Tonzi, umwe mu bahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bafite izina rikomeye mu Rwanda, yagize ati: "Mpore Rwanda, mpore wowe warokotse, ufite u Rwanda, ufite Abanyarwanda – nturi wenyine." Iri jambo ryuje ikiniga n’impuhwe, ryari rigamije kugaragariza abarokotse ko bafite agaciro kandi ko igihugu cyiyemeje kubaba hafi mu rugendo rwo gukira ibikomere.
Uyu muramyi wamamaye mu ndirimbo "Humura", yagaragaje kandi ko Ubumwe bw’Abanyarwanda ari wo musingi w’iterambere igihugu kimaze kugeraho. Aragira ati: "Ubumwe bwacu nk’Abanyarwanda ni wo musingi w’ibyo tumaze kugeraho twiyubaka nk’Abanyarwanda."
Yibukije urubyiruko inshingano rufite mu kubaka igihugu no kurinda amateka yacyo. Yabasabye kugira u Rwanda ku mutima mu byo bakora byose, aho bari hose, bakabikora batizigamye: "Rubyiruko, u Rwanda muruhorane ku mutima aho muri hose, ibyo mukora byose mubikorere igihugu cyanyu ntawe mubisigana."
Yasabye Abanyarwanda bose kurinda ubusugire n’umutekano by’igihugu cyabo, anamagana abashaka gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa guhembera ingengabitekerezo yayo. Ati: "Murinde ubusugire n’umutekano by’igihugu cyacu, ushaka gupfobya amateka ndetse no guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside, mumwamaganire kure aho yaturuka hose."
Tonzi yasoje ubutumwa bwe agira ati: "Twibuke Twiyubaka"