Ubwo uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati afasha ba rutahizamu gusatira yavaga mu ikipe ya Mukura VS yari yaratijwemo mu kwezi kwa 9 muri 2023 yerekeje muri USM Khenchela yo muri Algeria byavuzwe ko hari amafaranga ayifitiye. Kuri ubu Manishimwe Djabel yemeye ko aya mafaranga ahari koko avuga ko agiye kuyabishyura.
Mu kiganiro na Radio & TV 10 yagize ati: "Dosiye ya Mukura VS, twarumvikanye ibibazo birarangira amafaranga yabo bazayabona kuri uyu wa Gatanu. Uretse ko natunguwe ku bibona mu itangazamakuru mbona berekana na cheque zanjye kuko ntabwo babikoze mu buryo bw'ubunyamwuga".
Yavuze ko yagiye muri Mukura VS ari nko kuhanyura kugira ngo ajye hanze nyuma y'uko APR FC yari yabanje kwanga kumurekura.Yagize ati: "Njye nagiye muri Mukura VS mfite gahunda yo kujya hanze ariko kubera na APR FC itari yakanyemereye kundeka ngo ngende binsaba ko mbanza kuba ngiye muri Mukura VS".
Yavuze ko yasunitse akajya muri Mukura VS gusa akaba yarabizi ko ari ukuhanyura agiye hanze ndetse avuga ko iyi kipe yamwishyuriye inzu ikanamuhemba ariho haturutse amafaranga ayirimo.
Yagize ati: "Narasunitse njya muri Mukura VS ariko narimbizi ko ari nk'inzira yo gucamo narimbizi ko nzagenda. Rero kugira ngo njye muri Mukura VS byabaye ngombwa ko banshakira inzu irimo ibikoresho, ibiki, bayishyura miliyoni 4 Frw banampemba miliyoni 1 Frw ziba eshanu".
Manishimwe Djabel yavuze ko agiye kuva muri Mukura VS aribwo bamusabye Miliyoni 8 Frw kandi baramutanzeho miliyoni 5 Frw gusa akayemera bijyanye n'uko yihutaga.
Yagize ati: "Ngiye kugenda rero bansaba ko ngomba kubaha miliyoni 8 Frw kandi bari banshoyeho 5. Rero kubera ko kugira ngo nerekeze muri Algeria harimo amasaha macye ubundi isoko ry'igura n'igurisha ku bakinnyi rigafunga,ibyo bambwiye byose narabyemeye ntabwo nagiye kuburana ngo urabona mwampaye aya niyo mpamvu rero. Ariko usibye twanumvikanye ku wa Gatanu amafaranga yabo nzayabaha ubundi birangire".
Manishimwe Djabel yakiniraga Naft Al Wasat yo muri Iraq ariko amasezerano ye yararangiye ubu nta kipe afite.