Lionel Messi yafashije Inter Miami kubona intsinzi idasanzwe

Imikino - 01/06/2025 10:57 AM
Share:

Umwanditsi:

Lionel Messi yafashije Inter Miami kubona intsinzi idasanzwe

Lionel Messi w’imyaka 37 yongeye kwerekana ubuhanga bwe, atsinda ibitego bibiri anatanga indi mipira ibiri yavuyemo ibitego, ubwo ikipe ye ya Inter Miami yatsindaga Columbus Crew ibitego 5-1 muri shampiyona ya Major League Soccer (MLS).

Uyu mukino wabaye mbere y’uko Miami yerekeza mu irushanwa rya Club World Cup, rizatangira ku wa 14 Kamena, aho bazahura n’ikipe ya Al Ahly yo mu Misiri, ifite CAF Champions League.

Nyuma y’igihe gito batitwara neza, Inter Miami yongeye gusubirana mu buryo bwo gutsinda, aho mu mukino wa mbere w’icyumweru bari batsinze Montreal ibitego 4-2, Messi na Luis Suárez bombi batsindamo ibitego bibiri.

Ukwiyumvamo icyizere byagarutse mu ikipe itozwa na Javier Mascherano, bikagaragarira cyane mu mukino wo kuri iki cyumweru mu gitondo aho batsinze Columbus Crew bitabagoye.

Columbus Crew, imwe mu makipe yari ahagaze neza muri MLS mu myaka itatu ishize, yagaragaje intege nke cyane mu bwugarizi, Messi na bagenzi be babacamo uko bashatse.

Tadeo Allende, ukomoka muri Argentine, ni we wafunguye amazamu ku munota wa 13 nyuma y’umupira muremure yahawe na Messi wari wasubiye inyuma hagati mu kibuga, maze atsinda igitego cya mbere.

Hashize iminota ibiri gusa, Nicholas Hagen, umunyezamu ukomoka muri Guatemala wari usimbuye Patrick Schulte wavunitse, yakoze ikosa rikomeye ubwo yatewe igitutu agahereza umupira Messi wari uri hafi ye. Messi yahise agerageza kumutera ishoti ryo hejuru (chip), Hagen aragerageza kuwufata ariko warangiye winjira mu izamu, Miami iba iyoboye 2-0.

Ku munota wa 24, Messi yongeye gutungurana ubwo Sergio Busquets yabonaga abakinnyi ba Columbus barangaye, amuha umupira muremure Messi yiruka awukurikirana, arawufata atsinda igitego cya gatatu.

Columbus yagerageje kwishyura ku munota wa 58 ubwo Cesar Ruvalcaba yatsindaga igitego cyiza n’umutwe, gitanga icyizere gike.

Ariko nyuma y’iminota itandatu gusa, Miami yongeye gushyiraho itandukaniro ry’ibitego bitatu. Messi yacenze abakinnyi batatu hagati, ahereza Telasco Segovia wahise awuha Luis Suárez, atsinda igitego cya kane mu buryo bwiza.

Messi yongeye kuba umufatanyabikorwa ku gitego cya nyuma ubwo yahaga umupira Fafa Picault wari uvuye ku ntebe, awutsinda neza ashyiraho igitego cya gatanu.

Messi, watwaye Ballon d’Or inshuro umunani, nyuma yo gufasha Miami kukona intsinzi idasanzwe yasize ajya mu bikorwa by’ikipe y’igihugu ya Argentina yamaze kubona itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026. Bazahura na Chile ku wa Kane, ndetse na Colombia ku wa 10 Kamena.

Messi yabaye umukinnyi w'umukino 



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...