Mali, Burkina Faso na Niger byemeye ubufasha bwa Maroc mu kubageza ku Nyanja ya Atlantique

Ubukungu - 01/05/2025 9:44 AM
Share:
Mali, Burkina Faso na Niger byemeye ubufasha bwa Maroc mu kubageza ku Nyanja ya Atlantique

Mu rwego rwo gushaka ibisubizo birambye ku kibazo cy’izamuka ry’ubukungu n’itumanaho rihuza ibihugu, Mali, Burkina Faso na Niger byiyemeje gukorana na Maroc mu mushinga mushya wo kubageza ku Nyanja ya Atlantique.

Ibi byemejwe ku wa Mbere tariki 28 Mata 2025, mu nama yaberaga i Rabat, umurwa mukuru wa Maroc, ubwo abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibi bihugu bitatu bahuraga n’Umwami Mohammed VI nk'uko byatangajwe na Reuters.

Ibi bihugu uko ari bitatu bisanzwe bidafite inkombe, bikaba biri mu bibazo bikomeye mu bijyanye n’ubucuruzi mpuzamahanga, kubera ko bigomba kunyura mu bindi bihugu kugira ngo bigere ku nyanja.

Maroc, ibinyujije muri gahunda yayo yatangijwe mu Ukuboza 2023, yemeye gukoresha ibikorwa remezo byayo birimo imihanda minini, gari ya moshi ndetse n’ibyambu byo ku nyanja ya Atlantique, mu rwego rwo gufasha ibi bihugu kugera ku masoko mpuzamahanga.

Mali, Burkina Faso na Niger byari bisanzwe biri mu muryango wa ECOWAS ariko byawuvuyemo mu 2024 nyuma y’uko bifatiwe ibihano kubera imitegekere ishingiye ku ngabo. Nyuma yaho, byashinze umuryango mushya witwa Alliance des États du Sahel (AES), birukana ingabo z’Abafaransa n’Abanyamerika, maze bitangira kwifashisha u Burusiya mu by’umutekano.

Mu rwego rwo gushaka ubundi bufatanye butavangura, ibi bihugu byahisemo kugana Maroc nk’umufatanyabikorwa wubaha ubusugire bwabyo. Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Niger, Bakary Yaou Sangaré, yavuze ko iyi gahunda ari igisubizo cy’umutekano, iterambere n’imibereho myiza y’abaturage bo muri Sahel.

Ibihugu byombi byiyemeje gushyiraho itsinda rihuriweho rizakora igenamigambi ryimbitse ku buryo bwo gushyira mu bikorwa uyu mushinga. Harimo gutegura aho ibikorwa remezo bizanyuzwa, uburyo bizubakwa ndetse n’amahame azagenga ubufatanye hagati ya Maroc n’ibi bihugu.

Kwemererwa gukoresha ibikorwa remezo bya Maroc bizafasha ibi bihugu kongera umuvuduko w’iterambere ry’ubucuruzi, kongera amahirwe y’ishoramari ndetse no kwagura imipaka y’ubufatanye n’ibindi bihugu byo ku mugabane w’Afurika no ku rwego mpuzamahanga. Ni intambwe ikomeye mu rugamba rwo kwigira kw’akarere ka Sahel, kahoze kitezweho iterambere ariko kigasigara inyuma kubera ibibazo bya politiki n’ubwikorezi.

Ubwo bufatanye bushya hagati ya Maroc na Mali, Burkina Faso na Niger ni ikimenyetso ko amahitamo mashya ashoboka muri Afurika, hadakenewe kubogama cyangwa kugumishwa mu buryo bw’amarushanwa y’ibihugu bikomeye. Uruhare rwa Maroc nk’igihugu gitekanye kandi gikunze kwiyubakira ubushobozi bushingiye ku bwigenge, rushobora kuba urugero rwiza ku bindi bihugu bifite intego yo guteza imbere ubukungu n’ubusugire bwabyo.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...