Louange & Leah: Gospel yungutse itsinda rishya ry'umugabo n'umugore ryahereye ku ndirimbo "El-Shaddai"

Iyobokamana - 11/10/2025 4:03 PM
Share:
Louange & Leah: Gospel yungutse itsinda rishya ry'umugabo n'umugore ryahereye ku ndirimbo "El-Shaddai"

Umuramyi Louange Mukunzi uzwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ndetse akaba umuyobozi w’itsinda Kingdom Elevation, yatangiye kuririmbana n’umugore we Leah Mukunzi, bahera ku ndirimbo bise “El-Shaddai”.

Louange asanzwe ari umwe mu bayobozi b’imirimo y’Imana bafite impano ikomeye. Uretse kuba umuyobozi w'umuziki mu Itorero Life Changing Ministries, ni n’umwe mu bayobozi bakuru muri Rabagirana Ministries, umuryango ukora ibikorwa by'isanamitima, kubaka ubumwe n’urukundo mu bantu, no gufasha abafite ibikomere gusubira mu buzima bushya.

Iyi ndirimbo nshya "El-Shaddai" ya Louange & Leah ni igihangano cyuje ubuhamya, kwiyegurira Imana no gushima. Louange na Leah bayanditse mu gihe cyihariye mu buzima bwabo ubwo biteguraga kwibaruka umwana wabo wa kabiri, bibuka uburyo Imana yababereye umurinzi n’umutabazi mu bihe bitandukanye.

Louange yasobanuye ko izina "El-Shaddai" rifite ubusobanuro bukomeye cyane ku mukristo wese. Yagize ati: "El-Shaddai (mu giheburayo) bisobanura "Imana Ishoborabyose" cyangwa "Imana yihagije muri byose".  

Ati: "Ni Imana iduha ibyo dukeneye, ikadutabara, ikadutunga kandi ikadukomeza mu bihe byose. Muri iyi ndirimbo nshaka gutumira buri wese kujya mu mwanya wo kwiyegurira Imana, kwizera no gushima.

Twayanditse tuyikomoye ku murongo wo muri Itangiriro 17:1, aho Imana yihishuriye Aburahamu nka El-Shaddai. Iyi ndirimbo iributsa ko nta kintu na kimwe kirenze imbaraga z’Imana — haba mu bihe by’umunezero, ibyago cyangwa gutegereza, El-Shaddai ahora ahagije.”

Louange na Leah bavuze ko iyi ndirimbo yabo ari urugendo rwo gushima Imana kubera ineza yayo. Baririmba mu magambo yuje imbaraga n’ukwizera “Izina ryawe ni imbaraga, urukundo rwawe ni umuriro, Imana ishobora byose, ni wowe nshaka El-Shaddai.”

Ubutumwa buri muri aya magambo ni ubwo kwiyegurira Imana byuzuye, kuyizera nk’isoko y’imbaraga, y’urukundo rutazima n’ubuhungiro mu bihe byose. Ni amagambo yuje kwiyegurira Imana, yibutsa abantu ko iyo bemeye kuyoborwa na Yo, nta cyo bayiburana.

Bakoze iyi ndirimbo mu gusangiza abantu ubuhamya bw’uko Imana ari iy’ukuri, ikora ibikomeye mu buzima bw'uyizeye. Ati: "Hari igihe twanyuze mu bihe bigoye, ariko El-Shaddai yari ahagije, akaduha ibyo dukeneye, akatwubaka, akaduha impamvu yo kuririmba.”

Louange na Leah ni umugabo n’umugore bakorera Imana hamwe mu itsinda ryo kuramya no guhimbaza, ndetse banakorera hamwe ubucuruzi bwa 'Bakery' bukaba bumwe mu buryo bakoresha mu gushyigikira umurimo w’Imana no gufasha abatishoboye.

Bombi bizera ko umurimo w’Imana udakorwa n’amagambo gusa, ahubwo unyura no mu bikorwa byo gukunda no gufasha abandi. Leah yavuze ko iyi ndirimbo ari n’uburyo bwo gushima Imana kubera urukundo n’amahoro ibaha mu rugo rwabo.

Iyi ndirimbo yabo irimo ubutumwa buhumuriza abantu bose bari mu bihe by’ihungabana, ababura icyizere, n’abumva Imana itakibumva. Louange na Leah bibutsa abantu ko Imana ihora ari "El-Shaddai" — idahinduka kandi ihagije muri byose.

Louange & Leah biyongereye ku bandi baramyi baririmbana nk'umugabo n'umugore barimo: James na Daniella, Papi Clever na Dorcas, Ben & Chance, Brian Blessed & Dinah Uwera n'abandi.

Louange Mukunzi yahuje imbaraga n'umugore we bakorana indirimbo "El Shaddai"

Louange Mukunzi asanzwe ari umuramyi ndetse hari n'indirimbo zakoze ku giti cye

Louange Mukunzi arasaba abakunzi b'umuziki kubashyigikira muri uru rugendo rw'ubuhanzi

REBA INDIRIMBO NSHYA "EL SHADDAI" YA LOUANGE & LEAH


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...