menya ko Imana itazakwishyura. Niba ushaka ko ikwishyura, wikwishyuza abantu. Nge ni ko mbona ibintu.”
Ku bijyanye n’iki kibazo, yatanze inama y’ingenzi, ati: “Mu gihe waririmbiye Imana, waririmbiye abantu, ukishyuza, uba ukoze ikosa. Ahubwo, wagakwiriye kureka bo bakakwihera ishimwe. Niba ubikora ngo uhembwe, ubwo amafaranga ni yo aba agukoresha. Ibihumeka byose bishimishe Imana.”
Pastor Gisanura yashishikarije abantu bose kugira uruhare mu kuramya no kubyinira Imana mu buryo butandukanye: gucuranga ingoma, gitari, piano n’ibindi byose bishobora gushimisha Imana. “Ibihumeka byose bishimishe Imana. Buri wese ashake uburyo bwe bwo kuvuga Imana.”
Iyi nyigisho ye yibanze cyane ku kuramya Imana bijyanye no kubyina, asaba abizera gukomeza uyu muco no kuwushyira mu bikorwa buri munsi, bakayibyinira, bayishimisha, kandi bakayikundisha imitima yabo yose.
Pastor Christian Gisanura ni muntu ki?
Pastor Christian Gisanura ni CEO akaba na Founder wa Excellence Mission [AFEM], umuryango wa Gikristo washinzwe muri 2023 ugamije gufasha urubyiruko kubaka ejo hazaza no kugera ku nzozi zabo binyuze mu kubategurira amahugurwa y'ubuntu yo kubafasha kwihangira imirimo.
AFEM ni umuryango wabyawe na Hotel Talents Pool yashinzwe na yo na Pastor Gisanura Christian. Intego zayo ni uguhindura imitekerereze y’abaturage b'umugabane wa Afurika, by’umwihariko urubyiruko, mu kurwanya ubukene, ibyaha, n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Pastor Gisanura ni na we Muyobozi Mukuru (CEO) wa Careers Building Consultants, ikorana bya hafi na Africa for Excellence Mission mu guhugura urubyiruko ku byerekeye kwakira neza abantu, Marketing and Sales, kwihangira umurimo n’ibindi, kandi byose ni ubuntu. Arangamiye gutanga umusanzu mu iterambere ry’Afurika muri rusange, cyane cyane mu Rwanda.
