Uyu muhanzi uherutse gushyira hanze album ye nshya yise “Mbonezamakuza”, yahagurutse ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe ku wa Kabiri tariki ya 6 Mutarama 2026, yerekeza mu Mujyi wa Casablanca aho ibi birori bizabera.
Massamba Intore yagiye aherekejwe n’itsinda ry’ababyinnyi gakondo, bamwe mu bagize Symphony Band, ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bazamuba hafi ku rubyiniro mu gihe azaba azataramira imbaga y’abazitabira CAN 2025.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Massamba Intore yavuze ko yatumiwe n’ikigo Can Event, kiri mu bitegura ibikorwa biherekeza iri rushanwa, nyuma yo kunyurwa n’umwimerere w’umuziki we.
Ati: “Bakunze cyane uburyo nkoramo umuziki, cyane cyane uko mpuza Afro-fusion n’umuziki gakondo nyarwanda. Nishimiye cyane kuba ngiye guhagararira u Rwanda kuri uru rwego, kandi ndi kumwe n’abo twajyanye tuzaserukana ishema n’isheja.”
Uyu muhanzi azatarama mu birori byiswe “Heirs of Greatness Day” ku wa Kane tariki ya 8 Mutarama 2026, bikaba biri mu bikorwa bigamije kuryoshya no gususurutsa abakunzi b’umupira w’amaguru bitabiriye CAN 2025.
Amakuru kandi avuga ko Massamba Intore n’itsinda bajyanye bazitabira umwe mu mikino yo muri iri rushanwa mbere yo gusubira mu Rwanda, mu rwego rwo gusangira n’abandi Banyafurika ibyishimo by’iri rushanwa rikomeye.
Ibi birori azataramiramo bigamije kwerekana no gusigasira imico n’umuco w’ibihugu bitandukanye byo ku Mugabane wa Afurika, binyuze mu muziki, imbyino n’ubuhanzi rusange.
Kwitabira kwa Massamba Intore muri ibi birori bikomeje kugaragaza uko umuziki gakondo nyarwanda uri gukomeza kwambuka imipaka, ugahesha u Rwanda ishema ku ruhando mpuzamahanga.
Igikombe cya Afurika (CAN), ihuriro ry’umupira w’amaguru, umuco n’ubumwe bw’Abanyafurika
Igikombe cya Afurika cy’Umupira w’Amaguru (Africa Cup of Nations – CAN) ni irushanwa rikomeye rihuza amakipe y’ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika, rikorwa buri myaka ibiri rikanategurwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF).
CAN ifatwa nk’ihuriro rikomeye rihuza Abanyafurika, rikagaragaza impano, guhatana n’ishyaka ry’umupira w’amaguru ku rwego rwo hejuru.
Mu rwego rwo kuryoshya iri rushanwa no kurihindura umunsi mukuru w’umugabane, hategurwa ibirori biherekeza CAN, birimo imikino ndangamuco, ibitaramo by’abahanzi baturutse mu bihugu bitandukanye, imurikabikorwa n’ibiganiro bigamije kwimakaza umuco n’indangagaciro za Afurika.
Ibi birori bigamije guhuza umupira w’amaguru n’ubuhanzi, kwereka isi ubukungu n’umuco by’Afurika, no guha umwanya abahanzi n’abanyabugeni gutambutsa ubutumwa bw’ubumwe, amahoro n’ishyaka ryo gukunda Afurika.
Binyuze muri CAN n’ibikorwa biyiherekeza, Afurika igaragaza isura yayo nyayo ku Isi, aho siporo, umuco n’ubuhanzi bihurira mu kubaka indangagaciro z’ubufatanye n’iterambere rusange.

Masamba Intore ari kumwe n’itsinda ry’abaririmbyi n’ababyinnyi bazamufasha gususurutsa abantu mu biroro byateguwe biherekeza CAN 2025

Massamba yatangaje ko yatumiwe n’abategura CAN 2025 kubera ko bashimye ibikorwa bye byubakiye ku nganzo ye

Massamba azataramira mu Mujyi wa Casablanca muri Maroc ku wa Kane tariki 8 Mutarama 2026
