Aya ni amahirwe yihariye ku Banyarwanda batuye muri Zambia n’inshuti zabo, kuko
bazasusurutswa n’abahanzi bafite izina rikomeye mu muziki nyarwanda, buri umwe
afite amateka n’uruhare rwe mu kurengera umuco no gusigasira indangagaciro
zaranze urugendo rwo kwibohora.
Mu butumwa Ambasade y’u Rwanda muri Zambia yatambukije ku mbuga nkoranyambaga,
yagaragaje ko kwakira aba bahanzi ari iby’agaciro, kuko umuco n’ubuhanzi ari
inkingi ikomeye y’ubumwe, ubusabane n’ishema by’Abanyarwanda batuye hirya no
hino ku Isi. Yashimye ubwitange bwabo n’urukundo bagaragariza igihugu cyabo mu
rugendo rwo gukomeza kucyubaka.
Aba bahanzi bahagurutse mu Rwanda ku wa 9 Nyakanga 2025, berekeza muri Lusaka,
aho biteganyijwe ko bazaririmbira mu birori bizahuza Abanyarwanda batuye muri
Zambia n’abandi bakunzi b’u Rwanda, mu rwego rwo kwibuka urugendo rukomeye
rwagejeje igihugu ku mahoro n’iterambere nyuma y’imyaka 31 rwigobotoye
ubutegetsi bubi.
Mireille Mukakigeli yitabiriye ibi birori avuye muri Guinée, aho nawe aherutse
kwifatanya n’Abanyarwanda bahatuye mu birori nk’ibi byo #Kwibohora31. Asanzwe
azwiho kuririmba injyana ya gakondo mu buryo bwa kinyamwuga, ndetse ibikorwa
bye bimaze kumenyekana mu Rwanda no hanze yarwo. Ni umwe mu bahanzi bakiri bato
bafite icyerekezo cyo gusigasira indangagaciro z’umuco nyarwanda binyuze mu
bihangano.
Jules Sentore nawe ari mu bitabiriye ibi birori nyuma y’igihe kigera ku myaka
itatu yari amaze adakora ibikorwa bya muzika ku mugaragaro. Avuga ko icyo gihe
cyamubereye umwanya wo kuruhuka no gutekereza ku rugendo rwe rwa muzika, ndetse
ko yarukoresheje yandika no gutunganya album ye ya gatatu igiye gusohoka. Kuri
we, kwifatanya n’Abanyarwanda muri ibi birori ni nko gutangirira aho
yaherukiye, ariko noneho afite imbaraga n’icyerekezo gishya.
Nyuma y’iki gitaramo, uyu muhanzi azagaruka mu Rwanda aho azaririmba mu
gitaramo ‘Uwangabiye Live Concert’ kizabera muri Kigali Conference and
Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. Ni igitaramo cya Lionel Sentore,
kizaba tariki 27 Nyakanga 2025, azahuriramo n’abandi bahanzi barimo Ruti Joel,
Massamba Intore uzaba ari umutumirwa w’icyubahiro, ndetse n’Itorero Ishyaka ry’Intore.
Makanyaga Abdoul, umwe mu bahanzi bakuze bubatse amateka akomeye mu muziki
nyarwanda, azaba ari umushyitsi w’icyubahiro muri ibi birori. Azwi cyane mu
ndirimbo zamamaye mu myaka ya za 1970 na 1980, zirimo ‘Indwara y’umutima’, ‘Hashize
iminsi’, n’izindi, zabaye indirimbo z’ibihe byose. Kugeza n’uyu munsi, agikora
ibitaramo biba byitabirwa n’abantu b’ingeri zose.
Kwizihiza #Kwibohora31 si igikorwa cy’imyidagaduro gusa, ahubwo ni umwanya wo
guhuriza hamwe Abanyarwanda baba mu mahanga, bakibuka intambwe igihugu cyabo
cyateye kuva cyibohoye ku wa 4 Nyakanga 1994.
Ni
igihe cyo kongera kwiyibutsa agaciro k’amahoro, ubumwe n’iterambere, ndetse no
gutekereza ku ruhare buri wese afite mu gukomeza kubaka u Rwanda ruzira
amacakubiri, rusangiye icyerekezo n’icyizere cy’ejo hazaza.
Mu gusoza, igitaramo cy’aba bahanzi gitegerejwe n’imbaga y’Abanyarwanda batuye
muri Zambia, kikaba kizaba umwanya udasanzwe wo kwibuka amateka no kwishimira
aho u Rwanda rugeze, binyuze mu bihangano bihamya ko umuco ari umusingi
w’ubumwe n’iterambere.
#Kwibohora31:
Music Artists from #Rwanda
are in #Zambia
to perform at #Kwibohora31
event organised by @RwandaInZambia
to be held in Lusaka on 11/07/2025. pic.twitter.com/3y5Gn0vCcp
Ambasaderi w’u Rwanda muri Zambia, Emmanuel Bugingo, yakiriye abahanzi batatu
b’inararibonye barimo Makanyaga Abdoul, Jules Sentore na Mireille Mukakigeli,
berekeje muri iki gihugu mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda batuye yo mu
birori byo kwizihiza umunsi ngarukamwaka wo Kwibohora