Uyu musore wanyuze muri studio ya Jiva Records mbere y’uko atangira kwikorera, yabwiye InyaRwanda, ko amasezerano yagiranye na 1:55 AM, ari nayo yagejeje mu kuba Producer wihariye na Bruce Melodie, ariko kandi hari byinshi bizatangazwa mu gihe kiri imbere.
Kuba
Bruce Melodie yamuhisemo nka Producer we wihariye, Loader yabibonye nk’ibintu
byiza kandi by’agaciro gakomeye. Yagize ati “Ni byiza cyane, ni ibintu byiza
nyine gukorana nawe. Kandi n'iby'igiciro kinini kuri njye."
Yakomeje
ashimangira ko gukorana na Bruce Melodie bimufasha kwagura ubumenyi no kunguka
byinshi mu mwuga we kuko uyu muhanzi afite impano idasanzwe.
Loader
yanavuze ko Bruce Melodie yamwise “Nyirubugenge” bitewe n’ubuhanga bwe mu guhanga
indirimbo. Yavuze ko iri zina ryamushimishije cyane kuko ryerekana ko ibyo
akora bikora ku mutima wa Bruce Melodie.
Ati
“Izina narihawe na Bruce Melodie. Buriya Bruce Melodie ni umuhanga cyane mu
kurema ibintu bishya, rero akantu ka Bruce ntikabura, byaraje arambwira ati
‘wowe uri nyirubugenge,’ nyine yakozwe ku mutima n'ibyo nkora, aravuga ati
‘wowe uri nyirubugenge,’ kandi wumva ni byiza."
Uyu
Producer kandi yatangaje ko afite umushinga w’indirimbo ari gutegura uzasohoka
mu minsi iri imbere, ndetse ko hari n’ibindi byagiye bikorwa ku bufatanye
n’umunyamakuru Adesope umaze iminsi ari mu Rwanda. Yagize ati:
Loader
ashimangira ko gukorana na Bruce Melodie bitamuhaye gusa umwanya wo gukora
umuziki w’umwihariko, ahubwo binamufasha kwiga byinshi no kwagura impano ye mu
mwuga wa Producer.
Loader
yigeze kubwira InyaRwanda, ko kwinjira mu bantunganya indirimbo z’abahanzi
byaturutse ku rukundo akunda umuziki, no kuba Se yari umucuranzi ukomeye wa
Gitari.
Ariko
kandi yakuriye muri korali cyane byatumye ahura cyane n’ibyuma by’umuziki
kenshi. Ati “Impamvu yatumye ninjira muri ‘Production’ ni uko Papa wanjye
acuranga gitari, bityo byatumye nkura mbona ibicurangisho byinshi by’umuziki.
Nakunze nkunda umuziki ariko nkumva nahitamo kuwutunganya cyane."
Loader ni Mubyara wa Producer Kiiiz. Ndetse, avuga ko batangiranye urugendo rw’umuziki n’ubwo Kiiiz yamamaye mbere ye, ariko kandi indirimbo nyinshi yamufashije gutunganya no kurangiza.
Loader
yavuze ko yanyuzwe no gukorana na Bruce Melodie nka Producer wihariye
Loader
yavuze ko hari byinshi amaze kungukira mu gukorana na Bruce Melodie
Loader
yanavuze ko yashimishijwe no gukorana na 1:55 AM nka Producer
KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA PRODUCER LOADER
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'KUBA NISINDIYE' YAKOZWEHO NA PRODUCE LOADER