Iyi ndirimbo igaruka ku buzima
abantu benshi babamo bwa buri munsi, aho hari abagaragara nk’abishimye nyamara
imbere mu mitima yabo huzuye intimba n’ibigeragezo.
Maranatha Family Choir ivuga ko
“Ubunini” ari ubutumwa bwibutsa ko nubwo ibibazo byaba bisa n’ibikomeye, Imana
yo ihora ibirusha ububasha kandi ikaba iri hafi y’abayiringira.
Perezida w’iri tsinda, Selemani
Munyazikwiye yabwiye InyaRwanda, ko igitekerezo cy’iyi ndirimbo gishingiye ku
kwizera guhindura uko umuntu areba ubuzima.
Aho kwibanda ku buremere
bw’ibimugeraho, ahitamo gushyira umutima ku bushobozi n’ubuhangange by’Imana,
bikamuhesha amahoro n’imbaraga zo gukomeza urugendo.
“Ubunini” si indirimbo nshya mu
iyandikwa, kuko yanditswe mu myaka yashize na Clement Ishimwe wari mu bagize
iri tsinda. Nubwo yari imaze igihe, bavuga ko bayigerageje mu buryo
butandukanye ariko ntibanyurwe n’umusaruro, bituma bayisubiramo kugeza ubwo
bayishyiriye hanze mu buryo bugezweho.
Mu kuyitunganya, Bolingo Paccy ni we
wakoze amajwi, mu gihe Mickal Uwihirwe yagaragaye mu bayiririmbyemo, akanayandikaho. Amashusho
yayo yakozwe na Vista, bayishyiramo ubuhanga bugamije gufasha ubutumwa bwayo
kugera ku mitima ya benshi.
Iri tsinda rivuga ko umwaka wa 2025
wababereye uw’umugisha n’amasomo atandukanye, aho bagize amahirwe yo gukorera
ahantu henshi no gukorana n’abantu babafashije gutera imbere.
Nubwo byari ibihe byiza, ntibabura
no kwibuka ibihe by’amarira birimo kubura umwe mu baririmbyi babo, ndetse
n’ibyishimo byo kwakira ubuzima bushya mu miryango yabo.
Ku bijyanye n’umwaka wa 2026,
Maranatha Family Choir ifite intego yo kurushaho gusakaza ibikorwa byayo,
igamije kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi kurushaho, haba mu Rwanda no
hanze yarwo.
Basaba abakunzi babo gukomeza
kubashyigikira no gufatanya na bo muri uru rugendo, basangiza abandi ibihangano
byabo kugira ngo ubutumwa bwiza bugere kure hashoboka hose.
Maranatha Family Choir ni itsinda
ry’abaramyi rimaze kubaka izina mu muziki wa Gospel, rikaba rifite intego yo
kwamamaza ubwiza bw’Imana no gufasha abantu kubaho bafite ibyiringiro
n’umunezero.
Bamaze kumenyekana mu ndirimbo
zirimo “Nzajya nkusingiza Yesu”, “Tuma umuntu aseka”, “Nyigisha” bakoranye na
Butera Knowless ndetse na “Narahindutse” bakoranye na Nel Ngabo n’izindi
zitandukanye.

Maranatha Family Choir yashyize
hanze amashusho y’indirimbo “Ubunini”, igaruka ku ntambara z’imbere mu mitima
abantu banyuramo mu ibanga, ikanashimangira ko Imana iba iri kumwe na bo muri
ibyo bihe
Nyuma y’imyaka myinshi iyi
ndirimbo yarahimbwe, Maranatha Family Choir yongeye kuyitunganya mu buryo
bushya, iyishyira hanze yitwa “Ubunini” ifite ubutumwa bwo kureba ku gukomera
kw’Imana kuruta ibibazo

Mu migambi ya 2026, Maranatha Family
Choir irifuza kwagura ibikorwa byayo no gusakaza ubutumwa bwiza ku bantu benshi
kurushaho binyuze mu ndirimbo n’ibikorwa byo kuramya, nk'uko bitangazwa na Selemani, Perezida w'iyi korali

Indirimbo “Ubunini” ije ikurikira izindi zakunzwe zirimo “Nyigisha” bakoranye na Butera Knowless na “Narahindutse” bakoranye na Nel Ngabo, zakomeje kubamenyekanisha

Umulisa Joy, umwe mu baririmbyi ba Maranatha Family Choir yasohoye amashusho y'indirimbo bise 'Ubunini'

Iryayo Delphone, umuririmbyi uri mu bagize uruhare mu iyi ndirimbo yabo nshya yibutsa ko Imana iruta byose

Manzi Robert, asanzwe ari umutoza w'indirimbo muri iyi korali, ndetse ni umwe mu baririmbye muri iyi ndirimbo 'Ubunini'

Irakoze Divine, umuririmbyi wa Maranatha Family Choir

Niyogakiza Brupo, umuririmbyi wa Maranatha Family Choir

Ishimwe Ariane Habimana uri mu baririmbyi b'ibanze muri Maranatha Family Choir

“Ubunini” ishimangira ko umunezero
w’umuntu utava ku kuba nta bibazo afite, ahubwo ushingiye ku kwizera Imana
ifite ububasha burenze byose

Uwihirwe Mickal, usanzwe ari Umuyobozi Wungirije wa Korali Maranatha wanagize uruhare mu iyandikwa ry'iyi ndirimbo


Ahishakiye Denise, umuririmbyi wa Maranatha Family Choir yasohoye amashusho y'indirimbo 'Ubunini'

Ishimwe Clement washinze Kina Music, ari mu bagize uruhare mu iyandikwa ry'iyi ndirimbo 'Ubunini'
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO‘UBUNINI’ YA MARANATHA FAMILY CHOIR
