Byabaye
mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 14 Kanama 2025 muri Crown Conference i
Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali. Ni igitabo cyagiye ku isoko kigura ibihumbi 30
Frw, ndetse yacyanditse mu gihe cy’imyaka 13, byatumye kigeza kuri Paji 174.
Mu
bandi bamushyigikiye mu kumurika iki gitabo harimo Umunyamabanga Uhoraho muri
Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Ngabo Barave, umuhanzikazi
wagwije ibigwi mu muziki w’u Rwanda, Mariya Yohana, Tidjara Kabendera, abaramyi
nka Gaby Kamanzi;
Alex
Dusabe, Bosco
Nshuti uherutse gukora igitaramo “Unconditional Love Season II’, umukinnyi wa
filime Mugisha Emmanuel wamenye nka Clapton Kibonge, Davis D, umwanditsi akaba
n’umushakashatsi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Tom Ndahiro,
umunyamideli Kabano Franco, Olivier The Legend, umuraperi MD, Dj Spin,
n’abandi.
Mu
kumurika iki gitabo Tonzi, yifashishije abashyushyarugamba Ntazinda Marcel na
Michellle Iradukunda, bombi bakorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru. Ibi
birori kandi byitabiriwe n’abo mu muryango we, inshuti ze, abanyamakuru
bakoranye mu bihe bitandukanye, abayobozi mu nzego zinyuranye, aba- Depite
n’abandi.
Mbere
yo kumurika igitabo cye, Tonzi yabanje kuririmbana n’aba bahanzi indirimbo
zinyuranye cyane cyane izamamaye nka ‘Munda y’Isi’ ya Bill Ruzima, ‘Azaza
kugufasha’, ‘Munsabire’, ‘Urukundo’, ‘Iwacu’, ‘Murumve Twana Twanjye’ ya
Rugamba Sipiriyani, ‘Urukumbuzi’ ya Mani Martin n’izindi.
Baririmbye
mu bice bibiri, baririmbye mbere y’uko Tonzi amurika igitabo, banaririmba nyuma
y’uko amurika igitabo. Ubwo yasozaga ibi birori, Tonzi yavuze ko afite ku
mutima aba bahanzi kuko bagendanye n’abo urugendo rwo gutegura no gushyira mu
bikorwa ibi birori. Ati “Kuva kuri Mani Martin kugera kuri Patrick Nyamitwari
mwumve ko mbashimiye.”
Yashimye kandi Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’ubuhanzi, umuryango we wamushyigikiye mu gutegura no gushyira mu bikorwa umushinga w’iki gitaramo, abanyamakuru bakoranye igihe kinini, umuhanzikazi Ciney, abo bigannye mu bihe bitandukanye n’abandi. Ati “Mwese mwumve ko mbashimiye."
Tonzi
atambutsa ubutumwa bwuje amarangamutima ubwo yamurikaga igitabo cye cya mbere
‘An Open Jail’ mu ijoro ry’imbonekarimwe
Mani
Martin asusurutsa abitabiriye n’indirimbo ‘Urukumbuzi’ yuzuyemo amagambo
y’ihumure n’urukundo
Bill
Ruzima mu mwuka w’imbonekarimwe aririmba ‘Munda y’Isi’, indirimbo yabaye
umusemburo w’ubusabane muri ibi birori
Patrick
Nyamitari yinjije abitabiriye mu butumwa bw’ubutwari n’ihumure mu majwi ye
akunzwe n’abatari bake
Tonzi
hamwe n’inshuti ze z’abahanzi bafatanyije kuririmba no gutanga ubutumwa
bw’urukundo n’ubumwe
Umwamikazi
w’umuziki nyarwanda, Mariya Yohana, ari mu bashyigikiye Tonzi mu rugendo
rwe rushya rwo kwandika
Gaby Kamanzi yitabiriye kumushyigikira, yerekana ko ubufatanye mu bahanzi buzakomeza gutanga imbaraga
MANI MARTIN, BILL RUZIMA, PATRICK NYAMITARI NA TONZI BARIRIMBANYE INDIRIMBO 'MURUMVE TWANA TWANJYE'
KANDA HANO UREBE UKO ABA BAHANZI BOMBI BARIRIMBYE MU GICE CYA MBERE CY'IKI GITARAMO