Ku wa Mbere, tariki ya 19 Ukwakira 2026, ibiro bya Perezida w’u Bufaransa byatangaje ko Nuñez yari yatanze ubwegure bwe nyuma y’ibyabaye mu mpera z’icyumweru, ariko Macron amusaba gukomeza inshingano ze.
Nk’uko ibiro bya Perezida byabitangaje, Macron yasabye uyu muyobozi gukomeza kuyobora Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu kugira ngo urwego rw’ubuyobozi n’imikoranire hagati ya Polisi n’izindi nzego z’umutekano bidahungabana.
Yamusabye kandi gushyiraho uburyo bushya bwo guhangana n’abasahuzi, no gufata ingamba zose zikenewe kugira ngo hakorwe iperereza rigaragaza amakosa ashobora kuba yarabaye mu igenamigambi no mu ikusanyamakuru ry’umutekano mbere y’imyigaragambyo.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko imyigaragambyo yo ku wa Gatandatu, yahuje abantu barenga 500,000 hirya no hino mu gihugu, ihindutse urugomo, ubusahuzi no kwangiza ibikorwa remezo.
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Euro News, amaduka menshi yarasahuwe, inyubako zirimo iz’inzego za Leta zirangizwa, mu gihe abapolisi bagera hafi ku 1,000 bakomeretse.
Minisitiri Nuñez na we yemeye ko hari aho Polisi yananiwe kugenzura uko ibintu byari byifashe. Yavuze ko mu mijyi imwe n’imwe, umubare w’abashinzwe umutekano utari uhagije kugira ngo bahangane n’abasahuzi bari bihishe mu mbaga y’abigaragambyaga.
Ibi byatumye abayobozi b’imijyi minini y’u Bufaransa basaba Guverinoma ibisobanuro ku cyatumye inzego z’umutekano zititegura bihagije, nubwo imyigaragambyo yari yarateguwe mbere.
Gusa, kuba Macron yaranze ubwegure bwa Nuñez ntibivuze ko ibibazo byagaragajwe byarangiye. Ahubwo, Perezida yasabye ko hakorwa iperereza ku makosa yaba yarabaye, hagafatwa ingamba zo gukumira ko ibintu nk’ibyo byakongera kubaho.
Iyi myigaragambyo yatangijwe n’ibibazo birimo ireme ry’uburezi, ibura ry’abarimu, ubucucike mu mashuri n’izamuka ry’ikiguzi cy’imibereho.
Yaje kuvamo ibikorwa by’urugomo byongeye gushyira Guverinoma y’u Bufaransa ku gitutu cyo kugarura ituze no kurinda umutekano w’abaturage n’ibyabo.
