Ku Cyumweru tariki 13 Nyakanga 2025, nibwo Lamine Yamal yujuje imyaka 18 y'amavuko, umunsi bakozeho ibirori by'akataraboneka byo kwizihiza isabukuru y'uyu musore ukinira FC Barcelona.
Ni ibirori byarikoroje cyane, kuko usibye kuba byarateguwe mu ibanga nta makuru menshi abyerekeye yari yanze, gusa kimwe mu byamenyekanye nuko abatumiwe bari bahawe amategeko yo kutazana telephone. Icyatumye benshi bavuga bati aha hantu hashobora kubera amarorerwa.
Nyuma y'uko ibi birori bibaye n'ubundi bikomeje kurikoroza, bitewe n'uko Lamine Yamal yagize gutya atumira abantu bafite umumuga bw’ubugufi bukabije, baza gususurutsa abashyitsi be bitabiriye ibi birori.
Ibi byatumye umuryango uvugira abafite ubumuga muri Espagne ushinja Lamine Yamal gusuzugura abafite ubumuga no gushaka kubakina ku mubyimba, kuko bavuga ko yabatumiye kugira ngo abantu bajye babareba banareba utuntu bikora ubundi bisekere. Ibyanatumye leta ya Espagne isaba ko hakorwa iperereza ku byabereye muri ibi birori.
Gusa umwe muri aba bagabo bafite ubumuga bw’ubugufi batumiwe, yaganiriye na RAC1 avuga ko ibiri kuvugwa ataribyo! Uyu mugabo yavuze ko bo bagiye bakabyina bagashimisha abantu kuko ari ibintu basanzwe bakora. Ahubwo ati:”Ibi bintu byagizwe ikibazo bitewe nuko ari ikirori cya Lamine Yamal.”
Nta makuru arambuye avuga neza akantu ku kandi ibyabereye muri ibi birori, gusa haragenda hamenyekana akantu kamwe kamwe nk'abakobwa b'imiterere ikurura abagabo bishyuwe ngo babyitabire, ndetse bikanavugwa ko hari abakobwa bari munsi y'imyaka 18 babyitabiriye.
Ibirori by'isabukuru ya Lamine Yamal bikomeje kurikoroza