Madamu Jeannette Kagame yasangiye iminsi mikuru n'abana barenga 200 nabo bamugaragariza impano bafite

Amakuru ku Rwanda - 14/12/2025 4:31 AM
Share:

Umwanditsi:

Madamu Jeannette Kagame yasangiye iminsi mikuru n'abana barenga 200 nabo bamugaragariza impano bafite

Madamu Jeannette Kagame yakiriye abana barenga 200 baturutse hirya no hino mu gihugu, asabana na bo binyuze mu mikino itandukanye, bamwereka impano bafite banasangira ibyishimo bya Noheli n’Umwaka Mushya Muhire.

Harabura iminsi mike ngo hizihizwe iminsi mikuru ya Noheli n'Ubunani. 

Ni muri Urwo rwego ku munsi ku wa Gatandatu, tariki ya 13 Ukuboza 2025 Madamu Jeannette Kagame yakiriye abana barenga 200 muri Village Urugwiro asabana na bo mu mikino itandukanye banasangira ibyishimo bya Noheli n’Umwaka Mushya Muhire.

Abinyujije kuri X yavuze ko hatanzwe impano zitandukanye, akanyamuneza kakaba kari kose ndetse ko n’uburyo abana bari bishimye bibigaragaza.

Iki gikorwa cyishimirwa na bose Madamu Jeannette Kagame akunze gukora muri buri mpera z’umwaka cyitabiriwe na Minitiri w’Umuryango, Uwimana Consolée hamwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera umwana (NCDA), Ingabire Assumpta.



Madamu Jeannette Kagame yasangiye iminsi mikuru n'abana barenga 200 

Abana bakinnye imikino itandukanye 


Madamu Jeannette Kagame abyinana n'abana imbyino za kinyarwanda 


Byari ibyishimo 





Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...