Nubwo mu 1977 Mukakalisa Madalina yaje gushakira i Rwankuba aracyibuka ku ivuko rye i Kiramuruzi, ubu ni mu mudugudu w’Akarambo, mu kagari k’Akabuga. Ntiyahaherukaga, ariko aracyibuka abo bari baturanye, aho bajyaga kuvomera, aho abavandimwe be bari batuye, n’aho ababyeyi be bahoze batuye.
Mu kiganio na RBA, Madalina yavuze ko ubwo yashakiraga i Rwankuba, yasanze abaho babanye neza, mbere y’uko bacibwamo ibice bigizwemo uruhare n’uwabaye Burugumesitiri wa Komine Murambi, Gatete Jean Baptiste.
Yagize ati: "Bari abantu beza bakundana, birirwa aho banywa inzoga, bagahingirana, ariko nta muntu wabonaga wanze undi. Hanyuma rero aho Gatete aziye, ni we waje ateranya abantu b'i Rwankuba."
Avuga ko Gatete yari afatanyije n’undi witwaga Nkundabazungu wari i Kiziguro. Avuga ko bafashe abantu bamwe bakabagira Interahamwe, abo b’Interahamwe bakaba ari bo bagira abayobozi, barimo n’abagore.
Icyo gihe uwitwaga Bizimungu ni we bagize Konseye wa Rwankuba, batangira kujya bakora bariyeri batera abantu amabuye, banabakubita. Madalina avuga ko mu 1991, hari abantu bapfuye barimo na Nyirabukwe.
Madalina avuga ku bindi bimenyetso byagaragazaga ko hari umugambi mubisha wategurwaga wo kuzica Abatutsi, yavuze ko n’abandi bantu bari barahungiye mu Mutara, bababwiraga ko bazapfa nibaramuka badahunze, ndetse bababuzaga amahwemo batangira gukubita abantu bakanabavunagura.
Avuga ko n’umugabo we bigeze kumujyana ku bitaro bya CHUB arembye cyane, nyuma y’uko Interahamwe zimukubise zikamugira intere. Interahamwe kandi zakoraga inama, nyinshi zitegura umugambi mubisha wo kuzica Abatutsi.
Umugambi w’itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi wagaragariye mu bwicanyi bwibasiye abitwaga ibyitso i Rwankuba, barimo n’umugabo wa Madalina wabanje gukubitwa cyane bikamuviramo ubumuga, ndetse na Nyirabukwe wishwe mu 1991 bamuteye icumu, naho umugabo we yaje kwicwa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Mukecuru Madalina avuga ko abantu benshi bakubiswe, abandi baricwa, muri aba harimo umugabo witwaga Paul Twahirwa wabaga mu Mutara maze akaza gusura iwabo i Rwankuba, bakamufata bakamwica, bavugaga ko avugana n’Inkotanyi.
Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga, ku itariki 07 Mata 1994, Madalina n’abo mu muryango we bari mu rugo i Rwankuba, bari batuye hafi neza y’aho Gatete Jean Baptiste ufatwa nk’umwe mu bacurabwenge ba Jenoside yakorewe Abatutsi, yari atuye.
N’ubwo atibuka neza umunsi, Madakina avuga ko inkuru y’urupfu rw’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda, Juvenali Habyarimana, ikimara kumenyekana, ibintu byahinduye isura ku buryo bukomeye i Rwankuba. Avuga ko inkuru bayigejejweho n’umuturanyi wabo ngo wababwiye ko indege umukuru w’igihugu yari arimo Inkotanyi ziyirashe, ababwira ko akabo kashobotse.
Yavuze urugendo rwe rutoroshye rwo kurokoka, aho benshi bapfuye, agenda ahunga, ndetse ahigwa bukware, ngo kuko Interahamwe zamushinjaga ko yavuganaga n'Inkotanyi. Urugendo rwe ntirwari rworoshye na gato, ariko avuga ko Imana yamurinze.
Yakomeje gukunga, nyuma aza kwisanga mu Kiliziya ya Kiziguro, akaba yarahasanze abantu benshi cyane barimo n'umukobwa we n'umugabo we, abantu bari buzuye mu Kiliziya, ndetse no hanze yayo. Abo bose rero bahungiye mu Kiliziya ngo kuko ari inzu y'Imana, bumvaga ko bageze mu ijuru, kandi ko nta watinyuka kubicira mu Kiliziya.
