Marina yasabye imbabazi Khalfan ariko amushinja kudaha agaciro igihangano cye– VIDEO

Imyidagaduro - 28/05/2025 5:18 PM
Share:

Umwanditsi:

Marina yasabye imbabazi Khalfan ariko amushinja kudaha agaciro igihangano cye– VIDEO

Umuhanzikazi Ingabire Marina Deborah, uzwi nka Marina, yavuze ku makimbirane amaze iminsi hagati ye n’umuraperi Khalfan, avuga ko amusabye imbabazi ariko kandi, anamusabira kwiga gushyira agaciro ku bihangano by’abandi.

Ibi yabivuze mu gihe hari impaka zaturutse ku ndirimbo ‘We Made It’ yakoranye na Khalfan na Jay C, itavuzweho rumwe n’impande zombi.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Marina yavuze ko Khalfan “yikunze cyane” ubwo yandikaga ubutumwa amushinja gusohora indirimbo ye bwite ‘Ndakurahiye’, mu gihe batari banarenza igihe kinini basohoye iyo bakoranye.

Khalfan yanamushinje ko yananiwe kugaragaza uruhare rwe mu kuyamamaza, ibintu Marina avuga ko bidafite ishingiro.

Yagize ati “Ntekereza ko Khalfan yikunze cyane. Ikindi, ntabwo yabitekerejeho neza. Nari maze kubona ko indirimbo twakoranye iri kugenda neza, ku buryo itabangamirwa n’iyo nashyize hanze. Si uko nari ngamije kuyisenya cyangwa kuyibangamira.”

Nubwo Marina yemera ko ibyakozwe bishobora kuba byarababaje Khalfan, avuga ko icyemezo yafashe cyari gishingiye ku by’ubucuruzi (business), aho buri muhanzi aba afite uburenganzira bwo gushyira hanze igihangano igihe abona gikwiriye.

Ati:“N’ubwo yabifashe nabi, njye nari ndi gukora ibyo nkwiye nk’umuhanzi. Gusa kuko ari inshuti yanjye kandi yubashye urugendo rwanjye, ndamusabye imbabazi. Ariko ntabwo indirimbo nyisiba.”

Marina yavuze ko yubaha uruhare Khalfan yagize mu rugendo rwe rwa muzika, ndetse iyo bakoranye indirimbo ayifata nk’aho ari iye bwite.

Niyo mpamvu ngo n’ubwo hatariho kumvikana neza, yifuza ko abafana be bumva indirimbo zombi: Ndakurahiye ye na We Made It yakoranye na Khalfan na Jay C.

Agira ati “Umuvandimwe kuri njye. Ndabyumva. Yatekereje ko wenda nikunze cyane. Ariko ntabwo ari cyo nari ngamije. Nakoze ibyo nasabwaga mu bijyanye na business. N’imbabazi yansabye, ndazimusabye.”

Uyu mwuka mubi hagati y’abahanzi bombi ukomeje kugibwaho impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bashyigikiye Marina, abandi bakavuga ko yakabaye yarahaye agaciro indirimbo bakoranye mbere yo gushyira hanze iyindi nshya.

Marina yasabye imbabazi Khalfan, umuraperi afata nk’umuvandimwe we

 

Marina yavuze ko yahisemo gusohora indirimbo ye, ashingiye mu kuba iyo yakoranye na Khalfan yari ihagaze neza ku isoko 

Marina yavuze ko azirikana uruhare Khalfan yagize ku rugendo rwe rw’umuziki

 

KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA MARINA

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘NDARAHIYE’ YA MARINA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...