Ibi yabivuze mu gihe hari impaka
zaturutse ku ndirimbo ‘We Made It’ yakoranye na Khalfan na Jay C, itavuzweho
rumwe n’impande zombi.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Marina
yavuze ko Khalfan “yikunze cyane” ubwo yandikaga ubutumwa amushinja gusohora
indirimbo ye bwite ‘Ndakurahiye’, mu gihe batari banarenza igihe kinini
basohoye iyo bakoranye.
Khalfan yanamushinje ko yananiwe
kugaragaza uruhare rwe mu kuyamamaza, ibintu Marina avuga ko bidafite
ishingiro.
Yagize ati “Ntekereza ko Khalfan
yikunze cyane. Ikindi, ntabwo yabitekerejeho neza. Nari maze kubona ko
indirimbo twakoranye iri kugenda neza, ku buryo itabangamirwa n’iyo nashyize
hanze. Si uko nari ngamije kuyisenya cyangwa kuyibangamira.”
Nubwo Marina yemera ko ibyakozwe
bishobora kuba byarababaje Khalfan, avuga ko icyemezo yafashe cyari gishingiye
ku by’ubucuruzi (business), aho buri muhanzi aba afite uburenganzira bwo
gushyira hanze igihangano igihe abona gikwiriye.
Ati:“N’ubwo yabifashe nabi, njye
nari ndi gukora ibyo nkwiye nk’umuhanzi. Gusa kuko ari inshuti yanjye kandi
yubashye urugendo rwanjye, ndamusabye imbabazi. Ariko ntabwo indirimbo
nyisiba.”
Marina yavuze ko yubaha uruhare
Khalfan yagize mu rugendo rwe rwa muzika, ndetse iyo bakoranye indirimbo
ayifata nk’aho ari iye bwite.
Niyo mpamvu ngo n’ubwo hatariho
kumvikana neza, yifuza ko abafana be bumva indirimbo zombi: Ndakurahiye ye na
We Made It yakoranye na Khalfan na Jay C.
Agira ati “Umuvandimwe kuri njye.
Ndabyumva. Yatekereje ko wenda nikunze cyane. Ariko ntabwo ari cyo nari
ngamije. Nakoze ibyo nasabwaga mu bijyanye na business. N’imbabazi yansabye,
ndazimusabye.”
Uyu mwuka mubi hagati y’abahanzi
bombi ukomeje kugibwaho impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bashyigikiye
Marina, abandi bakavuga ko yakabaye yarahaye agaciro indirimbo bakoranye mbere
yo gushyira hanze iyindi nshya.

Marina yasabye imbabazi Khalfan,
umuraperi afata nk’umuvandimwe we

Marina yavuze ko yahisemo gusohora
indirimbo ye, ashingiye mu kuba iyo yakoranye na Khalfan yari ihagaze neza ku
isoko
Marina yavuze ko azirikana uruhare
Khalfan yagize ku rugendo rwe rw’umuziki
KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO
CYIHARIYE TWAGIRANYE NA MARINA
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘NDARAHIYE’
YA MARINA
