Mahoro Isaac yahuje inganzo na Evariste wo muri Korali Inyenyeri anateguza Album mu 2026

Imyidagaduro - 10/12/2025 2:33 PM
Share:

Umwanditsi:

Mahoro Isaac yahuje inganzo na Evariste wo muri Korali Inyenyeri anateguza Album mu 2026

Mahoro Isaac yasohoye indirimbo nshya yise “Inkomezi”, yakoranye na Evariste, umwe mu baririmbyi b’abahanga ba Korali y’Abagabo Inyenyeri, imwe mu makorali akunzwe cyane mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi ndetse no hanze yaryo.

Iyi ndirimbo "Inkomezi" yakozwe hagamijwe guhumuriza buri wese ubabaye, wihebye cyangwa wabuze icyizere cy’ejo hazaza. Ni ubutumwa bwo kubwira abantu “Amakuru y’Inkomezi”, amakuru yizewe kuko atanzwe n’Uwo kwizerwa nk'uko Mahoro Isaac yabitangarije inyaRwanda.

Mahoro Isaac avuga ko intego nyamukuru y’iyi ndirimbo ari ugukomeza abantu mu byizerwa no kubashishikariza kwibanda ku Muremyi, bakareka gutinya ibyica umubiri ahubwo bagatinya icyica ubugingo.

Yibutsa ko Yesu ari we bugingo, kandi ko ari ukuzuka n’ubugingo, ku buryo umwizera wese — n’iyo yaba yarapfuye — azongera kubaho. Yatangaje ko mu mwaka wa 2026 ateganya kumurika album nshya.

Kuva kera, Mahoro Isaac yamenyekanye nk’umuhanzi uhuza umuziki n’ibikorwa by’urukundo, bigaragaza ishusho y'umukristo mukiranutsi nk’uko Bibiliya ibivuga.

Yibanda ku Ijambo rivuga ko “Idini ritunganye imbere y’Imana ni irisura impfubyi n'abapfakazi mu mibabaro yabo, no kwirinda ku kutanduzwa n’iby’isi.” (Yakobo 1:27).

Mu murongo w’iri jambo, yigeze gutanga ubwisungane mu kwivuza ku miryango 200 itishoboye, ndetse agabira inka umubyeyi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ibi bikorwa byashimwe n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamata n’Akarere ka Bugesera.

Mahoro Isaac akorera umurimo w'ivugabutumwa mu ndirimbo mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi rya Nyamata. Yatangiye kuririmba mu 2006 mu mashuri yisumbuye, ari mu itsinda Three Light Angels. Nyuma yo kurangiza amashuri, iri tsinda ryaje gusenyuka buri wese akomeza inzira ye.

Mu 2013 yashyize hanze album ye ya mbere yise “Igisubizo”, yakunzwe cyane n'abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana. Nyuma y’igihe yari yarahagaritse umuziki, yagarutse mu 2024 afite imbaraga n’itsinda rimufasha mu bijyanye na Management.

Kugeza ubu Mahoro Isaac afite indirimbo zirenga 50, muri zo 30 zikaba zaratunganijwe mu majwi n’amashusho. Avuga ko ari gukorana ingufu nyinshi kugira ngo akomeze gutanga umuziki ufite ireme kandi ugera ku mitima ya benshi.

Ashima cyane itsinda rimuhagarariye rirangajwe imbere na Niyomwungeri Pierre, kandi akavuga ko imbaraga afite muri iyi minsi azikesha uburyo indirimbo ye “Ujye ushima” yakiriwe neza, kuko yayanditse ashaka kugaragaza ishimwe afitiye abantu bamubaye hafi mu rugendo rwe rw’umuziki.

Mahoro Isaac yategueje Album nshya mu mwaka wa 2026

Mahoro Isaac ni umuhanzi wubashywe cyane mu muziki wa Gospel by'umwihariko mu Itorero abarizwamo ry'Abadivantiste b'Umunsi wa Karindwi

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA "INKOMEZI" YA MAHORO ISAAC FT EVARISTE



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...