Nyamara mu gitondo kimwe, babyutse babonye Abapadiri n‘Ababikira burira imodoka bigendera, babasiga aho, ndetse banabafungirana mu Kiliziya. Madalina avuga ko Umupadiri witwaga Mbyariyehe, yabababwiye kwinjira mu Kiliziya ngo abahe Penentesiya, maze bagezemo arabafungirana, arangije yurira imodoka n’abandi Bihayimana baragenda.
Muri icyo gitondo rero, haje imodoka zuzuye abasirikare bari kumwe n’Interahamwe, maze bose babasohora mu Kiliziya, babicaza ku murongo, batangira kubatemagura, ndetse bamwe barabarasa, bagatunda imibiri bajya kuyijugunya.
Madalina avuga ko Imana yamutabaye, kuko we na mukeba we bari bicaranye bahungiye mu kigega cy’amazi cyari gifunguye, Interahamwe zavugaga ko n’ubundi batari burokoke ngo kuko amazi ari mu kigega yari kubica. Ariko ku bw’amahirwe ikigega bari bakivomye, cyituzuye amazi.
Basanzemo n’undi musore wari wihishemo, maze burira ku byuma byari muri icyo kigega. Avuga ko icyo kigega cyaje kuzamo n’abandi bantu, bagera kuri 18. Abantu bari mu kigega ntabwo bigeze bicwa, Interahamwe zavugaga ko n’ubundi amazi ari bubice.
Icyo gihe, ubwicanyi bwabereye ku Kiliziya bwari indengakamere. Madalina avuga ko Interahamwe zatangiye kwica ku manywa, kugeza mu masaha ya saa munani cyangwa saa cyenda z’ijoro. Interahamwe zarangije kwica zananiwe cyane, kugeza n'aho gutunda imibiri noneho babyihoreye, bayisiga aho imbere ya Kiliziya.
Madalina avuga ko, barangije kwica, Gatete yagiye kubahemba, barangije kurya no kunywa barasinda barasinzira.
Ikigega cy’amazi Madalina n’abo bari kumwe, n’ubu cyiracyahari ndetse aracyakibuka. Nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi yakorewe ku Kiliziya ya Kiziguro no mu nkengero zayo, Madalina n’abo bari kumwe bakomeje bahunga berekeza mu gihugu cya Tanzaniya. Aha bahavuye mu kwezi kwa 7 ku mwaka 1997, bagaruka mu Rwanda Jenoside yakorewe Abatutsi imaza guhagarikwa n'Inkotanyi.
Yasanze abo mu muryango we aho avuka i Kiramuruzi barishwe, harokoka mbarwa. Yasanze kandi abana be babiri n’umugabo we barishwe, ubu baruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kiziguro.
Jenoside yakorewe Abatutsi yasigiye Madalina ibikomere byinshi, byaba ibyo ku mubiri, n’ibyo ku mutima. Avuga ko afite ibikomere by’inkoni n’imihoro, ku maboko, ku maguru no mu mugongo.
Ubuzima ntibwari bumworoheye nyuma yo kurokoka, ariko yakomeje gutwaza, ndetse ntiyaheranwe n’agahinda. Madalina abanye neza n’abaturanyi, ndetse aho atuye bamufata nk’icyitegererezo, yababariye kandi n'abamuhekuye bakanamwicira umugabo.
Ubu amaze guha abarenga 40 inka, barimo na Jean Nepo Muscene Sibomana uyobora Umuryango wa Ibuka mu karere ka Gatsibo. N’abamuhemukiye yabahaye inka ndetse hari n’abo yagabiye atibuka.
Kuri ubu, Madalina ashimishwa cyane n’uko u Rwanda ruri mu maboko y’ubuyobozi bwiza. Avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatewe n’ubuyobozi bubi, aho abayobozi ari bo bafashe iya mbere mu kwigisha urwango, ndetse bakanayitegura. Ashimishwa cyane no kuba ubu u Rwanda ruri heza, mu maboko y'ubuyobozi bwiza kandi bushyira imbere ubumwe.
Madalina ashimira Inkotanyi cyane, ku butwari zagize ndetse no kuba zaratabaye u Rwanda zikarubohora. Avuga ko afite icyifuzo cyo kubona Perezida Kagame, akamukora mu ntoki, akamushimira mbere y’uko apfa, ngo kuko ajya amubona ku mafoto no kuri Televiziyo gusa.
Avuga ko abona Perezida Kagame ari nk’umuntu Imana yohereje ngo aze gutabara u Rwanda n’Abanyarwanda. Aramushimira kuko yakijije u Rwanda.