Iri
hagarikwa ryatangiye gukurikizwa guhera muri iki cyumweru, aho Ibraah atemerewe
gukora cyangwa kwitabira igikorwa icyo ari cyo cyose kijyanye n’umuziki.
Yategetswe kandi kudatanga itangazo na rimwe cyangwa igitekerezo ku mbuga
nkoranyambaga kirebana n’iki kibazo.
Mu
itangazo Konde Gang yasohoye, ryibutsa ko “umuhanzi utemera amabwiriza
y’amasezerano ndetse akanagirira nabi isura ya label cyangwa umuyobozi wayo,
Harmonize, agomba gufatirwa ingamba zihamye.”
Iri
hagarikwa ryateje impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga, bituma Inama y’Igihugu
ishinzwe guteza imbere Ubugeni n’Umuco muri Tanzania (BASATA) yinjira muri iki
kibazo. Yahamagaje Harmonize na Ibraah mu nama yo kuri uyu wa Mbere, tariki 12
Gicurasi 2025, aho biteganyijwe ko bazaganira ku gushaka umuti urambye.
BASATA
ntiyigeze itangaza ibyo izibandaho muri iyi nama, ariko amakuru avuga ko
izibanda ku gushaka umuti w’amahoro no kubungabunga inyungu rusange z’inganda
z’imyidagaduro muri Tanzania.
Umubano wigeze kuba mwiza urimo
kuzamba
Ibraah
yinjiye muri Konde Gang Music Worldwide muri Mata 2020 nk’umuhanzi wa mbere
Harmonize yatangaje ko agiye gufasha nyuma yo kuva muri WCB Wasafi. Uyu mubano
wabo watangiye neza, ndetse Harmonize ubwe yagiye amwamamaza cyane.
Mu
2022, Ibraah yari yagaragaje ko yishimiye label ariko atangaza ko nihatagira
impinduka mu by’amasezerano yahitamo kugenda. Mu 2023, yasohoye indirimbo yise
Hapa nyuma y’igihe kinini acecetse, agaragaza ko yari ahanganye n’ibibazo
bikomeye.
Nubwo
Harmonize yamwamamaje kuri Instagram ye, umubano wabo ntiwigeze usubira mu
buryo, bigera aho Ibraah afatirwa ibihano bikomeye.
Ibizava
mu nama ya BASATA bishobora kugira ingaruka ku mikorere ya Konde Gang Music
Worldwide ndetse n’ahazaza ha Ibraah nk’umuhanzi.