Masaka Farms yashyize ku isoko “Eggless Mayonnaise” yihariye mu buryohe- AMAFOTO

Kwamamaza - 31/05/2025 5:23 AM
Share:

Umwanditsi:

Masaka Farms yashyize ku isoko “Eggless Mayonnaise” yihariye mu buryohe- AMAFOTO

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 30 Gicurasi 2025, uruganda rwa ‘Masaka Farms’ rwamuritse ku mugaragaro ubwoko bubiri bwa Mayonnaise nshya zitandukanye n’izisanzwe, kuko zitakozwe hifashishijwe amagi.

Uyu muhango wabereye ku Ibicu Lounge i Kimihurura, witabirwa n’abantu batandukanye barimo abayobozi, abakozi ba Masaka Farms, abafatanyabikorwa n’abandi bashyigikiye ibikorerwa mu Rwanda.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye, abakozi ba Masaka Farms, abafatanyabikorwa ndetse n’abakunzi b’ibikorerwa mu Rwanda bishimiye iyi ntambwe nshya mu kwagura ibyo Masaka Farms itanga ku isok

Mayonnaise zidasanzwe: Ziryoshye kandi zidafite amagi

Iyi Mayonnaise izanye n’ubutumwa bugira buti: “Ryoherwa na Masaka Mayonnaise”, igaragaza umwihariko w’uko idakozwe mu magi, ahubwo ikifashisha indimu (vinegar) ituma irushaho kuryoha no kuramba, bityo ikaba inyuze ku bantu bafite ikibazo cya ‘cholesterol’ cyangwa badakoresha amagi.

Masaka Farms yashyize ku isoko amoko abiri:

1.Mayonnaise Lemon – Irangwa n’uburyohe burimo isura y’indimu, ikaba yoroheje ku gifu no mu birungo.

2.Mayonnaise Cocktail – Ifite ibara rihuje n’ibirungo bya cocktail isanzwe, uburyohe bwayo bukaba bujyanye n’ibiryo byihuse (snacks, burgers, sandwiches n’ibindi).

Ibirimo n’ibiranga iyi Mayonnaise nshya

Nk’uko bigaragara ku macupa yayo, izi Mayonnaise zombi nta magi arimo ‘Eggless’, zikorwa hifashishijwe ibirimo: Amazi, Amavuta y’ibimera (Vegetable Oil), Indimu cyangwa Vinegar, Isukari yoroheje (Sucrose), Ibirungo, umunyu, ibirinda kwangirika (Preservatives), impumuro n’ibara.

Zifite kandi ama-calories make (nko kuri garama 15: 25 kcal), zikaba zoroheje ku mubiri kandi zorohereza abayikoresha kurushaho kwita ku mirire iboneye.

Gukomeza gushyigikira ibikorerwa mu Rwanda

Izi Mayonnaise zose zanditseho “Made in Rwanda” kandi zemejwe n’Ikigo cy’Igihugu gitsura ubuziranenge (RSB), aho zifite icyemezo RS 586:2025, kigaragaza ko zujuje ubuziranenge ku rwego rw’igihugu.

Zikorerwa na Masaka Farms Ltd, iherereye muri Kigali Special Economic Zone, ahazwi nk’agace k’inganda mu murwa mukuru.

Ubuyobozi bwa Masaka Farms buratangaza icyerekezo gishya

Mu ijambo rye, Tumusiime Peace, ushinzwe iyamamazabikorwa muri Masaka Farms, yashimye uru rugendo rushya rwerekeza mu bikoresho birenze ibikomoka ku mata, agira ati “Mu myaka 10 ishize Masaka Farms yamenyekanye cyane mu gukora ibikorwa bishingiye ku mata, ariko izi Mayonnaise twashyize ku isoko ni ikimenyetso cy’aho dushaka kugana.”

Umuyobozi mukuru wa Masaka Farms, Luke Lundberg, yavuze ko iyi’ Eggless Mayonnaise’ ari intangiriro y’urugendo rushya rwo kwagura ibyo bakora, agira ati: “Kuba tubashije gushyira ku isoko izi Mayonnaise ni paji nshya dutangije. Turenze gukorera ibikomoka ku mata, twinjiye no mu gukora ibindi bikenerwa n’abaguzi. Dufatanyije na RSB, RDB, FDA n’abandi, tuzakomeza guhanga udushya no gutanga ibisubizo ku isoko.”

Yakomeje agaragaza ko kuva mu 2016, Masaka Farms yagize iterambere ryihuse, umubare w’abakozi waraguwe, ibikorwa biriyongera, kandi umusaruro wabo uragenda wishimirwa n’abaguzi mu gihugu hose.

Masaka Farms: Urugendo rwatangiye mu 2016, rugana ku rwego mpuzamahanga

Masaka Farms yatangijwe mu 2016 n’itsinda ry’abahinzi n’aborozi bo mu gace ka Masaka, mu Mujyi wa Kigali, bafite intego imwe: gushimisha abakiriya binyuze mu gukora ibicuruzwa byujuje ireme, ariko bakabikora banubahiriza indangagaciro z’ubunyangamugayo, ubufatanye n’ubuziranenge.

Bashimangira ko: “Masaka Farms si yogurt gusa; ni urubuga rwo gushyiraho urugero rw’imikorere myiza, ubucuruzi burambye, n’ihuriro ry’abantu bose.”

Ubu Masaka Farms irashaka kuba ikigo cyubashywe mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga, bitewe n’umuco mwiza yubatse, ubuziranenge bw’ibyo itanga, no gufasha abanyarwanda kwihangira udushya no guteza imbere ibikorerwa iwabo.

Masaka Farms yashyize ku isoko Mayonnaise nshya ebyiri zitarimo amagi: Lemon na Cocktail, zikaba ziryoshye kandi zitekanye ku buzima


Luke Lundberg – Umuyobozi Mukuru wa Masaka Farms, yashimye abagize uruhare mu ikorwa rya ‘Eggles Mayonnaise’, avuga ko itangije paji nshya mu kwagura ibyo basanzwe bakora

Tumusiime Peace – Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Masaka Farms yavuze ko izi Mayonnaise bashyize ku isoko ari ikimenyetso cy’aho Masaka Farms yifuza kugera mu myaka iri imbere

Mu muhango udasanzwe wabereye i Kimihurura, Masaka Farms yamuritse ku mugaragaro ubwoko bubiri bwa Mayonnaise budafite amagi

Mayonnaise nshya za Masaka Farms zizanye impinduka ku meza y’Abanyarwanda. Ziryoshye, zituje ku buzima kandi zikoranywe ubuhanga

Masaka Farms yateye indi ntambwe mu guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, ishyira ku isoko Mayonnaise idafite amagi, yihariye mu buryohe

Ryoherwa n’uburyohe bushya bwa Mayonnaise ya Masaka Farms. Zikozwe nta magi zirimo, bikayigira amahitamo meza ku bafata neza ubuzima

Abitabiriye umuhango wo gushyira ku isoko Mayonnaise nshya za Masaka Farms bahawe impano nk’ishimwe ry’ubwitabire bwabo

Umunyarwenya Rusine Patrick yanyuzwe n’uburyohe bwa Masaka Mayonnaise, avuga ko ari igicuruzwa kidasanzwe ku isoko


Ibyishimo byari byose ku bakozi ba Masaka Farms n’abafatanyabikorwa bayo, bishimira intambwe nshya sosiyete iteje imbere ibikorerwa mu Rwanda

Kanda hano urebe Amafoto menshi: https://www.flickr.com/photos/195392601@N08/albums/72177720326497361/

AMAFOTO: Dox Visual- InyaRwanda.com


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...