Ibi biganiro byabaye mu ntangiriro z’uku kwezi, ubwo Trump yakiraga abashyitsi mu gikorwa cyo gukusanya inkunga cyabereye ku kibuga cya golf cye kiri muri leta ya New Jersey. Trump yabwiye abitabiriye ko yiteguye gushyiraho impinduka muri ayo mategeko, mu gihe bamwe mu bari aho bamusabaga no gufasha kongera ubushakashatsi ku ikoreshwa rya marijuana mu buvuzi.
Iyi gahunda yo kwiga kuri marijuana yari yasabwe na guverinoma ya Joe Biden ariko ntiyashyirwa mu bikorwa. Kuyishyira mu cyiciro cya gatatu byorohereza ubucuruzi bwayo mu buryo bwemewe n’amategeko, bikaba byongera inyungu mu rwego rw’ubucuruzi bwa miliyari nyinshi z’amadolari bujyanye na marijuana.
Mu bitabiriye icyo gikorwa cya Trump harimo Kim Rivers, umuyobozi mukuru wa Trulieve, kimwe mu bigo binini muri Amerika bicuruza marijuana, wasabye Trump gukomeza icyo gitekerezo no gufasha mu kongera ubushakashatsi ku ikoreshwa rya marijuana mu rwego rw’ubuvuzi.
Mu gihe cya manda ya mbere ya Trump, Lev Parnas na Igor Fruman, bari basabye Trump kubafasha mu mushinga wo kugurisha marijuana mu mu buryo bwa kijyambere, aho ikoreshwa ryari kuba ryemewe mu buryo bwo kwishimisha.
Amajwi yafashwe rwihishwa mu nama yabaye mu 2018 agaragaza Trump ashidikanya ku ikoreshwa rya marijuana, aho yavugaga ko “ishobora kugabanya ubushobozi bwo gutekereza (IQ)”.
Muri iyo nama kandi, Parnas ukomoka muri Ukraine yabwiye Trump ko akwiriye gukura ambasaderi wa Amerika muri Ukraine, Marie Yovanovitch, anamubwira ko uwo mudiplomate yamusebaga avuga ko azakurwaho.
Nyuma y’aho, Parnas na Fruman bafashije Rudy Giuliani gushaka amakuru yo gusebya Joe Biden muri Ukraine, mbere yo gufatwa no guhamwa n’ibyaha byo kunyuranya n’amategeko y’amatora.
Bahamwe no gukoresha rwihishwa amafaranga y’umuherwe w’Uburusiya mu gutera inkunga ibikorwa bya politiki by'aba-Republican barimo na Trump, bashaka kwihutisha inyungu mu mushinga wabo wo gucuruza marijuana mu buryo bwemewe n’amategeko.