Ibi bibaye nyuma y’uko
Manchester United itsinzwe na Bournemouth ibitego 3-0 kuri Old Trafford, bikaba
bishobora kuba umukino wa nyuma Carrick atoje iyi kipe yakiniye imyaka 12.
Amakuru avuga ko United
yari yatangiye gusuzuma abatoza bashobora kumusimbura nyuma yo gutsindwa na
Como ibitego 4-1 muri UEFA Champions League ku wa Gatatu.
Mu batoza bari kuvugwa
harimo Julian Nagelsmann wahoze atoza Bayern Munich n’ikipe y’igihugu y’u
Budage, ndetse na Eddie Howe wahoze atoza Newcastle United.
Christopher Vivell,
ushinzwe gushaka abakinnyi muri Manchester United, arifuza ko Julian Nagelsmann
ahabwa akazi, mu gihe Jason Wilcox, umuyobozi wa tekiniki muri iyi kipe,
ashyigikiye umutoza usanzwe uzi neza Shampiyona y’u Bwongereza, nka Eddie Howe.
Antonio Conte na we,
wahoze atoza Tottenham Hotspur, ashobora gushimishwa n’uyu mwanya, ariko azwiho
kugira imvugo ikakaye no kutihanganira ibintu atishimiye. Abandi batoza United
iha agaciro ni Unai Emery wa Aston Villa na Fabian Hürzeler wa Brighton & Hove
Albion, nubwo amakuru avuga ko batifuza kuva mu makipe yabo.
Carrick yasinyiye Manchester United amasezerano y’imyaka ibiri mu mpeshyi, nyuma yo gufasha iyi kipe kubona umwanya wa gatatu muri Premier League no kubona itike yo gukina Champions League. Icyakora, ayo masezerano bivugwa ko arimo ingingo ishobora gutuma aseswa mbere y’igihe.
Umusaruro mubi ushobora
kuba iherezo rya Carrick
Carrick w’imyaka 45
yatangiye neza igihe yagirwaga umutoza w’agateganyo muri Mutarama, asimbuye
Ruben Amorim wari wirukanwe. Nyuma yo kuyobora United ikagera ku mwanya wa
gatatu muri Premier League mu mwaka ushize w’imikino, yahise ahabwa akazi
burundu muri Gicurasi.
Gusa muri uyu mwaka
w’imikino, ibintu byarahindutse. Manchester United iri mu bihe bikomeye muri
shampiyona, yatsinzwe imikino ibiri muri itatu ya Champions League imaze
gukina, ndetse inasezererwa mu cyiciro cya mbere cya Carabao Cup.
Umukino na Bournemouth
ushobora kuba ari wo washyize iherezo ku rugendo rwa Carrick, kuko iyi kipe
yatsinzwe ibitego bya Rayan, Marcus Tavernier na Evanilson. Iyi ntsinzi
yafashije Bournemouth gutsinda United, iyisigira imikino umunani yikurikiranya
idatsinda mu marushanwa yose.
Ibyo byatumye Manchester
United, yatwaye ibikombe bya Premier League inshuro 13, isigara irusha inota
rimwe gusa n’amakipe ari mu gice cy’amakipe ahatanira kutamanuka mu cyiciro cya
kabiri.
Nubwo ibintu bimeze
bityo, Carrick yavuze ko atari yafashe umukino wa Bournemouth nk’uwari kumwirukanisha
muri United.
Yagize ati: “Ntabwo ari
ko nabibonaga. Mfite amarangamutima avanze. Ndababaye kubera abakinnyi banjye,
kuko bari kunyura mu bihe bikomeye.”
Yakomeje avuga ko hari
ibibazo ikipe ishobora gukemura ubwayo, ariko ko hari n’ibindi ibintu bigenda
birushaho gukomera. Yashimiye kandi abafana uburyo bakomeje kumushyigikira
nubwo ikipe iri mu bihe bitoroshye.
Carrick yemeye ko umusaruro w’ikipe utari ku rwego rukwiye, ati: “Nta bisubizo twabonye kandi n’imikinire yacu ntiyabaye myiza bihagije.”

Carrick yemeye ko ari we
ubazwa umusaruro
Nyuma y’umukino, Carrick
yanagarutse ku nshingano afite nk’umutoza wa Manchester United, avuga ko yemera
ko ari we ugomba kubazwa ibitagenda neza.
Yagize ati: “Nemera ko
ari inshingano zanjye. Nubaha umwanya ndimo n’inshingano zawo. Ni njye ubazwa
ibi bibazo. Ni iki kindi navuga muri aka kanya?”
Yongeyeho ko yumva neza
uko ibintu bimeze, ariko ko nta cyemezo runaka ategereje ku hazaza he.
Ati: “Ndakomeza nk’uko
bisanzwe. Nkunda aha hantu. Buri gihe nkora ibyo numva bifitiye akamaro iyi
kipe. Icyemezo icyo ari cyo cyose kizafatwa, ni ko bizagenda. Nta kintu runaka
ntegereje.”
Manchester United ifite
icyumweru cyo kwitegura mbere yo gusura Chelsea ku wa Gatandatu. Uwo mukino
ushobora kuzasobanura byinshi ku hazaza h’iyi kipe, mu gihe ibibazo
by’umusaruro mubi bikomeje kwiyongera.
Kugeza ubu, nta cyemezo
cya nyuma cyo kwirukana Carrick cyari cyatangajwe ku mugaragaro nk’uko amakuru
ya talkSPORT abitangaza.
