Leta ya Mali yakoresheje
uburyo bushya mu gutanga urukingo rwa malaria, igamije gukingira abana bafite
hagati y’amezi 5 n’amezi 36, ikaba ari intambwe ikomeye mu rugamba rwo guhashya
iyi ndwara ikomeje guhitana imbaga.
Ibi byatumye Mali iba
igihugu cya 20 muri Afurika gitangije urukingo rwa malaria mu rwego rw’inkingo
zisanzwe zihabwa abana, biturutse ku nkunga ya Gavi.
Iyi gahunda ifite akamaro
kanini, ntigenewe gusa Mali, ahubwo inafite uruhare runini mu rugamba rwa
Afurika yose rwo kurandura malariy.
Nk’uko OMS yabitangaje,
urukingo ruzakoreshwa muri iyi gahunda ni R21/Matrix-M, kandi icyiciro
cya mbere cyatangiye gutangwa mu turere 19 twatoranyijwe two mu ntara 5
arizo: Kayes, Koulikoro, Mopti, Ségou na Sikasso.
Mali yakiriye inkingo
927,800 zari zateguwe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iyi gahunda y’ikingira
ku rwego rusange.
Imibare yashyizwe
ahagaragara igaragaza ko gahunda nk’iyi yari ikenewe byihutirwa. Nk’uko raporo
y’Isi ku ndwara ya malaria ya 2024 ibivuga, mu 2023, Mali yari ifite 2.4%
by’impfu zose zatewe na malaria ku isi (14,328) ndetse na 3.1% by’ubwandu
bwose bwa malaria ku isi (abantu miliyoni 8.15).
Mali iri mu bihugu 11
bifite ubwandu bwa malaria buri ku gipimo cyo hejuru ku isi, ibintu byerekana
akamaro k’ingamba zifatika nk’iyi gahunda nshya yo gukingira.
Gahunda ya Mali ije
ikurikira ishyirwa mu bikorwa ryagutse rya gahunda nk’iyi muri Uganda, ari nayo
yabaye ifite ijanisha rinini ry’imiryango n’uturere byagezweho.
Urukingo rwa malaria ruragenda rwemerwa cyane muri Afurika. Guhera mu 2023, hafi miliyoni 24 z’inkingo za malaria zimaze gushyikirizwa ibihugu byo ku mugabane wa Afurika, aho ibihugu bikomeje kwagura gahunda zabo zo gukingira.
Mali yatangiye gukingira Malaria ku nshuro ya mbere