Mapula Bodibe ukomoka mu gihugu cya Afurika y’Epfo yari kuri uyu mwanya kuva mu mwaka wa 2022 ubwo yari asimbuye Mitwa Ng’ambi wari umaze igihe ari Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda wari wahawe kuyobora MTN Cameroun asimbuye Stephen Blewett utakiri umukozi w’icyo kigo.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 22 Mata 2025, nibwo Monzer Ali yakoze ihererekanya bubasha na Mapula Bodibe ndetse atangira inshingano ze nk’umuyobozi wa MTN Rwanda.
Mu butumwa iki kigo cy’itumanaho cya mbere mu Rwanda cyanyujije ku mbuga nkoranyambaga zacyo, cyifurije ishya n’ihirwe Mapula Bodibe ndetse banaha ikaza Monzer Ali.
Bagize bati “Umunsi w’amarangamutima menshi dutangira ipaji nshya. Twishimiye ibyo twagezeho n’umuyobozi wacu ugiye, Mapula Bodibe, turagushimiye ku buyobozi bwawe, umuhate, n’urukundo wageretse kuri MTN Rwanda.”
Banahaye ikaze Monzer Ali ugiye gukurira mu ngata Mapula kuri uyu mwanya.
Ali Monzer afite uburambe bw’imyaka 24 mu rwego rw’itumanaho. Yatangiye gukorera MTN mu 2004, aho yagiye ahabwa imyanya itandukanye y’ubuyobozi. Monzer yari asanzwe ari Umuyobozi wa MTN, ishami rya Sudani y’Epfo, kuva tariki ya 1 Mata 2024.
Mbere yo kuba Umuyobozi Mukuru w’ishami ry’iyi sosiyete muri Sudani y’Epfo, yari Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga n’amakuru muri MTN Uganda.
Ali Monzer agizwe umuyobozi wa MTN Rwanda avuye ku mwanya w’ubuyobozi muri MTN Sudan y’Epfo.
Monzer Ali yakoze ihererekanya bubasha na Mapula wari umuyobozi wa MTN Rwanda
Mapula Bodibe yashimiwe uruhare yagize mu guteza imbere MTN Rwanda ndetse n'ibyo yagezeho byose
Monzer Ali yatangiye inshingano zo kuyobora MTN Rwanda
Abakozi ba MTN Rwanda bakiriye Monzer Ali ndetse basezera kuri Mapula Bodibe