Mali yatangije ku nshuro ya mbere gahunda yo gukingira Malaria

Ubuzima - 27/04/2025 10:21 AM
Share:

Umwanditsi:

Mali yatangije ku nshuro ya mbere gahunda yo gukingira Malaria

Ku munsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya Malariya, Minisiteri y’Ubuzima ya Mali ifatanyije na Gavi (Umuryango ushinzwe guteza imbere inkingo), UNICEF ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO), batangije ku mugaragaro gahunda ya mbere yo gukingira abana bato indwara.


Leta ya Mali yakoresheje uburyo bushya mu gutanga urukingo rwa malaria, igamije gukingira abana bafite hagati y’amezi 5 n’amezi 36, ikaba ari intambwe ikomeye mu rugamba rwo guhashya iyi ndwara ikomeje guhitana imbaga.

Ibi byatumye Mali iba igihugu cya 20 muri Afurika gitangije urukingo rwa malaria mu rwego rw’inkingo zisanzwe zihabwa abana, biturutse ku nkunga ya Gavi.

Iyi gahunda ifite akamaro kanini, ntigenewe gusa Mali, ahubwo inafite uruhare runini mu rugamba rwa Afurika yose rwo kurandura malariy.

Nk’uko OMS yabitangaje, urukingo ruzakoreshwa muri iyi gahunda ni R21/Matrix-M, kandi icyiciro cya mbere cyatangiye gutangwa mu turere 19 twatoranyijwe two mu ntara 5 arizo: Kayes, Koulikoro, Mopti, Ségou na Sikasso.

Mali yakiriye inkingo 927,800 zari zateguwe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iyi gahunda y’ikingira ku rwego rusange.

Imibare yashyizwe ahagaragara igaragaza ko gahunda nk’iyi yari ikenewe byihutirwa. Nk’uko raporo y’Isi ku ndwara ya malaria ya 2024 ibivuga, mu 2023, Mali yari ifite 2.4% by’impfu zose zatewe na malaria ku isi (14,328) ndetse na 3.1% by’ubwandu bwose bwa malaria ku isi (abantu miliyoni 8.15).

Mali iri mu bihugu 11 bifite ubwandu bwa malaria buri ku gipimo cyo hejuru ku isi, ibintu byerekana akamaro k’ingamba zifatika nk’iyi gahunda nshya yo gukingira.

Gahunda ya Mali ije ikurikira ishyirwa mu bikorwa ryagutse rya gahunda nk’iyi muri Uganda, ari nayo yabaye ifite ijanisha rinini ry’imiryango n’uturere byagezweho.

Urukingo rwa malaria ruragenda rwemerwa cyane muri Afurika. Guhera mu 2023, hafi miliyoni 24 z’inkingo za malaria zimaze gushyikirizwa ibihugu byo ku mugabane wa Afurika, aho ibihugu bikomeje kwagura gahunda zabo zo gukingira.

Mali yatangiye gukingira Malaria ku nshuro ya mbere


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...