Liliane Kabaganza yubashye icyifuzo cy'abakunzi be yiyemeza kutazongera kubicisha irungu

Imyidagaduro - 24/11/2025 9:39 AM
Share:
Liliane Kabaganza yubashye icyifuzo cy'abakunzi be yiyemeza kutazongera kubicisha irungu

Liliane Kabaganza, uri mu nkingi z'umuziki nyarwanda wa Gospel, yatangaje ko yafashe umwanzuro wo kutazongera kwicisha irungu abakunzi be. Ni nyuma y'uko bari bamaze iminsi bamusaba kujya abataramira bihoraho ndetse akabaha n'ibihangano bishya.

Mu kiganiro na inyaRwanda, Liliane Kabaganza utuye muri Kenya, akaba adakunze kugaragara cyane mu muziki dore ko aheruka gushyira hanze indirimbo nshya mu mezi 11 ashize, yavuze ko agarukanye gahunda nshya, ije ari igisubizo ku bakunzi be bahoraga bamusaba ibihangano bishya. Ubu, yatangije gahunda yo gutaramira abakunzi be, atangirana igice kigizwe n'indirimbo eshatu. 

Yagize ati: "Ni gahunda natangiye yo kuzajya ntaramira abakunzi banjye bari bamaze igihe kinini bansaba kuzajya mbataramira. Rero nabitangiye, iki ni igice cya mbere kigizwe n'indirimbo eshatu. Ntabwo nzongera kwicisha irungu abakunzi banjye."

Liliane Kabaganza ari mu rugendo rwo kugeza ubutumwa bwiza mu mahanga menshi aho ari kwibanda ku bakoresha ururimi rw'Igiswahili akabakorera indirimbo ziri muri uru rurimi rwumvwa n'ababarirwa muri miliyoni 200 ku Isi. Indirimbo aheruka gukora harimo iz'Igiswahili nka "Mbali na Hofu" na "Yesu ni wimbo", ndetse n'iz'Ikinyarwanda nka "Turagukumbuye" na "Bifite imvano".

Uyu muramyi wubashwe mu muziki wa Gospel, yamamaye muri Rehoboth Ministries mu myaka yatambutse, nyuma yanzura gukora umuziki ku giti cye aho yakiranywe urugwiro n'abakunzi b'umuziki wa Gospel. Akunzwe mu ndirimbo ze zitandukanye zirimo: "Abiringiye Uwiteka", "Yakoze Imirimo", "Amashimwe", "Ai Gitare" na "Yesu Ndakwihaye" yarebwe n'abarenga miliyoni.

Gutaramira mu Rwanda kwa Richard Nick Ngendahayo ni isengesho rya Kabaganza ryumviswe n'Imana

Liliane Kabaganza aherutse kubwira inyaRwanda ko Imana yasubije amasengesho ye - kubona Richard Nick Ngendahayo agiye gutaramira mu Rwanda nyuma y'imyaka 17 akumbuwe.

Yavuze ko Ngendahayo ari umwe mu bahanzi yigeze gusengera igihe kirekire, asaba Imana kuzamugarura imbere y’Abanyarwanda ngo bongere kumubone amaso ku maso. Ati: “Mu by’ukuri iki gitaramo kuri njye nagisobanura nk’igisubizo cy’amasengesho yanjye nahoraga nsenga Imana mvuga nti ‘Mana, wagaruye Richard Ngendahayo akongera kuduhesha umugisha.’”

Richard Nick Ngendahayo, umaze imyaka irenga 24 mu murimo wo kuramya no guhimbaza Imana, azwiho indirimbo zafashije imitima ya benshi nka “Cyubahiro”, “Niwe”, “Ntwari Batinya”, “Yambaye Icyubahiro” n’izindi. 

Ni indirimbo zafashije benshi barimo na Liliane Kabaganza wagize ati: “[Richard] yafashije imitima ya benshi nanjye ndimo. Ndamukunda cyane. Rero aziye igihe kandi ku isaha nziza Imana yagennye. Richard mufata nk’umuramyi uririmbisha umutima. Yandika neza, aririmba neza, aririmbisha umutima.”

Ku wa 29 Ugushyingo 2025, BK Arena izakira ibihumbi by’abazitabira igitaramo cyiswe “Richard Nick Ngendahayo Live in Kigali”, cyitezweho kuba umwe mu minsi y’amasengesho n’amashimwe azibukirwa igihe kirekire.

Byitezwe ko azafatanya n’abandi baramyi barimo abaturutse mu Rwanda no hanze, bose bafitanye isano y’iyerekwa rimwe, guha Imana icyubahiro no gufasha imitima kugarura ibyiringiro.

Nubwo Liliane Kabaganza, atazabasha kuboneka muri BK Arena uwo munsi, avuga ko umutima we uzaba uhari mu buryo bw’umwuka, anasaba abanyarwanda kudacikanwa n’iki gitaramo cy’amateka. Ati: “Ndasaba cyane kandi ndinginga abatuye mu Rwanda kuzitabira iki gitaramo. Nanjye muzahambere, mbabajwe n’uko ntari hafi ngo nzahabe. Muhabwe umugisha.”

Liliane Kabaganza yiyemeje kutazongera kwicisha irungu abakunzi be

REBA HANO INDIRIMBO 3 LILIANE KABAGANZA YASANGIJE ABAKUNZI BE

REBA INDIRIMBO "YESU NDAKWIHAYE" YA LILIANE KABAGANZA



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...