Maranatha Family Choir yasohoye indirimbo ‘Irasubiza’ iteguza Album n’ibitaramo- VIDEO

Iyobokamana - 01/05/2025 5:18 PM
Share:

Umwanditsi:

Maranatha Family Choir yasohoye indirimbo ‘Irasubiza’ iteguza Album n’ibitaramo- VIDEO

Itsinda ry’abaririmbyi ba Maranatha Family Choir ryashyize hanze indirimbo nshya yise “Irasubiza”, irimo ubutumwa buhumuriza imitima, igamije kwibutsa abantu ko Imana isubiza amasengesho mu gihe cyayo.

Iyi ndirimbo yanditswe na Aimable Byiringiro, umwe mu baririmbyi b’itsinda, nyuma y’uko yahawe ubutumwa n’Imana bwo guhumuriza abantu bari mu bihe bikomeye. Yagize ati “Numvise Imana ishaka ko tunyuzamo ubutumwa bwo kubwira abantu ko itajya yibagirwa amasengesho yabo, ko igira igihe cyayo kandi iyo igeze, irasubiza.”

Umuyobozi wa Maranatha Family Choir, Selemani Munyazikwiye yabwiye InyaRwanda, ko iyi ndirimbo ifite intego ikomeye mu gihe abantu benshi bahanganye n’ibihe bikomeye. Yagize ati “Twatekereje kuri ‘Irasubiza’ kugira ngo dukangurire abantu kutiganda. Hari benshi basenga ariko bikarangira bacitse intege. Ubutumwa bw’iyi ndirimbo ni uko Imana yumva kandi igasubiza. Twabikoze tubikuye ku mutima.”

Indirimbo “Irasubiza” yakozwe mu buryo bw’amajwi na Marc Kibamba, amashusho yayo ayoborwa na Gad. Ifite umwihariko mu butumwa no mu buhanga yakozwemo, kuko yakozwe mu gihe kirekire ariko ifite ireme n’ubukure mu mitunganyirize.

Mu myaka ine ishize, Maranatha Family Choir yakoze impinduka zifatika mu mikorere: uko bafata amajwi n’amashusho, uburyo butegurwamo ibitaramo ndetse n’imiyoborere mishya. Bemeza ko bafite intego yo gutunganya umurimo w’Imana mu buryo buhamye.

Selemani Munyazikwiye yavuze ko mu bikorwa biri imbere, iri tsinda rifite gahunda yo gusohora Album nshya y’amajwi, ndetse no gutegura igitaramo gikomeye kizaba mu 2026. Mbere yaho, bazakomeza gusohora indirimbo ku giti cyazo harimo n’izizaba zakoranywe n’abandi bahanzi baramya.

Yanavuze ko bongeye gutangira kuririmbira mu nsengero no mu bindi bikorwa byo kuramya, hagamijwe gukomeza kwegera abantu no gusakaza ubutumwa bwiza.

Indirimbo “Irasubiza” iboneka ku mbuga nkoranyambaga zicururizwaho umuziki, kandi Maranatha Family Choir isaba abantu kuyisangiza abandi kugira ngo ubutumwa bwayo bugere kure, nk’uko Imana ibishaka.

Maranatha Family Choir yo mu Itorero ry’Abadivantisite yasohoye amashusho y’indirimbo bise ‘Irasubiza’ 


Maranatha Family Choir yavuze ko iri gutegura indirimbo zizaba zigize Album yabo ya mbere 


Maranatha yavuze ko mu 2026 izakora ibitaramo bikomeye bigamije kongera guhura n’abafana babo


Maranatha Family Choir basobanura ko ikorwa ry’iyi ndirimbo rijyanye no gushikariza abantu gushaka Imana

KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘IRASUBIZA’ YA MARANATHA FAMILY CHOIR


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...