Carrick azakomeza kuyobora iyi kipe mu mukino izahuramo na Chelsea ku wa Gatandatu, tariki ya 31 Ukwakira 2026, nubwo umwanya we wari watangiye kujegajega nyuma yo gutsindwa na Bournemouth ibitego 3-0 mu mukino wabereye kuri Old Trafford ku Cyumweru.
Ku wa Mbere, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’umupira w’amaguru muri Manchester United, Jason Wilcox, n’Umuyobozi Mukuru wayo, Omar Berrada, bahuriye i Carrington baganira ku hazaza ha Carrick. Amakuru avuga ko bari bamaze no gutekereza ku bandi batoza bashobora kumusimbura.
Nubwo byari byitezwe ko ashobora kwirukanwa, Carrick yakoze imyitozo n’abakinnyi ku wa Kabiri, ubuyobozi bufata icyemezo cyo kumuha nibura undi mukino kugira ngo agaragaze ko ashobora gukura ikipe muri ibi bihe bibi.
Mu batoza byavugwaga ko bashobora gusimbura Carrick mu gihe yakwirukanwa harimo Eddie Howe na Julian Nagelsmann.
Ni mu gihe United irasura Chelsea I Stamford Bridge kuri uyu wa Gatandatu, ihanganye n’igitutu gikomeye cyo gushaka intsinzi nyuma y’imikino umunani idatsinda mu marushanwa yose. Iyi kipe yatwaye igikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza inshuro 13, ubu iri ku mwanya wa 16 nubwo umwaka w'imikino ukiri mu ntangiriro.
Nyuma y’umukino wa Chelsea kandi, Manchester United izakina na Roma muri UEFA Champions League ku wa Kabiri, tariki ya 3 Ugushyingo, mbere yo kwakira Aston Villa muri Premier League ku Cyumweru, tariki ya 8 Ugushyingo 2026.
Ibi bije nyuma y'umukino wayihuje na Bournemouth, Aho abafana bari bitabiriye uyu Mukino bagaragaje ko bagishyigikiye Carrick, wahoze ari umukinnyi w’iyi kipe, ariko baza kugaragaza uburakari Ku bakinnyi babavugiriza induru.
Ibi byagaragaje ko bamwe mu bafana batishimiye umusaruro w’abakinnyi kurusha uko bashinja umutoza.
Carrick yari yafashe icyemezo cyo kudakinisha kapiteni Bruno Fernandes kuri uyu mukino, nyuma y'uko anenze imikinire n’amayeri y’uyu mutoza ubwo Manchester United yatsindwaga na Como ibitego 4-1 muri Champions League.
Michael Carrick yari yagizwe umutoza wa Manchester United muri Mutarama 2026, asimbuye Ruben Amorim wirukanwe muri uwo mwaka. Ndetse anahabwa amasezerano azarangirana n’umwaka w’imikino.
Gusa mu mikino 17 yatsinzemo 12, afasha Manchester United kurangiza shampiyona iri ku mwanya wa gatatu no kubona itike yo gukina UEFA Champions League.
Ibyo byatumye ku wa 22 Gicurasi 2026 ahabwa amasezerano ahoraho yo gutoza iyi kipe. Ariko kuva icyo gihe ibintu byarahindutse, Manchester United iba mu bihe bigoye byatumye ejo hazaza he hatangira gushidikanywaho.

