Mani Martin yahuje abarimo Kenny Sol na Ariel Wayz kuri Album ye “Rebirth”

Imyidagaduro - 12/12/2025 7:27 AM
Share:

Umwanditsi:

Mani Martin yahuje abarimo Kenny Sol na Ariel Wayz kuri Album ye “Rebirth”

Umuhanzi Mani Martin wubakiye umuziki we ku njyana zirimo ‘Afro-fusion’, gakondo n’indirimbo zifite ubutumwa buganisha ku buzima n’umunezero, yagaragaje urutonde rw’indirimbo zigize Album nshya yise “Rebirth”, umushinga ugaragaza urugendo rushya rw’ubuzima, kwiyakira no kwiyubaka nyuma y’ibihe bikomeye yanyuzemo, yaba we ndetse n’abandi.

‘Rebirth’ igizwe n’indirimbo zitandukanye zirimo ubutumwa bwinshi bushingiye ku guhinduka, gukira mu mutima no kwiyubaka. Muri iyi Album, Mani Martin yahurijeho abahanzi barimo: Kenny Sol mu ndirimbo “Be Strong”, Ariel Wayz mu ndirimbo “I Know Who I Am”, Patrick Nyamitari mu ndirimbo “Live Again”, Fox Makare mu ndirimbo “Imana y’ibudahemuka."

Izindi ndirimbo zigize iyi Album zirimo Asante, Benumugisha, Childhood Love, Champion, Noble Reason ndetse na Uwishoboye.

Mu butumwa bwe, Mani Martin yavuze ko iyi Album ari “ubuhamya bukomeye bw’imbaraga z’umuntu bwo guhinduka no kongera kuzuka mu buryo bushya.”

Avuga ko ari umusaruro w’urugendo rwe rurerure, kuva ku kuba impano yafatwaga nk’ikirenga akiri umwana kugeza kuri uyu munsi yubatse izina ku rwego mpuzamahanga.

Mani Martin avuga ko ‘Rebirth’ yayikoze bitewe n’ubuzima bwe bwite ndetse n’igitabo “Rebirth: Breaking Free from Self-Rejection”, cyamufashije kwiyakira no kumenya agaciro ke.

Avuga ko iyi Album isobanura urugendo rwo guharanira kumenya uwo uri we, gukunda umuryango no gushaka ubumwe n’abandi.

Uyu muhanzi asobanura ko indirimbo ze zose zubatse umusingi ku butumwa bwo guharanira ukwishyira hamwe, amahoro yo mu mutima no gukira ibikomere.

Ati: “Umuziki wanjye wabaye ihuriro ry’umuco, imyemerere, injyana n’ibisekuru bitandukanye. Rebirth ntabwo irengaho. Ni urugendo rwo kwiyakira, gukira no kubaha ko ubuzima butari bwuzuye ari bwo butugira abantu nyabo.”

Avuga ko iyi Album ivanze umwimerere w’injyana za Afro-fusion, World Music, amajwi ya gakondo yo mu Rwanda, imiziki igezweho ndetse n’inyikirizo za Gospel.

Mani Martin yagarutse ku rugendo rutoroshye yanyuzemo, ubwo yakize ku buryo butangaje mu gihe cy’ibiza by’imvura byaguye ahantu yari ari mu nzu yuzuyemo abantu, igahirima ari we uri imbere.

Avuga ko iki gikorwa cyamuhaye “ubuzima bushya n’imyumvire mishya ku buzima n’icyo ashaka gusigira isi binyuze mu muziki.”

Mani Martin asoza ubutumwa bwe avuga ko Rebirth atari gusa Album, ahubwo ari “urugendo rwo kwisubiraho no guca burundu ubwoba n’amakenga.” Arasaba abafana be n’abakunzi b’umuziki kumuherekeza muri uru rugendo rwo kuzuka no kwiyubaka bushya.

Mani Martin yatangaje ko ari mu myiteguro yo gushyira ku isoko Album ye “Rebirth” 


Kenny Sol, umuhanzi w’inshuti y’akadasohoka ya Mani Martin ari mu bagize uruhare kuri Album ye

Ariel Wayz yakoranye bwa mbere na Mani Martin indirimbo yanashyizwe kuri Album 


Fox Makare uherutse gusoza amasomo ye ku ishuri rya muzika rya Nyundo, ni umwe mu biyambajwe na Mani Martin


Patrick Nyamitari wamamaye cyane mu ndirimbo ziha ikuzo Imana n’izindi, akaba n’inshuti ya Mani Martin ni umwe mu bumvikana kuri Album ‘Rebirth’

Mani Martina avuga ko Album ye yihariye mu rugendo rwe rw’ubuzima, n’abandi atekereza ko bazisangamo


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...