Uyu
mushinga witezweho kuzana umwuka mushya mu njyana ya Hip-Hop nyarwanda, binyuze
mu bihangano bifite ubutumwa n’ubuhanga butandukanye.
Nyuma
yo guhuza binyuze mu nshuti ze, zirimo abo biganye mu mashuri yisumbuye, yahise
amenya neza ubushobozi bwa Rwabugiri.
Ati “Impano ye ntabwo isanzwe kandi ikwiye gushyigikirwa. Nahise mbona ko
dukwiye gukorana Mixtape kugira ngo dutange ibyishimo ku bakunzi b’umuziki
nyarwanda, by’umwihariko abakunzi ba Hip-Hop,”
‘Intere’
nk’intangiriroMixtape yabo yatangiye gusohoka binyuze ku ndirimbo Intere, aho
amajwi n’amashusho yayo byakozwe na Laser Beat muri The Beam Beat Records i
Nyamirambo.
Ubu
buryo bwo gutangira n’indirimbo imwe ni nk’igipimo cy’uko imishinga yabo izaba
ihagaze, kuko iyi ndirimbo yagaragaje imbaraga mu miririmbire ya Rwabugiri no
mu musaruro wa Laser Beat nk’uwakoze ku bijyanye n’amajwi.
Uretse
uyu mushinga wa Mixtape, Laser Beat ari no mu myiteguro ya album ye ya mbere, amaze
igihe ayitegura. Avuga ko vuba azatangaza itariki izasohokeraho.
Yavuze
ko ari indirimbo yakoze kera ariko zitigeze zisohoka kubera impamvu
zitandukanye, zirimo iz’abahanzi batabashije kuzigeza hanze cyangwa izasigaye
muri studio icyo gihe, ari nayo mpamvu muri iyi minsi ari gusohora indirimbo
nyinshi.
Ati
“Hari indirimbo nyinshi zakozwe kera ariko zitarasohoka. Tumaze gushyira hanze
hafi 300, harimo izo nakoreye muri Hope Street, Switch Entertainment na Umoja
Records. Hari izo nakoranye na Jay P, umwarimu wanyongereye ubumenyi cyane icyo gihe.”
Laser
Beat akorera muri The Beam Beat Records i Nyamirambo, ahakorera indirimbo ze no
gutunganya iza bagenzi be.
Akomeza
avuga ko umuryango we, abahanzi, itangazamakuru n’abakunzi b’umuziki bamubereye
inkunga ikomeye mu rugendo rwe rw’imyaka myinshi amaze muri ‘Music Production’.
Uyu
musore yasabye abafana gukomeza “kunshyigikira kuko ubu nibwo nshyizemo
imbaraga cyane’. Ati “Nifuza gutanga ibyishimo ku bakunzi b’umuziki nyarwanda.
Vuba ndatangira gushyira hanze indirimbo zigize album yanjye ya mbere ndetse
n’izindi zakoranye n’abahanzi bo mu Rwanda no hanze.”
Uyu mushinga wa Mixtape na Rwabugiri Z’bra ushobora kuba ari intangiriro y’urwego rushya mu rugendo rwa Laser Beat, aho ashyira imbaraga mu bihangano bihuriweho, bigaragaza ubufatanye n’iterambere ry’injyana ya Hip-Hop nyarwanda.
Laser
Beat na Rwabugiri Z’bra, abahanzi bari gukorana Mixtape nshya, batangiye
kuyimenyekanisha binyuze ku ndirimbo “Intere”
Laser
Beat, umuhanzi akaba na producer, ari mu myiteguro ya Album ye ya mbere
Umuraperi
Rwabugiri Z’bra ugaragazwa nk’ufite impano idasanzwe, atanga umusanzu we mu
guha isura nshya Hip-Hop nyarwanda
KAND
HANO UREBE INDIRIMBO ‘INTERE’ YA LASER BEAT NA RWABUGIRI Z’BRA