Uyu
muhango wabereye ku Ibicu Lounge i Kimihurura, witabirwa n’abantu batandukanye
barimo abayobozi, abakozi ba Masaka Farms, abafatanyabikorwa n’abandi
bashyigikiye ibikorerwa mu Rwanda.
Iki
gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye, abakozi ba Masaka Farms,
abafatanyabikorwa ndetse n’abakunzi b’ibikorerwa mu Rwanda bishimiye iyi
ntambwe nshya mu kwagura ibyo Masaka Farms itanga ku isok
Mayonnaise
zidasanzwe: Ziryoshye kandi zidafite amagi
Iyi
Mayonnaise izanye n’ubutumwa bugira buti: “Ryoherwa na Masaka Mayonnaise”,
igaragaza umwihariko w’uko idakozwe mu magi, ahubwo ikifashisha indimu
(vinegar) ituma irushaho kuryoha no kuramba, bityo ikaba inyuze ku bantu bafite
ikibazo cya ‘cholesterol’ cyangwa badakoresha amagi.
Masaka Farms
yashyize ku isoko amoko abiri:
1.Mayonnaise
Lemon – Irangwa n’uburyohe burimo isura y’indimu, ikaba yoroheje ku gifu no mu
birungo.
2.Mayonnaise
Cocktail – Ifite ibara rihuje n’ibirungo bya cocktail isanzwe, uburyohe bwayo
bukaba bujyanye n’ibiryo byihuse (snacks, burgers, sandwiches n’ibindi).
Ibirimo n’ibiranga
iyi Mayonnaise nshya
Nk’uko
bigaragara ku macupa yayo, izi Mayonnaise zombi nta magi arimo ‘Eggless’,
zikorwa hifashishijwe ibirimo: Amazi, Amavuta y’ibimera (Vegetable Oil), Indimu
cyangwa Vinegar, Isukari yoroheje (Sucrose), Ibirungo, umunyu, ibirinda
kwangirika (Preservatives), impumuro n’ibara.
Zifite
kandi ama-calories make (nko kuri garama 15: 25 kcal), zikaba zoroheje ku
mubiri kandi zorohereza abayikoresha kurushaho kwita ku mirire iboneye.
Gukomeza
gushyigikira ibikorerwa mu Rwanda
Izi
Mayonnaise zose zanditseho “Made in Rwanda” kandi zemejwe n’Ikigo cy’Igihugu
gitsura ubuziranenge (RSB), aho zifite icyemezo RS 586:2025, kigaragaza ko
zujuje ubuziranenge ku rwego rw’igihugu.
Zikorerwa
na Masaka Farms Ltd, iherereye muri Kigali Special Economic Zone, ahazwi
nk’agace k’inganda mu murwa mukuru.
Ubuyobozi bwa
Masaka Farms buratangaza icyerekezo gishya
Mu
ijambo rye, Tumusiime Peace, ushinzwe iyamamazabikorwa muri Masaka Farms,
yashimye uru rugendo rushya rwerekeza mu bikoresho birenze ibikomoka ku mata,
agira ati “Mu myaka 10 ishize Masaka Farms yamenyekanye cyane mu gukora ibikorwa
bishingiye ku mata, ariko izi Mayonnaise twashyize ku isoko ni ikimenyetso
cy’aho dushaka kugana.”
Umuyobozi
mukuru wa Masaka Farms, Luke Lundberg, yavuze ko iyi’ Eggless Mayonnaise’ ari
intangiriro y’urugendo rushya rwo kwagura ibyo bakora, agira ati: “Kuba
tubashije gushyira ku isoko izi Mayonnaise ni paji nshya dutangije. Turenze
gukorera ibikomoka ku mata, twinjiye no mu gukora ibindi bikenerwa n’abaguzi.
Dufatanyije na RSB, RDB, FDA n’abandi, tuzakomeza guhanga udushya no gutanga
ibisubizo ku isoko.”
Yakomeje
agaragaza ko kuva mu 2016, Masaka Farms yagize iterambere ryihuse, umubare
w’abakozi waraguwe, ibikorwa biriyongera, kandi umusaruro wabo uragenda
wishimirwa n’abaguzi mu gihugu hose.
Masaka Farms:
Urugendo rwatangiye mu 2016, rugana ku rwego mpuzamahanga
Masaka
Farms yatangijwe mu 2016 n’itsinda ry’abahinzi n’aborozi bo mu gace ka Masaka,
mu Mujyi wa Kigali, bafite intego imwe: gushimisha abakiriya binyuze mu gukora
ibicuruzwa byujuje ireme, ariko bakabikora banubahiriza indangagaciro z’ubunyangamugayo,
ubufatanye n’ubuziranenge.
Bashimangira
ko: “Masaka Farms si yogurt gusa; ni urubuga rwo gushyiraho urugero
rw’imikorere myiza, ubucuruzi burambye, n’ihuriro ry’abantu bose.”
Ubu
Masaka Farms irashaka kuba ikigo cyubashywe mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga,
bitewe n’umuco mwiza yubatse, ubuziranenge bw’ibyo itanga, no gufasha
abanyarwanda kwihangira udushya no guteza imbere ibikorerwa iwabo.
Masaka Farms yashyize ku isoko Mayonnaise nshya ebyiri zitarimo amagi: Lemon na Cocktail, zikaba ziryoshye kandi zitekanye ku buzima
Luke
Lundberg – Umuyobozi Mukuru wa Masaka Farms, yashimye abagize uruhare mu ikorwa
rya ‘Eggles Mayonnaise’, avuga ko itangije paji nshya mu kwagura ibyo basanzwe
bakora
Tumusiime
Peace – Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Masaka Farms yavuze ko izi Mayonnaise bashyize
ku isoko ari ikimenyetso cy’aho Masaka Farms yifuza kugera mu myaka iri imbere
Mu
muhango udasanzwe wabereye i Kimihurura, Masaka Farms yamuritse ku mugaragaro
ubwoko bubiri bwa Mayonnaise budafite amagi
Mayonnaise
nshya za Masaka Farms zizanye impinduka ku meza y’Abanyarwanda. Ziryoshye,
zituje ku buzima kandi zikoranywe ubuhanga
Masaka
Farms yateye indi ntambwe mu guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, ishyira ku
isoko Mayonnaise idafite amagi, yihariye mu buryohe
Ryoherwa
n’uburyohe bushya bwa Mayonnaise ya Masaka Farms. Zikozwe nta magi zirimo,
bikayigira amahitamo meza ku bafata neza ubuzima
Abitabiriye
umuhango wo gushyira ku isoko Mayonnaise nshya za Masaka Farms bahawe impano
nk’ishimwe ry’ubwitabire bwabo
Umunyarwenya Rusine Patrick yanyuzwe n’uburyohe bwa Masaka Mayonnaise, avuga ko ari igicuruzwa kidasanzwe ku isoko
Ibyishimo byari byose ku bakozi ba Masaka Farms n’abafatanyabikorwa bayo, bishimira intambwe nshya sosiyete iteje imbere ibikorerwa mu Rwanda
AMAFOTO: Dox Visual- InyaRwanda.com