Les Binks wahoze ari umucuranzi w’ingoma wakoze amateka muri Judas Priest yitabye Imana

Hanze - 16/04/2025 9:53 AM
Share:
Les Binks wahoze ari umucuranzi w’ingoma wakoze amateka muri Judas Priest yitabye Imana

Les Binks wahoze ari umucuranzi w’ingoma mu itsinda rikomeye rya Judas Priest, yitabye Imana afite imyaka 73. Urupfu rwe rwamenyekanye ku wa 15 Mata 2025, aho byemejwe n’abo mu muryango we ko yari amaze igihe arwaye.

Uyu mugabo ukomoka mu Bwongereza, azwi nk’umwe mu bantu batanze umusanzu ukomeye mu mateka y’umuziki wa heavy metal. Yinjiye muri Judas Priest mu 1977, asimbuye Simon Phillips, maze afasha iri tsinda gutunganya ama-alubumu abiri azwi cyane: Stained Class na Killing Machine (izwi cyane nka Hell Bent for Leather muri Amerika). 

Yanagize uruhare rukomeye ku alubumu ya live yiswe Unleashed in the East, yaje gufatwa nk’imwe mu zatumye Judas Priest yigarurira imitima y’abakunzi ba heavy metal ku rwego mpuzamahanga.

Les Binks yari umucuranzi w’ingoma udasanzwe, wihariye mu gutanga umudiho mwiza no kugira uruhare mu guhimba indirimbo. Yafashije kwandika “Beyond the Realms of Death " afatanyije na Rob Halford, ndetse na “Take on the World," indirimbo yatumye Judas Priest igera ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’indirimbo zikunzwe mu Bwongereza.

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Rolling Stone ku wa 15 Mata 2025, Judas Priest yagize iti: “Twabuze inshuti yacu n’umunyamwuga watugiriye akamaro mu buryo budasanzwe. Les yari umuntu wihariye mu rugendo rwacu. Tuzahora tumwibuka."

Nyuma yo kuva muri Judas Priest mu 1979, Binks yakomeje umwuga w’umuziki mu yandi matsinda nka Fancy, Lionheart, Tytan, na Metalworks. Mu 2022, yifatanyije n’itsinda rye rya kera mu birori byo kwinjira muri Rock and Roll Hall of Fame, aho bongeye guhurira ku rubyiniro bwa mbere nyuma y’imyaka 43.

Les Binks yasize umurage ukomeye mu muziki wa rock na metal, aho azahora yibukwa nk’umwe mu bacuranzi b’ingoma batanze isura nshya y’iyo njyana. Urupfu rwe ni igihombo ku bakunzi b’umuziki n’abanyamwuga bagenzi be.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...