‘Rebirth’
igizwe n’indirimbo zitandukanye zirimo ubutumwa bwinshi bushingiye ku
guhinduka, gukira mu mutima no kwiyubaka. Muri iyi Album, Mani Martin
yahurijeho abahanzi barimo: Kenny Sol mu ndirimbo “Be Strong”, Ariel
Wayz mu ndirimbo “I Know Who I Am”, Patrick Nyamitari mu ndirimbo “Live Again”,
Fox Makare mu ndirimbo “Imana y’ibudahemuka."
Izindi
ndirimbo zigize iyi Album zirimo Asante, Benumugisha, Childhood Love, Champion,
Noble Reason ndetse na Uwishoboye.
Mu
butumwa bwe, Mani Martin yavuze ko iyi Album ari “ubuhamya bukomeye bw’imbaraga
z’umuntu bwo guhinduka no kongera kuzuka mu buryo bushya.”
Avuga
ko ari umusaruro w’urugendo rwe rurerure, kuva ku kuba impano yafatwaga
nk’ikirenga akiri umwana kugeza kuri uyu munsi yubatse izina ku rwego
mpuzamahanga.
Mani
Martin avuga ko ‘Rebirth’ yayikoze bitewe n’ubuzima bwe bwite ndetse n’igitabo
“Rebirth: Breaking Free from Self-Rejection”, cyamufashije kwiyakira no kumenya
agaciro ke.
Avuga
ko iyi Album isobanura urugendo rwo guharanira kumenya uwo uri we, gukunda
umuryango no gushaka ubumwe n’abandi.
Uyu
muhanzi asobanura ko indirimbo ze zose zubatse umusingi ku butumwa bwo
guharanira ukwishyira hamwe, amahoro yo mu mutima no gukira ibikomere.
Ati:
“Umuziki wanjye wabaye ihuriro ry’umuco, imyemerere, injyana n’ibisekuru
bitandukanye. Rebirth ntabwo irengaho. Ni urugendo rwo kwiyakira, gukira no
kubaha ko ubuzima butari bwuzuye ari bwo butugira abantu nyabo.”
Avuga
ko iyi Album ivanze umwimerere w’injyana za Afro-fusion, World Music, amajwi ya
gakondo yo mu Rwanda, imiziki igezweho ndetse n’inyikirizo za Gospel.
Mani
Martin yagarutse ku rugendo rutoroshye yanyuzemo, ubwo yakize ku buryo
butangaje mu gihe cy’ibiza by’imvura byaguye ahantu yari ari mu nzu yuzuyemo
abantu, igahirima ari we uri imbere.
Avuga
ko iki gikorwa cyamuhaye “ubuzima bushya n’imyumvire mishya ku buzima n’icyo
ashaka gusigira isi binyuze mu muziki.”
Mani
Martin asoza ubutumwa bwe avuga ko Rebirth atari gusa Album, ahubwo ari
“urugendo rwo kwisubiraho no guca burundu ubwoba n’amakenga.”

Mani
Martin yatangaje ko ari mu myiteguro yo gushyira ku isoko Album ye “Rebirth”

Kenny
Sol, umuhanzi w’inshuti y’akadasohoka ya Mani Martin ari mu bagize uruhare kuri
Album ye


Fox Makare uherutse gusoza amasomo ye ku ishuri rya muzika rya Nyundo, ni umwe mu biyambajwe na Mani Martin

Patrick
Nyamitari wamamaye cyane mu ndirimbo ziha ikuzo Imana n’izindi, akaba n’inshuti
ya Mani Martin ni umwe mu bumvikana kuri Album ‘Rebirth’

Mani
Martina avuga ko Album ye yihariye mu rugendo rwe rw’ubuzima, n’abandi
atekereza ko bazisangamo
