Kwizera Emelyne “Ishanga” yabatijwe mu mazi menshi muri Zion Temple

Imyidagaduro - 09/11/2025 9:38 AM
Share:
Kwizera Emelyne “Ishanga” yabatijwe mu mazi menshi muri Zion Temple

Umukobwa wigeze kuvugisha imbuga nkoranyambaga n’itangazamakuru, Kwizera Emelyne, yagarutse nk’umuntu mushya wavutse ubwa kabiri.

Kwizera Emelyne, uzwi cyane ku izina rya “Ishanga”, yatangaje ko yabatijwe mu mazi menshi, agaragaza ko yahinduye ubuzima burundu, ndetse ashimira Imana n’Umwami Yesu ku gakiza yahawe. Yagaragaye abatizwa na Pastor Didier Habimana wa Zion Temple Kimironko.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ku wa 8 Ugushyingo 2025, Emelyne yanditse amagambo yuzuye amarangamutima, ashimira Imana ku bwo kumugarura mu nzira nziza.

Ati: "Tariki ya 08.11.2025 ndabizi biragoye kubyiyumvisha gusa niko biri. Ndagushima Mwami Yesu ku bw’ubuntu bwawe ndetse n’urukundo rwawe. Yesu ndagushimira ku bw’agakiza kawe wampereye ubuntu, ntari mbikwiriye. Nari mubi, nari ikivume, nari uwo gucirwaho iteka, ariko umpa izina rishya — Inshuti ya Yesu. Hallelujah”

Yakomeje avuga ko Yesu yamukuyeho “umwenda w’isoni” akamwambika “umwenda wera”, kandi ko kuva uwo munsi agiye kubaho nk’umuntu mushya. “Guhera uyu munsi, 2 Abakorinto 5:17 — Umuntu wese iyo ari muri Kristo aba ari icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize, dore byose biba bihindutse bishya.”  “Nk’uko napfanye na Kristo, nkazukana nawe — nzakomeza gusa nkawe. Ndagukunda Yesu.”

Kwizera Emelyne yanditse kandi ko yashimye amaraso y’igiciro cyinshi ya Yesu yamwogeje ibyaha bye, akamukura mu maboko y’umwanzi.  Ati: “Yesu wankuye mu mwenda w’isoni, unyambika umwenda wera. Ndagushima ku maraso yawe y’igiciro cyinshi yanyogeje ibyaha byanjye. Ndagushima umusaraba wawe, ndashima ya mva nziza, ariko cyane cyane ndashima wowe Mwami Yesu".

Abamukurikira kuri Instagram bahise bamuhundagazaho ubutumwa bw’ishimwe n’amarira y’umunezero, bamwe bavuga ko “Yesu yakoze igitangaza cyigaragaza mu maso.” Dj Brianne, Jojo Breezy, Papa Gigi, MC Nario, Kazungu Kaboss, The Cyiza, ni bamwe mu bashimye intambwe Emelyne yateye mu gakiza.

Kwizera Emelyne yamamaye mu 2024 ubwo yagaragaraga ari kumwe na The Ben bigateza impaka. Impamvu nyamukuru yatumye aya mashusho agarukwaho cyane ni uko uyu muhanzi usanzwe afite umugore, yagaragaye akurura akenda k'imbere k'uyu mukobwa

Nubwo abantu benshi bari bavuze amagambo menshi kuri aya mashusho, icyo gihe Kwizera Emelyne yabishyizeho umucyo, gusa igisubizo cye cyasamiwe hejuru. Yahakanye ibyavugwaga, avuga ko The Ben atigeze akurura ikariso ye nk'uko benshi babivuga.

Yagize ati: ''Nari niyambariye Ishanga akozeho yumva ikintu kibyimbye ahita ambwira ngo 'Utambwira ko nawe wambara bya bintu by'abapfumu', ndamubwira nti 'wabaye uretse gato bakadufotora'. Nyuma yo kudufotora mubwira ko ari Ishanga''.

Kuva Emelyne yavuga ko icyo The Ben yakozeho ari "Ishanga" yari yambaye ku nda, abantu benshi barabitangariye. Bamwe bibazaga imvano yaryo mu gihe hari n'abari baryumvise bwa mbere.

Nyuma yaho, mu ntangiriro za 2025, Emelyne yongeye kuvugwa cyane ubwo hajyaga hanze amashusho y’urukozasoni, yaje gutuma atabwa muri yombi we n’abandi bakobwa, nyuma bikaza kugaragara ko bari barishoye mu biyobyabwenge, bakajyanwa mu kigo ngororamuco.

Iperereza ryagaragaje ko ibyo bikorwa by’urukozasoni babikoreshwaga n’ibiyobyabwenge bibaviramo kwisanga mu kigo ngororamuco bamazemo igihe. Nyuma yo kugororwa, Emelyne yamenye Imana by’ukuri, abihamisha kwakira agakiza no kubatizwa mu mazi menshi.

Ubutumwa bwose Bwa Emelyne nyuma yo kubatizwa:

"08.11.2025 — ndabizi, biragoye kubyiyumvisha, gusa niko biri. Ndagushima Mwami Yesu ku bw’ubuntu bwawe ndetse n’urukundo rwawe. Yesu, ndagushimira ku bw’agakiza kawe wampereye ubuntu. Ntabwo nari mbikwiriye — nari mubi, nari ikivume, nari uwo gucirwaho iteka, nari uwo gupfa.

Nari mfite amazina mabi, ariko umpa izina rishya (Inshuti ya Yesu). Hallelujah. Wankuyeho wa mwenda w’isoni, unyambika umwenda wera. Ndagushima Yesu ko wankuye mu maboko y’umwanzi.

Ndashimira amaraso yawe y’igiciro cyinshi yanyogeje ibyaha byanjye. Ndashima umusaraba, ndashima ya mva nziza, ariko cyane cyane ndashima wowe Mwami Yesu. Rero guhera uyu munsi — 2 Abakorinto 5:17: “Umuntu wese iyo ari muri Kristo aba ari icyaremwe gishya; ibya kera biba bishize, dore byose biba bihindutse bishya.”

Kandi umwanzi cyangwa iby’isi byose ntibizongera kuntera ubwoba ukundi, kuko Ijambo ry’Imana rivuga muri Abagalatiya 6:14: “Ariko jyeweho sinkiratana ikindi, keretse umusaraba w’Umwami wacu Yesu Kristo, wateye ko iby’isi bimbera nk’ibibambwe, nanjye nkabera iby’isi nk’ubambwe.” Nk’uko napfanye na Kristo, nkazukana nawe — nzakomeza kurushaho gusa nkawe! NDAGUKUNDA YESU."

Emelyne yahindutse icyarimwe gishya!

Kwizera Emelyne ati: "Wankuyeho wa mwenda w’isoni, unyambika umwenda wera. Ndagushima Yesu ko wankuye mu maboko y’umwanzi"

Kwizera Emelyne arashima Imana yamuhaye agakiza ati: "Yesu, ndagushimira ku bw’agakiza kawe wampereye ubuntu. Ntabwo nari mbikwiriye!".


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...