Iki gihembo cyatanzwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya
10 Ukwakira 2025, Machado yagiherewe uruhare rwe rukomeye mu rugamba rwo
kurwanya igitugu, kurengera uburenganzira bwa muntu no guharanira ko abaturage
ba Venezuela babona uburenganzira bwo kwihitiramo abayobozi.
Komite ya Nobel itanga iki gihembo, yavuze ko guha Machado iki gihembo
ari “ubutumwa bukomeye bwo gushyigikira abaharanira impinduka mu bihugu
bitarimo demokarasi yuzuye”, by’umwihariko mu gihe amajwi y'abaturage ashyirwa
hasi n’ubutegetsi bwa gisirikare cyangwa
bw’igitugu.
María Corina Machado wegukanye igihembo cya "Nobel Peace Prize 2025", yagaragaje ubutwari bukomeye mu
guhangana n’imiyoborere idaha abaturage ijambo. Yahisemo inzira y’amahoro
n’ubwiyunge aho guhitamo intambara.
Uyu munyapolitiki wahoze ari umudepite mu Nteko
Ishinga Amategeko ya Venezuela, amaze imyaka myinshi atavuga rumwe na leta ya
Perezida Nicolás Maduro uyobora iki gihugu ndetse yagiye ahura n’imbogamizi
zirimo kwamburwa uburenganzira bwo kwiyamamaza mu matora ya Perezida.
Uku kubuzwa kwiyamamaza ni ibintu byamaganywe
n’amahanga ndetse n’imiryango mpuzamahanga irengera uburenganzira bwa muntu.
Iki gihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel azagishyikirizwa ku mugaragaro ku wa 10 Ukuboza 2025, mu muhango uzabera i Oslo muri Noruveje. Mu mwaka ushize cyari cyahawe Umuyapani warokotse ibisasu kirimbuzi, Nihon Hidankyo.

María Corina Machado utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Venezuela yahawe igihembo cyitiriwe Nobel cya 2025



María Corina Machado yegukanye igihembo cya "Nobel Peace Prize 2025"
